Urubanza rwa Ingabire Victoire rwongeye kwigizwa inyuma
Nyuma y’ukwezi urubanza rwa Ingabire Victoire rusubitswe nkuko yari yabyisabiye ubwe, kuri uyu wa 20 Kamena 2011 byari biteganyijwe ko rusubukurwa, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika, ariko rwongeye kwigizwayo.
Ubwo Ingabire Victoire yageraga mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika yari aherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, ahagana saa mbiri za mu gitondo, ariko ntibabashije kuburana kuko bahise basaba ko urubanza rwa Victoire rwakwegezwa inyuma. Impamvu Ingabire Victoire n’abamwunganira batanze ni uko ngo batararangiza gusoma dosiye ya Ingabire igizwe n’impapuro 2500 kandi ikaba yanditse mu Kinyarwanda, kubw’ibyo rero abamwunganira bakaba basabye ko bahabwa igihe impapuro za dosiye zigahindurwa mu rurimi rw’icyongereza.
Uru rubanza n’ubundi rwagombaga kuba rwaraburanishijwe ku itariki ya 16 Gicuraci 2011, rwari rwasubitse nabwo kuberako, ababunganira Ingabire Victoire batari biteguye. Urukiko rumaze kumva ibisabwa na nyirubwite, Ingabire Victoire, rwemeye ikifuzo cye maze urubanza rwe rwimurirwa kuwa 5 Nzeri 2011.
Tubibutse ko Ingabire Victoire watawe muri yombi tariki 14/10/2010, akaba afunze by’agateganyo kuva tariki 26/10/2010, Ingabire Victoire aregwa ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu no kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya genocide.
Aregwa mu rubanza rumwe na Col. Tharcisse Nditurende, Lt Col. Noel Habiyambere, Karuta Jean Marie Vianney. na Major Vital Uwumuremyi bose bahoze muri FDLR.
Umuseke.com
9 Comments
Ingabire ndabona yishakirs kwibera muri gereza, kuko ubanza afite afite icyo yahariye. Nonese umuntu uhora yigiza inyuma, urunva adafitemo akantu yariyeyo? ahubwo muzadutohoreze inkuru zicukumbuye, no muri gereza imbere.
Uwagushyiramo nawe ukarya ibyo aryamo sha. Kandi nta kabuza nawe uzajyamo ubyitege.Kuko nawe ntacyo watanze ngo ube urusha abandi.
wowe wakwifuza kuba muri gereza koko?umugabo mbwa
umugabo mbwa aseka…., ariko victoire ndabona ntawamusetse ahubwo bavuze ibyo we aba yakoze, maze gusoma ino nkuru ntacyo mbonye babeshyemo, wenda icyo batavuzemo ni uko yageze mu rukiko ubona afite akanyamuneza ndetse anasabana cyane n’abari baje kumva urubanza rwe, ikindi kandi ubona ko kuba afunzwe adafashwe nabi nkuko benshi bahimbira leta y’u rwanda ko imufashe nabi
Kunguruza urubanza nabwo ni uburenganzira bwuregwa cyane cyane igihe atiteguye,cyangwa agikeneye gusoma dossier neza.
Cyane ko abamwunganira batuimva ururimi dossiye iteguyemo.
Gusa hari inchuro ntarengwa ziteganywa namategeko.
ntago buri gihe azajya asaba ko rwigizwa imbere.
Ubutabera buzakora akazi kabwo.
Umurundi ari wumve nkome; ayo ni ayanyu sha,
sha ibya politiki nt wabivamo none se Ingab ire niba ashaka ubuyobozi kandi bavuga ngo si tu as le pouvoir on doit le conserver.none se icyaha si uko uvuga ibidahuye ni iryo hame? naho ubundi gareza ntawe utayandikiwe ari mwisi
rwanda jyenda ugeze kure warabyaye kandi ndagukunda ariko ingabire mbonana atarukunda nkurwe nkurikije ibyo yatubwiragatwe twabanaga nawe nonerero mumwitondere
uruya mushinyaguzi ingabire wagirango asumba amategeko!ayo yigira azashira umunsi w’urubanza ubwo azaba asobanura amabi yakoze.
Comments are closed.