Digiqole ad

Impaka z'urudaca ku mwana w’imyaka 14 wafatwaga ku ngufu n’umugabo wa Nyina

Mu Murenge wa Kanombe, umwana w’imyaka 14 yatabaje ubuyobozi, inzego z’umutekano n’ikigo yigagaho avuga ko arambiwe gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyina, dore ko ngo banamukujemo inda afite imyaka 13, uyu mugabo yatawe muri yombi ariko nyuma aza kubihindura avuga ko yashutswe n’umuyobozi w’umudugudu atari byo, ibi bikaba byarakuruye impaka mu mudugudu.

Icyumba icyahacyakorewemo
Icyumba icyaha cyakorewemo.

Tariki 20 Kamena nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo bakunze kwita M. Mboka ukora muri Saloon zitunganya imisatsi i Remera, nyuma y’uko umwana w’umugore we babana kuva mu 1998, avugirije induru avuga ko umugabo wa nyina amufashe ku ngufu.

Uyu M. Mboka yaje gushyikirizwa inzego z’ubutabera, ndetse uyu mwana anatanga amakuru kuri polisi ko atari ubwa mbere uwo mugabo amufata ku ngufu.

Nyuma y’icyumweru ubutabera bukomeje gukurikirana M. Mboka, uyu mwana ubwe yagiye kuri Polisi avuga ko yamubeshyeye.

Aho impaka zavukiye

Ubwo Umuseke waganiraga n’uyu mwana yatubwiye ko yari yabishutswe n’umuyobozi w’umudugudu, agamije kwihorera ku kibazo yagiranye M. Mboka ndetse ngo akaba yarabonaga na Nyina yirata.

Ati “Njye nari nsanzwe ndi ikirara n’ubundi njyana n’abandi bana muri Colidor gutega abagabo, ambwiye ngo nimukorere ibyo ashaka azampa ibihumbi 50, yambwiye kandi ko nibamara gufunga ababyeyi banjye azanjyana mu kigo cy’abazungu na musaza wanjye. Numvise ayo mafaranga nazayakoresha byinshi kandi ngiye kubana n’abazungu nuko ndemera.”

Akomeza avuga ko uwo muyobozi w’umudugudu ariwe wamubwiye ko azajya mu nzu akaza gusohoka nijoro, icyo gihe ngo yari yamuteguriye umuntu umurongora yarangiza akavuza induru akavuga ko ari umugabo umufashe ku ngufu, ijoro riguye barabikoze, avuza induru M. Mboka arafatwa bageze kwa muganga basanga koko umwana yasambanyijwe.

Ati “Amafaranga ntayo yampaye ariko nanjye naricaye ndatekereza numva naba mpemukiye M. Mboka, mpitamo kuvugisha ukuri, gusa ikimbabaza n’ubu ni uko n’umusore wandongoye iryo joro ntamuzi.”

Nyina w’uyu mwana, we avuga ko ubusanzwe M. Mboka yakundaga abana be ndetse ngo ibyo bintu atabimukekera. Mu marira menshi yagize ati “Ni akagambane, ni akarengane M. Mboka ntiyabikora.”

N’ubwo umwana na Nyina bavuga ibi ariko umubyeyi baturanye yabwiye Umuseke ko uyu mugabo ahubwo yari asanzwe afata uyu mwana uretse ko bitavugwaga, kandi ngo yabanzaga guha urumogi umugore we (Nyina w’umwana), akajya kurongora uwo mwana yabeshye nyina ko agiye kuba amusobanurira amasomo nyamara ngo atazi no gusoma no kwandika.

Umuyobozi w’Umudugudu abihakana yivuye inyuma

Goleti bakunze kwita Mama Benjamin, umuyobozi w’umudugudu batuyemo yaduhakaniye ko atigeze agambanira uwo mugabo kuko ngo ntacyo bapfa, kandi ngo hejuru yo kuba umuyobozi no kuba ashinzwe kurwanya ihohoterwa mu Kagari ngo ni n’umubyeyi ku buryo atabikora.

Gusa yemera ko umugambi wo gufatisha M. Mboka yabigizemo uruhare kuko ariwe wagiriye umwana inama yo kuza kuvuza induru namufata.

Avuga ko n’ubusanzwe abaturage bajyaga bagira impungenge kuri M. Mboka kubera ubucuti yagiranaga n’uyu mwana bitana Cherie, Chouchou, n’andi mazina kandi ataramubyaye, ariko ngo nta gihamya bari bafite.

Uyu muyobozi avuga icyatumye amenya ko uyu mwana ahohoterwa yadusobanuriye ko kubera ibyo umwana yakorerwaga yageze ago agafata umwanzuro wo gutoroka ngo ajye kubivuga, nuko agezeyo aricara amubwira akababaro ke kose.

Ati “Yarabimbwiye numva ndababaye kubona ibintu nk’ibyo bikorerwa iruhande rwanjye, ariko mbona nta kundi twafata M. Mboka dufite ibimenyetso bihagije, mugira inama y’uko niyongera kumusaba ko baryamana azabyemera hanyuma akavuza induru bakaza bakamufata, yarafashwe ubu arafunze.”

