Amavubi U17 yaba ari butungurane?
Itsinda A
Congo 1:0 (0:0) Netherlands
Mexico 3:1 (1:1) Korea DPR
Itsinda B
France 3:0 (3:0) Argentina
Japan 1:0 (0:0) Jamaica
Itsinda C
Rwanda vs England
Uruguay vs Canada
Itsinda D
Uzbekistan vs New Zealand
USA vs Czech Republic
Umwambaro w’amabara y’ibendera ry’igihugu cyacu n’ikirangantego cya FERWAFA, byateguwe! Ibisigaye bihariwe abana bacu bagiye kuwambara, mu gihe hirya no hino mu gihugu umushyitsi uri guhinda mu banyarwanda bategereje kureba uko biri bugende hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ku mukino ubimburira iyindi mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 i Pachuca muri Mexico, ku makipe afite amateka atagereranywa.
Ubwongereza ku mwanya wa 6 k’urutonde rw’isi, rumaze kugera mu gikombe cy’isi (ku ikipe nkuru) inshuro 13 n’ubwo rwagitwayemo inshuro imwe rukumbi mu 1966. Uyu munsi ntawushidikanya ko buri guhindura imyumvire, imyifatire ndetse n’imikinire y’umupira w’amaguru aho shampiyona y’abongereza “Barclays PremierLeague” irebwa n’abakunzi bageze kuri 13,676,390 agahigo bihariye ku isi ya Rurema; aha uhasanga amasitade yakira abantu bagera ku 100,000 nka Old Traford cyangwa Wembley aho itike yo kwinjira mu mukino ya make ari amapawundi 50, akaba ari nayo mpamvu benshi mu bashoramari mu mikino, nka Roman Arkadyevich Abramovich umuherwe w’umurusiya ucuruza biliyoni 13.4 z’amadorari y’abanyamerika akaba ari nawe ucuruza ikipe ya Chelsea Fc ya 2 k’urutonde rwa shampiona, cyangwa Sheikh Mansour bin Zayed bin Sultan Al Nahyan nawe ucuruza biliyoni 4.9 z’amadorari y’abanyamerika nawe ucuruza ikipe ya Manchester City ya 3 kuri urwo rutonde, ndetse n’abandi benshi bakaba berekeza muri kiriya kirwa aho bashiturira ibihangange muri uyu mukino, nabyo biba birekereje ngo bijye gukorera amapawundi atari make abakinnyi bakina mu bwongereza bahembwa. Iyi nkubiri ikaba ikomeje guteza impaka mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu bwongereza aho bigaragara ko umwongereza akomeje kubererekera abavantara, bityo akaba ari kugenda asibangana ku ntonde z’amakipe akomeye usanga muri “Barclays Premier League” nka “Manchester United, Chelsea FC, Arsenal FC, Manchester City n’ayandi.
Nyamara n’ubwo bagenda bakendera ku mboni mpuzamahanga, ntawabura gushimangira ko iki gihugu cyateye imbere mu gutegura abakinnyi bakiri bato. Amarushanwa atatu kuri gahunda, ya buri mwaka niyo aba ateganyijwe “Premier Academy League, Football League Youth Alliance” ndetse n’iryabatarengeje imyaka 18 “FA Youth Cup” aho amakipe U18 agera kuri 400 ariyo aseruka muri iri rushanwa, Manchester United ikaba ariyo ifite igikombe cy’uyu mwaka (2010-2011)ndetse n’agahigo ko kuba ibitse ibikombe byinshi by’iri rushanwa. Iri ni irushanwa ryagaragaje bamwe mu bakinnyi bimena dusanga mu mateka y’umupira w’abongereza nka George Best, John Barnes, Ryan Giggs, David Beckham, Gary Neville, Frank Lampard, Michael Owen, Steven Gerrard, Jamie Carragher, Joe Cole, Wayne Rooney, Theo Walcott, Adam Johnson na Gareth Bale. Kabone ubuhangange n’ubukana bw’aba bose nta numwe wigeze y’ubaka amateka y’igihugu ke mu mikino y’igikombe cy’isi ku batarengeje imyaka 17; ndetse usanga igikombe 1 gusa mu bubiko bw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, cyateruwe mu gikombe cy’uburayi “UEFA U17” mu mwaka 2010. Aha ni naho nshingira mbona ko ubugabo atari ubutumbi iyo nitegereje izo ngufu ndetse zikurura abashoramari bo hanze, ariko zikananirwa guterura ibikombe!
Abasore ba John Peacock umutoza w’abongereza bagejejwe i Mexico n’indege ya “British Airways” ikompanyi y’abongereza, bururukana ishema ryo kuba umwongereza kimwe mu bihugu bivuga rikijyana muri iki kinyejana; Umukino bakinnye kuri uyu wa mbere bagatsinda ivory cost (5-4) wateye benshi gushidikanya k’iyi kipe yihagazeho mu itsinda irimo! Cyane ko binazwi ko nta kipe yindi ihagarariye uburayi yigeze ibasha gutsinda muri 4 kuri 5 z’indi yabashije gukina nazo kuva mu kwezi kwa kabiri. Iraha ryo bamaze kurirya! cyane ko uretse umukino wa “ping pong” ukunda kurangaza abakinnyi n’abatoza babo nyuma y’imyitozo, babashije ndetse no gusura imwe mu nyaburanga zizwi muri Mexico nka”Teotihuacan Pyramids” ariko mbere yaho bakaba bari bagiye kwirebera filime nshya ya “Pirates of the Caribbean” mu rwego rwo kwituriza! “ntako bisa [gusura ahantu nyaburanga] n’ibintu mbonye ntigeze ntekereza kuzabona; nyuma rero yaka karuhuko n’igihe cyo gushyira umutima k’umukino w’u Rwanda” nguko uko umukinnyi George Evans usanzwe akinira Manchester City yatangaje kuri uyu wa kane.
