Digiqole ad

Umuryango ROPC urashishikariza abanyarwanda b’inzobere gukorana umurava

Umuryango ROPC (Rwanda Organization for Professionals Consultants) urakangurira abanyamuryabo bawo gukorana umurava mu gushaka icyateza imbere uyu muryango ndetse baharanira n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Makuza JMV umuyobozi mukuru wa ROPC
Makuza JMV umuyobozi mukuru wa ROPC

Mu nama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize; Makuza Jean Marie Vianney Umuyobozi mukuru wa ROPC yashimiye abanyamuryango kubyo bamaze kugeraho.

Yagize ati “Twatangiye tutagera ku bantu 10 none ubu tumaze kurenga 70 iyi ni intambwe ikomeye cyane. Icyo mbakangurira n’ugusaba izindi mpuguke (Consultants) kwiyandikisha muri ROPC mu rwego rwo kongerera imbaraga umuryango wacu.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Anastase Murekezi nawe wari muri iyi nama yavuze ko yishimiye uburyo umubare w’izi nzobere zitandukanye wiyongereye.

Ati ”Ubushize muntumira mwari mbarwa, ariko iki ni ikinyereka ubushake mufite, ROPC n’imwe mu nkingi y’amajyambere y’igihugu cyacu, mugomba kutwereka icyizere kugira ngo ntituzongere guha amasoko abanyamahanga kandi dufite impuguke z’Abanyarwanda babishoboye, rero birabasaba ubwitange n’ishyaka ryinshi.”

Minisitiri Murekezi Anastase.
Minisitiri Murekezi Anastase.

Abanyamuryango batangaje ko imbogamizi ya mbere babona ari ukuba Leta iha amasoko abanyamahanga kandi hari Abanyarwanda babishoboye.

Uwari uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) Madamu Alphonsine Niyigena yababwiye ko inzira ikiri ndende. Ati ”Dufite imiryango 75 ariko 15 niyo PSF yasanze ifite ubushobozi, uyu mwaka tugomba gufata indi 15 kandi ROPC nayo igomba kuzamo.”

Umuryango ROPC washinzwe mu mwaka wa 2006, ugizwe n’impuguke (Consultants) mu ngeri nyinshi: uburezi, ubuhinzi, iby’amategeko n’ibindi. Muri iyi nama kandi abanyamuryango bamurikiwe n’ibyo bamaze kugeraho harimo kugira amategeko abagenga, urubuga rwa interineti umuntu yitandikishaho biciye kuri internet n’ibindi.

Kugeza ubu umuryango ROPC umaze kugirana ubufatanye na MINEAC, HCID USAID, PSF, GIRINKA, AGACIRO DEVELOPMENT FUND n’abandi, zimwe mu ntego ROPC yihaye harimo gufasha abanyamuryango mu gutsindira amasoko,  kubashakira ubwishingane mu kwivuza, kubaka ikicaro cy’umuryango n’ibindi, amafaranga yo kwiyandikisha ni 150,000 ku mwaka.

Niyigena Alphonsine wari uhagarariye PSF nawe n'umunyamuryango wa ROPC
Niyigena Alphonsine wari uhagarariye PSF nawe n’umunyamuryango wa ROPC.
Gasirabo Claver asobanurira abanyamuryango ibimaze kugerwaho n'imbogamizi bahura nazo.
Gasirabo Claver asobanurira abanyamuryango ibimaze kugerwaho n’imbogamizi bahura nazo.
Ambasaderi Juru Munyakazi Antoine ati "Guha isoko abanyamahanga niyo mbogamizi ya mbere tugomba kurwanya"
Ambasaderi Juru Munyakazi Antoine ati “Guha isoko abanyamahanga niyo mbogamizi ya mbere tugomba kurwanya”
Bamwe mu batangije ROPC mu mwaka wa 2006.
Bamwe mu batangije ROPC mu mwaka wa 2006.
Bamwe mu bitabiriye inama.
Bamwe mu bitabiriye inama.

Jean de Dieu Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE

 

0 Comment

  • From a deep observation,

    Makuza JMV deserve to be a powerful, brilliant and professional consultant.

    Maximum Respect Mzee Makuza

Comments are closed.

en_USEnglish