NBA Playoffs: Miami Heat na San Antonio Spurs ku mukino wa 7
Mu mikino ya Playoffs ya NBA, amakipe ari gukina Final ariyo San Antonio Spurs na Miami Heat zimaze kwesurana imikino itandatu mu mikino ndwi iba iteganyijwe. Ku mukino wa gatandatu waberaga ku kibuga cya Miami muri Leta ya Florida, Heat yatsinze bigoranye cyane ku manota 103 ku 100 ya Spurs.
San Antonio Spurs yari imbere ho amanota 10 kugeza umukino ubura amasegonda 30 ngo urangire, habura amasegonda ane yari amanota 95 ya Spurs kuri 92 ya Miami Heat ya ba Lebron James na Ray Allen bakoze bitangaje.
Nyuma yo kuva mu karuhuko( Temps morts) umukinnyi Ray Allen yinjije amanota 3 gusa bituma amakipe yombi anganya amanota, bitabaza iminota yinyongera.
Muri iyi minota niho Miami Heat yaboneye itsinzi ya gatatu y,amanota 103-100 ibi byababaje cyane abakinnyi n’bafana ba San Antonio kuko bari bamaze kwizera intsinzi.
San Antonio na Miami ubu binganya imikino 3 kuri 3 mugihe gutwara icyo gikombe bisaba gutsinda imikino ine (4).
Umukino wa nyuma uzabera ku kibuga cya American Airlines Arena i Miami nanone kuri uyu wa kane.
Lebron James kizigenza wa Miami yinjije amanota 32 mu mukino wa nimugoroba naho Tim Duncan wa Spurs yinjiza 30.
Nyuma y’umukino Lebron James yatangarije abanyamakuru ko uyu ari wo mukino we wambere umushimishije mu mateka ye ya Basketball naho Tony Parker wa Spurs we ati “Gutsindwa gutya birantunguye cyane, twumvaga byarangiye.”
Uyu mwaka, Miami Heat niyo ihagarariye (East Champions) igice cy’uburasurazuba bwa Amerika naho San Antonio Spurs ikaba iserukiye igice cy’Uburengerazuba bwa Amerika muri NBA.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
nshimishijwe cyane n’amakuru mutugezaho , byumwihariko insinzi ya MIAMI HEAT
Comments are closed.