Ku uruhande rw’u Rwanda, ku mwanya wa 122 k’urutonde rwa FIFA (ikinyuranyo cy’imyanya 116 ugereranyije n’ubwongereza), nta mateka y’igikombe cy’isi warubaza, uretse kuba rwaritabiriye imikino ya nyuma ya CAN 2004, nta kindi rwanditse ku mateka ya ruhago! Nta mukinnyi uzwi, nta mutoza uzwi, yewe na shampiyona y’u Rwanda ifite umuterankunga BRALIRWA ushyiramo amafaranga atagera ku 90,000 by’amadorari. Sitadi imwe rukumbi (AMAHORO stadium) niyo yakira abantu bagera ku 25,000, izindi ziri munsi ya 10,000. uretse imikino mike y’ikipe y’igihugu, ntayindi ushobora gusanga yujuje izo stade. Igiciro cyo kwinjira kuri sitade ni ipawundi rimwe (ikinyuranyo cy’amapawundi 49 ugereranyije n’ubwongereza). U Rwanda ntacyo warugereranyaho n’Ubwongereza kuri politiki y’umupira w’amaguru; SI URWEGO RUMWE. Gusa gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye ku bana, mu gikorwa cy’ikitegererezo FIFA yatangije mu Rwanda mu kwa kabiri umwaka 2009 binyujijwe mu mushinga “AMAVUBI Accademy”, byatumye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hatangira ishuri ry’umupira w’amaguru. Ni naha andi mashuri yashingiye abona ko byose bishoboka ndetse APR, SEC, Kiyovu, Vision 2020 n’andi akomeza kuvuka mu ntumbero yo kubaka umupira wacu. Iyo nitegereje iyi gahunda nsanga hari aho mu myaka mike dushobora kuba twigereranya n’igihugu cy’abongereza; ndetse akarusho kakaba akuko umunyarwanda azakurira mu ishuri ry’umupira ndetse akazanakinishwa n’amakipe nyarwanda n’ayohanze nk’uwabigize umwuga.
Byari nk’inzozi kugeza ubwo ikipe y’abasore batoranijwe muri ayo mashuri babashije gukatisha itike y’igikombe cy’isi, mu mikino ya CAN yabereye i KIGALI mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. akazi kagezweho bitaboroheye urebye urutonde n’igihe cyo gutegura umutoza wari mushya yahawe icyo gihe. N’ubu kandi bagiye gutangira Imikino bitaboroheye. Amakuru si meza kuko kapiteni wungirije Faustin Usengimana usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sport atari bugaragare mu mukino ubanza w’Ubwongereza ndetse bishobke ko n’ukurikira uzahuza u Rwanda na Uruguay ashobora nawo kutawukina, nyuma y’imvune yagize ubwo bari mu myitozo kuri uyu wa kane. Nyamara kandi rutahizamu Justin Mico ku mahirwe abarirwa ku kiganzaashobora kuzawugaragaramo nyuma y’ikiruhuko k’iminsi itatu yari afite ku mpamvu z’imvune. N’ubwo gutakaza abakinnyi 2 babanza ari umuzigo, ntacyo bihindura k’uwagira icyo ashaka kuvuga kuri uyu mukino.
Mu mpande 4 z’isi, baraha ubwongereza amahirwe yo gutsinda uriya mukino; bake babibona ukundi nabo usanga bashingira k’utumenyetso tudafatika nko kuba abongereza batungurwa n’ikipe n’ubundi idafite icyo yishisha, ubwitange buhanitse bw’abakinnyi bifitiye inyota yo gukora ibitangaza bahindura amateka y’igihugu cyabo na yabo, ibi bakabifashwa no kuba abongereza batazi amateka y’igihugu cyacu muri ruhago no kureba abakinnyi bacu nk’abatamenyereye aya amarushanwa. Nyamara ubutwari bw’abasore b’Amavubi buri k’uburyo biteguye ndetse n’umurongo bagiye bakurikira kuva bagera mu ishuri rya FERWAFA. ibi bikaba bishimangirwa n’itsinzi ya Congo Brazza yakuye k’Ubuholandi bufite igikombe cy’uburayi cy’uyu mwaka, nayo ibikesha izo mpamvu ebyiri : kwitegura neza ndetse no kugira umurongo ngenderwaho ushingiye ku mashuri y’aba mu mupira w’amaguru. “Igihe twarushanwaga mu gikombe cy’afurika muri uyu mwaka, ab’inkwakuzi barasobanukiwe batangira kubona ko Mexico 2011 izaba idasanzwe; atari mu mukino w’umupira w’amaguru gusa, ahubwo no ku gihugu muri rusange” nguko uko umutoza Tardy Richard yatangarije fifa.com, yirebera hirya!
MBABANE Thierry Francis
umuseke.com
4 Comments
bana bacu tubarinyuma !!!!!!!!!!
oyeee!!!!!!!!!!!!!!!
murabambere
umupira niko umera twatsidwa tutatsidwa ariko kumana birashoboka nabana bavutse during jenocide namateka jye ndimonyabona maaaaaaaaaaanaaaaaaaaa bana natwa
ok badutsinze arko turihangana tuzihemura kuri canada na urgay
amavubi batsinzwe me ubutaha azagerageza ajye ashaka nugutera mu izamu apana kujya gukinira inyuma,ikindi ntazongere kujya atera imipira imbere itagera kumwataka, birababaje gutsindwa nizina, nahi ikipe yabongereza ntago yari ikomeye
Comments are closed.