DRC: Shabunda FDLR yahitanye umuntu umwe barindwi ibagira Ingwate
Nkuko tubikesha Radio Okapi ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Inyeshyamba zo mumutwe wa FDLR kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2011, zagabye igitero mu karere ka Shabunda mu gace ka Wakabango I aho ziraye mu baturage zigasahura ziranahafata ari nako zigenda zirasa inzira yose aho isasu ryaje gufata umusore umwe w’imyaka 20 ahita yitaba Imana.
Si ibyo gusa ariko kuko banafashe abantu bagera kuri barindwi babagira ingwate barimo abagabo bagera kuri 5 ndetse n’abagore babiri nkuko bisanzwe ko muri iryo sahura ryabo ndetse no kwica abantu bidatana no gutwaraho iminyago abagore bo gusambanya ku ngufu.
Twabibutsa ko ibi byose birimo kuba nyuma y’aho Ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa (FARDC) zimuye ibirindiro bikaba biri mubyahaye icyuho inyeshyamba za FDLR zikidegembya. Aha rero nkuko byatangajwe n’umwe mubayobozi ba Shabunda akaba yaremeje ko baje ari 17 bitwaje intwaro.
Abaturage bakaba bakomeje gutakamba cyane bavuga ko bakwiye gutabarwa mu maguru mashya kuko ngo nta kintu bagitunze kubera ko byaba imyaka amatungo ndetse no kwamburwa amafaranga byamaze kuba akamenyero kuri bo. Gusa nubwo bimeze bityo, abaturage bakaba bafashe icyemezo cyo kwirindira umutekano bo ubwabo.
Umuseke.com
3 Comments
abo bacongomani nabo ni bagende ni mitwe. Igihugu kidashobora kucungera umutekano wa bene gihugu. Basabe umusada Mzee kijana awaonyeshe.Vous gardez le feu dans vos vêtements mutakoma
ibyo byose namayeri.
bravo 2 writers of this news
Comments are closed.