Eduard Nkurikiyumukiza, umuyobozi w’ikigo cya G.S. Remera Protestant uyu mwana yigagaho yabwiye Umuseke ko umwana yari yarabimubwiye mbere ndetse nawe atungira agatoki umuyobozi w’umudugudu n’uw’Akagari hakiri kare n’ubwo M. Mboka atahise afatwa.

Ati “Ibibazo nk’ibi by’ihohoterwa abana bajya babitubwira, n’uriya yatinyutse kubimbwira kuko ngo yari afite impungenge ko M. Mboka ashobora kongera kumutera inda k’uko byagenze umwaka ushize bakayimukurishamo.”

Yaba uyu muyobozi w’ikigo umwana yigagaho n’abaturanyi b’uyu muryango basaba ko hakorwa ipererereza ryimbitse basanga uyu mugabo yarakoreye uyu mwana ibya mfura mbi agahanwa by’intangarugero.

Gusa kandi ngo bafite impungenge ko uku kwivuguruza kwaba gushingiye ku iterabwoba rya nyina kuko amufungishirije umugabo dore ko ngo ubu bamaze no kwimuka aho bari batuye, n’umwana ngo akaba atakijya kwiga.

Kandi ngo n’umwe mu bagize umuryango wa M. Mboka yigambye mu baturage ko yasabwe ibihumbi 200 n’umupolisi ngo amufungure, bityo ngo aramutse afunguwe byaba bibi kandi ubugizi bwa nabi nk’ubu bwaba buhawe intebe.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • UWO N’umugome y’ yishe uwo mwana ururubozo kandi yarashinzwe kumurera nk’ umwanawe gusanyina ntiyabyemera ariko abagabo nkabo bareze muri iyisi sigitangaza ahubwo akurikiranwe thanks mwitonde ashobora gufungurwa kdi aribyo koko corruption iriho nubwo biba mubwiri murakoze

  • Ni AMAYOBERA POLICE YAGOWE, KOKO IRAHANA NDE IREKE NDE! GUSA ABANA B’IBIRARA BAROGEYE,BITEGEZA ABAGABO UKO BISHAKIYE ,UBUSUGI NTACYO BUKIBABWIRA PE!!!!

  • Byaba byiza hakozwe iperereza rihajijye kuko habayeho gutashishoza neza hashobora kufungwa utariwe.
    Mperuka kureba program yitwa Medical Detective muri tv ya etv yo mura afrika yepfo,umugambo yamaze imyaka 10 afuze aregwa kufata kungufu kandi ariko nyuma baza gusanga aru mwere.

  • Abana babakobwa bikigihe????ntahandi habonerwa amahoro keretse muri Yesu

  • Igisubizo ni ugupima DNA,bakareba uwasambanije uwo mwana,kuko ikimenyetso kiriho ni uko yahohotewe,asambanywa. ikibazo rero ni ukumenya uwamusambanije.Ubwo CID nikore akazi kayo,irangize izo mpaka.

  • Viol sur mineur. Mboka nahamwa n’icyaha ahanwe. Uwo mwana we, ajyanwe mu kigo kirera abana kuko nyina ntashoboye kumurera, kandi kuba umufungishirije umugabo bizatuma batongera kubana neza.

  • Icyo mbona cyo ni abashinjabinyoma bakomeza kwiyongera kubera ko badahanwa by’intangarugero ngo babicikeho, hari ababyita “ugutekinika”!
    Byarabaye kandi na n’ubu biracyaba.
    Kuri iyi nkuru, yaba umukobwa cg uwo umuyobozi w’umudugudu, ntawe mpamije icyaha kuko niko kazi ka police; ariko ibi byo kubeshya no kubeshyera abandi, police izikorere iperereza hagaragazwe umubeshyi ahanwe.
    Namwe banyamakuru b’umuseke.rw , tubashimiye iyi nkuru kandi muzadukurikiranire amaherezo yabyo.
    Murakoze

  • Ka mbabwire uyu mwana ndamuzi nahuriye nawe kuri police kicukiro kuwa 19/06 aje gushinja umugabo na nyina. Twicaye hanze yatubwiye ibimukorerwa turumirwa ndetse nuyu muyobozi wumudugudu twarikumwe. Arabeshya uku kwivuguruza nugutinya ngo batamugirira nabi

  • harimo ibyaha Ruswa,Ihohoterwa kumwana,abatanga buhamya wenda babeshya bigomba gukurikiranwa hagakorwa iperereza rya ba CID hariya ndumva bakwita kukumenya inzu yamufatiye mo kandi niba hari abazi ko yajyaga gutega batanga ubuhamya kdi nabwo siniyumvisha ukuntu uwo mwana yaba ari indaya kdi yigaga yatahaga he se sikwanyina? Kandi baperereze niba uregwa afitanye amakimbirane n’umuyobozi w’umudugudu nu wi kigo yigagaho kdi umuyobozi wikigo niba umwana yarabimubwiye mbere ntabikurikirane ni ikigwari akwiye kubihanirwa uburenganzira bw’abana ni bwubahirizwe hari abana benshi bafite ibibazo bya ababyeyi bitubahiriza uburenganyira bwa bana hakenewe ubukangura mbaga
    murakoze

