Digiqole ad

Pre-Season: Mukura VS na Esperance FC zipimye

Ikipe ya Mukura Victor Sport nayo yatangiye imyitozo yo kwitegura shampionat  nk’andi ya Rayon Sports, Kiyovu Sports n’izindi. Mu rwego rwo kureba uko ihagaze yakinnye  umukino wa gicuti n’ikipe ya Esperence izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka kuri uyu wa gatandatu.

Papy Hassan wa Mukura (ufite umupira) agerageza gusatira izamu rya
Papy Hassan wa Mukura (ufite umupira) agerageza gusatira izamu rya Esperance

Mukura Victory Sport yakinnye n’ikipe ya Esperance kuri Stade Mumena i Nyamirambo, umukino urangira ikipe ya Mukura itsinze igitego kimwe ku busa igitego cyinjijwe mu gice cya kabiri cy’umukino.

Ikipe ya Esperance ikeneye cyane kwerekana ko atari akana, yatangiranye ishyaka cyane ndetse irusha gusatira izamu Mukura y’i Huye. Abahungu b’inyuma ba Mukura nka Djuma Saidi na Madudu bahagarara neza igice cya mbere kirangiye nta kipe irebye mu izamu.

Igice cya kabiri umutoza Kaze Cedric wa Mukura yashyizemo abakinnyi bashya ari nabo bazanyemo impinduka Mukura ibasha kubona igitego cyatsinzwe na Habimana Noah baguze mu ikipe ya Bugesera FC ubu ibarizwa mu kiciro cya kabiri nyuma yo kubura amahirwe yo gukina ikiciro cya mbere hakazamuka Gicumbi ubu iri kumwe n’umutoza Kayiranga Baptiste.

Umukino warangiye nta kindi gitego kibonetse ariko amakipe yombi abashije kigerageza abakinnyi bayo azakoresha muri shampionat izatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri.

Ikipe ya Espoir by’umwihariko ikaba kuri iki cyumweru yerekeje i Nyanza aho igiye gukina undi mukino wa gicuti na Rayon Sports mu rwego nanone rwo gukomeza kwitegura.

Esperance FC yaba izanye gashya ki muri shampionat? harimo yenda kubanza gusenga mu kibuga mbere y'umukino. Abazi ibya Ruhago bavuga ko amasengesho azirana na "Dawa"...
Esperance FC yaba izanye gashya ki muri shampionat? harimo yenda kubanza gusenga mu kibuga mbere y’umukino. Abazi ibya Ruhago bavuga ko amasengesho azirana na “Dawa”… umenya aba ntayo bazanye

Kuri uyu wa gatandatu umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye Umuseke ati: “mfite abakinnyi barindwi (7) banjye babanzamo batazakina uyu mukino, ariko tuzakora ibishoboka byose tuwutsinde. Uyu mukino ni uwo kureba ahanini imikinire y’abakinnyi bashya twaguze.”

Amakipe azakina shamoionat y’u Rwanda nshya yiyongereyemo Esperance FC na Gicumbi FC zaje gusimbura Isonga na Etincelles zagiye mu kiciro cya kabiri.

Uyu mwaka umubare munini w’abakinnyi b’abanyarwanda uzagaragara kuko amakipe ubu ategetswe kutarenza umubare w’abakinnyi batatu gusa b’abanyamahanga baje gushaka amaramuko mu mupira wo mu Rwanda.

Abatoza ba Esperance Muteba na Camarade
Abatoza ba Esperance Muteba na Camarade
Rutahizamu Noah na bagenzi be bishimira igitego
rutahizamu Noah (imbere) na bagenzi be bishimira igitego
rutahizamu wa Esperance yasigaranye n'umuzamu bonyine ahusha igitego
rutahizamu wa Esperance yasigaranye n’umuzamu bonyine ahusha igitego
Umuzamu wa Mukura ygaragaje cyane kuri uyu mukino bamuhimbye n'akazina ka Tiger
Umuzamu wa Mukura ygaragaje cyane kuri uyu mukino bamuhimbye n’akazina ka Tiger
Umutoza Okoko Godfroid ubu utoza La Jeunnesse birahwihwiswa ko yaba agite gusubira muri Mukura. Aha ari kumwe na 'Legend' wa Mukura n'Amavubi Nshimiyimana Canisius wakiniye Amavubi muri CAN2004
Umutoza Okoko Godfroid (iburyo) ubu utoza La Jeunnesse birahwihwiswa ko yaba agite gusubira muri Mukura. Aha ari kumwe na ‘Legend’ wa Mukura n’Amavubi Nshimiyimana Canisius wakiniye Amavubi muri CAN2004
Umutoza wa Mukura VS Kaze Cedric iruahande rwe hari Canisius Nshimiyimana
Umutoza wa Mukura VS Kaze Cedric iruahande rwe hari Canisius Nshimiyimana umwungirije
Umutoza Sogonya Hamisi bita Kishi yageze kuri uyu mukino yatangaje ko we icyo akeneye ubu ari ukujya gutoza hanze kuko mu rwanda nta mafaranga ahari nawe yitabiriye uyu mukino
Umutoza Sogonya Hamisi bita Kishi yageze kuri uyu mukino, yatangaje ko we icyo akeneye ari ukujya gutoza hanze kuko ubu ngo mu Rwanda nta gafaranga gahari

Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kamarade aranze ahagamye rayon

  • espoir na esperance biratandukanye ni ukugerageza mukajya mubyandika neza kuko mbonye hari aho mwanditse ngo espoir izajya gukina na rayon sport kandi mwagombye kwandika esperanca vs rayon sport

  • Mukura courage! Nshimishijwe no kuyibonamo uriya mwana gardien witwa Shyaka Regis uvuye mu Ruhango! Abana b’abanyarwanda bafite impano bazamurwe ntizabapfire ubusa! Courage makipe y’Urwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish