Rwandan Bikers Association izasura igihugu cy’u Burundi
Ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini rizwi ku izina rya Rwandan Bikers Association hamwe n’abafana babo, bari bamenyerewe mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda bijyanye no gufasha abababaye ndetse no mu bikorwa byo kwishima( Ride for Joy) irateganya gukomereza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi.
Mu kiganiro na Maseveliyo Irene Basile ukuriye Rwandan Bikers Association yatangarije UM– USEKE ko iyo gahunda iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2013 aho abagize Rwandan Bikers association bazahaguruka i Kigali bagana mu gihugu cy’u Burundi mu Mujyi wa Bujumbura.
Mu bikorwa bateganya gukorerayo harimo gusura ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini ryaho ryitwa Nsimbabisaka Tanganyika Motors Club, bakungurana ibitekerezo ku buryo bagira ubufatanye hagati y’ayo mashyirahamwe yombi, nyuma bakazanakora imyiyereko (Demonstration) ku mpande zombi igaragaza ubuhanga bafite mu gutwara ibyo bimoto binini.
Agashya kandi kazaranga ubwo busabane hagati y’ayo mashyirahamwe ni uko bazataramirwa n’umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Hip Hop mu Karere Jay Polly, n’umunyarwenya Mpuzamahanga Kanyombya, hakazagaragaramo na Steven sogo na Happy Famba bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi.
Basile akaba yadutangarije ko ibyo bitaramo bizaba iminsi ibiri aho kuwa Gatanu Kanyombya azasusurutsa abantu ahitwa Vouvouzela Buj’art, naho Jay Polly, steven Sogo na Happy Famba bakazabaririmbira kuri Havana kuwa gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2013.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ruff Ryders yo mu Rwanda ndabona ari iyambere kbsa, sinari nziko ihari
ibi bintu ni byiza
wawuuu fantastic, ibi bintu ni bon sana ubushize narazibonye byari byiza, nonese uwifuza kujyana namwe yabigenza ate?
genda uzane rya gare ry’abanyonzi ryawe, nta kindi bisaba
ibibintu nibyiza kabisa nanjye sinarinziko biba murwanda ngomba kubaherekeza buja peee murabagabo kujyayo muzadutwara twe ba fana kuri moto se cyangwa tuza tega bimeze bite mutubwire
haaa ni danjer
no kureba byonyina amafoto umuntu arabona bibereye kubireba ntawe utahurura peee courage Baziri
hari akari kancitse ndabaza niba iyo mbona ari ishapure baziri yambaye ? cyangwa ni zimwe za abasitari ? ese yaba yizera Mariya nyinawajambo niba ari uko bimeze Amubere umubyeyi iminsi yose kandi amurinde mubyo akora byose .
@Didier kalibu hari abafana bashobora kugenda kuri Bike, ariko hari namamodoka atwara abafana ariko twese turajyana, ntago uhejwe rero. thks
Didier, nawe uzateremo yayindiya yawe urazi ukuntu nyemera!!!!!
BIG UP Basil, urumuntu w’umugabo cyane
uzane icupa nkugurire
congratulation again karibu mu gihugu canyu
barahaze
Haaaa!!!! Aba bazi ibyo bakora kabisa gusa bajye bategura imyiyereko myinshi i kigali n’ibiba ngombwa badutumire stade dutange ayacu!!!nta show nshyashya zihari!!so nibihangire umurimo bakuremo n’akantu!
MUBYUKURI NJYEWE NINSHIMIYE ,ASSOCIATION YABARI BAGABO BIBIMOTO ,UZIYO BIKUNYUZEHO W UMVA WAHITA,UMWAKA RIFUTI