  • Nkurikije iyi nkuru naho gushishoza bakamenya uko umwana yatabawe n’igihe yatabariwe,hari hashize igihe kingana iki iyo nama igiwe yo gufata uwo mugome? ese kumufata byatwaye igihe kingana iki? Ese uyu muyobozi ntakundi yari kubigenza adategereko umwana yongera guhohoterwa? ndumva harimo ubufatanya-cyaha,iyonda ivugwa koko yabayeho?abaganga nibagaragaze ukuri hakoreshejwe ibizamini. hanyuma niba icyaha gihamye umugabo wa nyina akatirwe urumukwiye kandi na nyina w’umwana akurikiranweho ubufatanya-cyaha no kwiyambura inshingano y’uburezi bw’abo yabyaye.Niba kandi icyaha gihamye umuyobozi nawe bigende uko kimwe n’abatanga-buhamye be nkuko biri muri iyinkuru.

  • nonese niba umwana yarabivuze kwishuri akongera akabibwira umuyobzi ikindi niki?njyewe ndabona police ikwiye guhera kuri ibyo bimenyetso nayo igakra ibyayo kugeza imenye ukuri guhagije gushingiye kubumenyi atari kumagambo nubwo nayo yayifasha kubigeraho

  • Ibimenyetso birahagije wowe Serge ninde wakubwiyeko uwo muyobozi yashutse umwana?? ko ahubwo yamugiriye inama ko niyongera kumusambanya azatabaza!
    police nikore akazi kayo kuko bigaragara ko uyu mwana yatewe ubwoba akajya gushinjura.

  • Ese ubuhamya butanzwe n’umwana ufite imyaka 14 bufatwaho ukuri ku cyihe kigero? Kwivuguruza mu buhamya bwa mbere se byo bifatwa bite?! Amategeko azashishoza kandi ndemera ko inkiko zifite uko zizacyemura iki kibazo! Ariko na none Politiki iriho muri ibi bihe isigaye yivanga mu buzima bw’ingo, ugasanga abategetsi bakoresha ibishoboka byose ngo binjire mu mibereho bwite y’ingo z’abaturage kandi itegeko ribibuza. Niba koko yarasambanyaga uriya mwana, byaba byiza hagaragajwe ibimenyetso simusiga.

    • uwo mugabo nabayobozi bafatwe kuko ntibujuje inshingano zabo

  • ntabwo bisobanutse kandi bigarayeko koko yafashwe umuyobozi w’ikigo ni umufatanyacyaha ndetse uwumuduguwe nagahebuzo umvanawe uhunze intare uwo uhungiyeho ati:genda usubire aho yari igufatiye niyongera niho turagukiza ese kweli!!! haba kwivuguruza cgse kutivuguruza abo bayobozi nabo bafatwe ikindi barbe imyitwarire y’uwo mwana niba nawe atari ikibazo gusa ninoguta umuco uyu munsi urongoye umwana ejo nyina aha uyu munsi nyoko bauriho ejo umugabo wanyoko ati mpereza uti akira huu abomination

  • Nkurikije ibisobanuro mbonye muri iyi zwahama, dore uko nduciye mugihe Police tuzi ubushishozi n`ubunararibonye.
    kuri uyumunota, ari M.Mboka, umuyobozi w`akagari hamwe n`umuyobozi w`icyigo cy`amashuri uwomwana yigagaho niba koko yanigaga.bakagobye kubabafunzwe.
    kuko ntibyunvikana ukuntu umuyobozi w`akagali hamwe n`umuyobozi w`ikigo umwanayigagaho bamenye ibintu nkibyo bakabyiherera kandi birenze ubushobozibwabo. Kubera iki batabibwiye Police kwarinayo ibifite mushingano zayo kandi nubushobozi

  • Buriya ni nyina umwoshya kwivuguruza.Birababaje, kubona umwana yicwa urubozo impinja zikicwa n’abazibyara. Icyaha ni kibi kandi gihamagara ibindi umugabo nk’uyu yanakwica uyu mwana cyangwa nyina ni ukumutabara . Abagore turebe kure ese koko gukunda abagabo biduhekure? Mugore wibana ufite umwana w’umukobwa rero n’abahungu bisigaye ari ikibazo witonde wikwihutira kumushakana. Nshimye les veuves bihanganye kabirerera abana bakareka gushaka, harimo umuvandimwe wanjye annonciata MUKABARANGA (SHYORONGI)yabaye intwari cyane yapfakaye ari muto kandi mwiza.

Comments are closed.

en_USEnglish