Digiqole ad

Byari agahebuzo mu gitaramo cya Orchestre Impala de Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru, Orchestre Impala de Kigali yataramiye abakunzi bayo mu gitaramo cyabereye i Nyamirambo kuri Stade Regional. Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere ndetse no kunyurwa cyane ku bakitabiriye nk’uko byagaragaraga ku maso yabo aho cyatangiye bahagaze bariho babyina kirinda kirangira.

Abagize Orchestre Impala de Kigali barimo kuririmba.
Abagize Orchestre Impala de Kigali barimo kuririmba.

Orchestre Impala igizwe n’abacuranzi batandukanye harimo Mimi la Rose na Fidel Jakal bahoze muri iyi Orchestre mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari kumwe n’abandi bacuranzi n’abaririmbyi nabo usanga bahuje injyana harimo nka Munyanshoza uzwi ku izina rya Mibilizi n’abandi.

Abantu benshi bari bafite amatsiko yo kuza kureba uko iyi Orchestre icuranga, batashye bayivuga imyato nk’uko abo twaganiriye babidutangaje.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati “Sinibazaga ko hari abantu bashobora gucuranga bakanaririmba ngo abantu banyurwe bigeze aha. Impala biragaragara ko bafite gahunda kandi umuziki wabo uracyari wawundi, njye n’ejo bagarutse nakongera nkinjira nkareba kuko byandyoheye cyane.”

Naho ku ruhande rw’Impala, bashimiye abaterankunga babafashije gutegura iki gitaramo harimo Horizon Express na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus. Nyuma batangaza ko bafite gahunda zo gukomeza kuzenguruka u Rwanda bacurangira Abanyarwanda.

Iki gitaramo cyagaragayemo abantu b’ingeri zose ariko cyane cyane Urubyiruko n’abakuze, cyanagaragayemo bamwe mu bantu bakurikiranira umuziki nyarwanda hafi harimo na Mushyoma Joseph usanzwe ayobora EAP itegura amaruhanwa ya Primus Guma Guma.

Aha bari bahanitse amajwi.
Aha bari bahanitse amajwi.
Baririmbye indirimo zabo za kera bamwe bakunze imbyino z'Igisope.
Baririmbye indirimo zabo za kera bamwe bakunze imbyino z’Igisope.
Impalage nazo ziba zirahageze.
Impalage nazo ziba zirahageze.
Abana n'ababyeyi nabo bari bitabiriye iki gitaramo.
Abana n’ababyeyi nabo bari bitabiriye iki gitaramo.
Urubyiruko rwari rwinshi muri iki gitaramo.
Urubyiruko rwari rwinshi muri iki gitaramo.
Bwarinze bwira abantu batararambirwa.
Bwarinze bwira abantu batararambirwa.

UM– USEKE

0 Comment

  • Baraturyohereje kabisa. Dore indirimbo z’umwimerere, dore bantu bazi kuririmba live music ahubwo dukeneye ikindi gitaramo bitarenze iyi mpeshyi.Narabemeye muri abahanga.

  • Ni byiza n’abahanzi b’ubu barebereho ejo gakondo itaducika.Impala courage!

    • Kuki abahanzi bubu batareberaho koko ngo nabo bamenye kuririmba live nk’impala!!!!!!

  • Impala nibaze rwose basubize umuziki agaciro,batwibagize inyoni yaridunze,give it to me,para para,kanda amazi,amaboko hejuru,nari kukunywanywa,n’izindi zatesheje agaciro umuziki nyarwanda!!

  • TWARANEZEREWE KABISA NONEHO BAGEZE KU MBYINO Y’IGISHAKAMBA, UMWANA W’UMUKOBWA ARABYINA MAZE ARATWEMEZA. HARI UMWANA W’UMUSORE TWARI TWICARANYE MAZE ARAD– USETSA UBWO YAVUGAGA KO AMUHAYE INKA, DIPLOME YE, NDETSE NGO N’INZU AKODESHA.

    IMPALA COURAGE KABISA.

  • Murakoze bavandimwe mwese mwabashije gutanga ibitekerezo ku gitaramo duheruka gukora. Turabamenyesha ko tutazasitara udutsinsino, tuzabaha umuziki mwiza kandi ubu turi mu nganzo mwitegure n’izindi ndirimbo nshya nyinshi! Amahoro!

    • Mugire vuba muze n’i Muhanga turabakumbuye. Ubushize mwatinze za Butare niba atari Nyanza muza mutinze kdi mutaha kare bitangiye kuba sawa. Kuri plateau ntacyo hatwaye muhagarutse ari nka samedi ariko noneho mukarikesha kabisa.Nimwe mutuma abanyarwanda tutiheba mu bijyanye na muzika y’umwimerere kuko mutagendana ama cd nka ba banebwe b’ubu.

  • Mana we mbega igitaramo kiryoshye,gitari ya Mimi la Rose iryoheye amatwi,ijwi ryiza rya Mibilizi,imbyino zimpalage yewe sinavuga ngo mbirangize gusa turabasaba ko bacuranga muri kigali inshuro nyinshi.Turabakunda

  • Kuki buriya abahanzi bubu batabigiraho ngo bamenye kuririmba badakoresheje playback????!!!!courage impala

Comments are closed.

en_USEnglish