Digiqole ad

Ruhango: Igikoni cy'ishuri cyagwiriye abakozi barakomeraka cyane

Igikoni cy’ishuri rya Lycee Ikirezi de Ruhango cyagwiriye abakozi batekera abanyeshuri, babiri barakomereka bikomeye cyane bahita bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo. Iyi mpanuka yabaye mu gihe cya saa sita z’amanywa tariki ya 25 Kamena 2013.

Abagwiriwe n’iki gisenge bamaze umwanya munini ku kigo nderabuzima cya Kibingo bategereje imbangukiragutabara ibageza ku bitaro bya Kabgayi. Photo Kigalitoday
Abagwiriwe n’iki gisenge bamaze umwanya munini ku kigo nderabuzima cya Kibingo bategereje imbangukiragutabara ibageza ku bitaro bya Kabgayi. Photo: Kigalitoday

Kuri uyu wa kabiri mu gihe cya saa sita z’amanywa, nibwo abakozi batekera abanyeshuli ba Lycée Ikirezi riherereye,mu murenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango, bari batangiye kwarura ibiryo abanyeshuri bari bufungure nuko igisenge kiba kiraguye.

Umwe mu bakozi wiboneye iyi mpanuka iba, yagize ati “Twese twari dutangiye akazi ko kwarura, nuko igikoni kirariduka bamwe twashoboye guhunga impanuka, abandi babiri aba aribo kigwira”. Abagwiriwe n’iki gikoni ni Batamuriza Francoise na Habiyaremye Aziel, ubwo twabasangaga ku kigo nderabuzima cya Kibingo wabonaga ko bakomeretse cyane.

Batamuriza we wageragezaga kuvuga yagize ati “Ibiryo by’abanyeshuri byari bihiye twumva igikoni kiratatse harimo
abanyeshuri na animatrice, ndebye hejuru mbona n’igisenge kiguye mbura aho njya mpita njya hagati ya muvelo ebyiri, njyewe bingwira ku rutugu abandi bariruka barasohoka njye na mugenzi wanjye tubura aho tunyura. Narebye kwiruka mbona ndibupfe, mpitamo kuguma hamwe birankubita ngwa hasi nubitse inda.”

Uhagarariye ishuri rya Lycée Ikirezi Rwemayire Rekeraho Claver, atangaza ko  iyi mpanuka yabatunguye, ariko ko bari basanzwe bazi ko igisenge gishaje, kandi ko bifuzaga kugisana mu minsi ya vuba, Rwemayire akomeza atangaza ko abakomeretse bagiye kureba uko bafashwa, n’inyubako zishaje zivugururwe, mu gihe cya vuba,

Ng'uko igisenge cy'iki gikoni cyabaye.
Ng’uko igisenge cy’iki gikoni cyabaye.
Ibyo kurya by'abanyeshuri byari bimeze gushya n'uko byabaye nyuma y'igwa ry'igisenge.
Ibyo kurya by’abanyeshuri byari bimeze gushya n’uko byabaye nyuma y’igwa ry’igisenge.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE/Muhanga

0 Comment

  • Ariko se namwe mumbwire, inzu y’amatafari ahiye n’ubwo yaba igikoni isakazwa imiseke n’ibiti bidafite injyana koko. Imana ibafashe bakire.

  • Mwihangane kubwiyo mpanuka ariko ubuyobozi bujye buba maso kuko bavugako bari baziko gishaje. Bibere abandi isomo. Imana ibarinde kdi mubiteho ni impanuka yo mukazi.

Comments are closed.

en_USEnglish