Digiqole ad

Sakwe Sakwe!!!

Ibisakuzo ni bimwe mu bigize Umuco Nyarwanda, iyo abakera babaga bataramye bacaga imigani ndetse bagasakuza, ababyeyi nibo bigishaga abana ibisakuzo, ubundi si ugusaakuza kakahava. Muri iki gihe ntitwavuga ko byacice ariko aho wasanga abantu bataramye barimo gusakuuza ni hake.

Mu gusakuuza umwe abwira undi ati “Sakwe Sakwe” mu kumwikiriza undi ati “Soma” ubundi akamubwira icyo gisakuzo, iyo akazi arakivuga ariko yaba atakizi akagira ati “Ngicyo”, cyangwa ati “Cyice”, ni mucyo rero twibukiranye umuco wacu, hato utazanava aho ucika, doreko agahugu katagira umuco gacika.

Kati jyiiiii,  kati izibukire: Igishyimbo cy’umutura
 
Zirashotse zisiga mukara mu ibuga: Igishwemu cy’amase
 
Nagutera ikitagira amaraso: Igishorobwa

Nagutera umuriro uzimya undi: Igishirira kiguye mu mazi ashyushye

Rugaramanangabo wa Ngabonziza: Igisenge

Nyoko yagira impanga mbi irakamurasa: Igisenge cy’inzu.

Nagutera ikiruma kitagira umunwa: Igiseke

 

Abambari b’i Rurinda bambarira inzogera ikuzimu: Ubunyobwa

Biteganya bitazahura: Inkombe z’uruzi

Urira rubariro ubone ishyano: Uburiri bw’umwami

Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare: Gusitara

Mpa umweru wanjye ngabire abana: Amata

Baguhaga akabando urwaye iki?: Igikoro

Barugerageze imigozi barushyire hagati y’abagabo: Umutsima

Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwira: Ubwoya bw’inka

Mvuye ikuzimu bampa akabando: Igishyimbo cy’umushingiriro

 

Ninjye muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru: Inkware

Zishotse zitendeje,zikuka ziteye hejuru: Abavomyi

Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye: Umutego

Nyabugenge n’ubugenge bwayo: Inka gucurika icebe ntimene amata

Nyuze mu rutoki abasirikare baramfata: Ibishokoro

Hakurya ni urwererane, hakuno ni urwererane: Ururabo rw’ikawa

Sakuza n’uwo muri kumwe: Ururimi rwawe

Gacika gasubiraho: Urwara

Kuki ujundika inyama ntuzimire?: Ururimi mu kanwa

Nyuma y’ibi bisakuzo usomye aha, usanze hari ibyo wibuka wajyaga usakuza kera? Hari ibindi waba wibutse se utabonye aha se? Ngaho nawe sakuza n’abo muri kumwe hano.

UM– USEKE

0 Comment

  • MFASHE UMUGABO MWAMBURIKOTE MUKURISHATI MUPFURUBWANWA MUKUBITA MUSHINGA AMENYO MURUBAVU:IKIGORI

  • Cyasamye kitaryana: ikizu kitabamo abantu.

    Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama: imyugariro.

    Twavamo umwe ntitwarya: ishyiga

  • 1.Hakurya umusozi no hakuno umusozi,hagati inzira?2.kiva kivitse?3.gatinze kazaryoha?

    • Ko utabisubiza tuzabimenya dute?

  • Hahaha! @silent uri ikibwa gusa

Comments are closed.

en_USEnglish