Digiqole ad

FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun

Kuri uyu wa Kane i Geneva mu Busuwisi, Komite Nyobozi ya FIFA yafashe ikimezo cyo guhagarika Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun kubera kwivanga kwa Leta y’icyo gihugu mu gufata ibyemezo muri iryo shyirahamwe.

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Cameroun
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Cameroun

Ingingo ya 13 na 17 mu mategeko ya FIFA ivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rifite ubuzima gatozi mu ishyirwaho n’ikurwaho ry’ibyemezo byaryo hativanzemo ubundi buyobozi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA rikaba ryafashe ingamba yo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) byagateganyo kugira ngo babanze bakemura ibibazo birangwa muri FECAFOOT.

Ibi bije nyuma y’aho Leta ya Cameroun iherutse gukuraho umuyobozi mushya wa FECAFOOT  Tomb A Roko Sidiki  itangaza ko adashoboye kandi yibye amajwi, ibi bikaba byatumye FIFA ifata iki cyemezo gikarishye.

Mu gihe Cameroun itararangiza ibi bihano yafatiwe na FIFA nta marushanwa yemerwe kwitabira haba ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi muri rusange, Perezida wa CAF Issa Hayatou nawe ntiyemerewe kwivanga muri icyi kibazo cya FECAFOOT mu rwego rwo gukumira amakimbirane.

Source: Camfoot

JD Nsengiyumva Inzaghi
Umuseke.rw

0 Comment

  • Mbwire FECAFOOT, FERWAFA yumvireho; kuko ikwiye kubazwa akavuyo ihoza mu makipe, aho guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish