Digiqole ad

Rwamagana: Babiri bapfuye naho 7 bararembye bazira amafunguro ahumanye

Mu murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana abantu babiri bamaze kwitaba Imana, abandi barindwi barwariye bikomeye mu bitaro bya Rwamagana bazira amafunguro bafatiye mu rugo rumwe, muri bo batatu ni abo muri urwo rugo.

Werekeza i Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.
Werekeza i Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

Muhigirwa David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yatangarije Umuseke ko ibi byabereye mu rugo rw’uwitwa Kayombya Yohani, bakunze kwita Mabuti, utuye mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Gihumuza.

Intandaro ngo yaturutse ku mafunguro n’ikigage banyoye kwa Mabuti  aho bari biriwe bamucira amasaka bataha akabazimanira.

Muhigirwa avuga ko abaturanyi bemeza ko ari amarozi bariye, gusa ngo ntibiramenyekana uwaba yarabaroze kuko mu barwaye bikomeye batatu harimo umugore, umukobwa n’umuhungu bo muri urwo rugo. Ikindi na none n’uko amafunguro n’ikigage banyoye bigatuma bafatwa n’impiswi idasanzwe bitigeze biboneka ngo bipimwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyi Ntara, SP Emmanuel Karuranga  yabwiye Umuseke ko aba baturage bariye bananywa aya mafunguro yanduye kuwa kabiri tariki ebyiri, batashye batangira gufatwa n’uburwayi.

Bukeye kuwa gatatu batatu muri bo uburwayi bwarakaze boherezwa ku bitaro bikuru bya Rwamagana.

Bukeye bwaho ariho ejo hashize (kuwa kane) nibwo umwe yitabye Imana, ndetse ngo ubu umurambo we woherejwe mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe neza, hamenyekane icyamwishe.

SP Karuranga kandi avuga ko mu bari muri urwo rugo hari harimo umwe wahise ataha iwabo mu Karere ka Rulindo ariko agenda nawe yafashwe agezeyo nawe yitaba Imana.

Kugeza n’ubu ntibaramenya neza icyateye ubu burwayi bwahitanye abantu abandi bakaba barembye cyane, uretse ko Polisi ikomeje iperereza ryimbitse, nta muturage n’umwe urabifungirwa yaba uwo mu rugo bariyemo cyangwa undi uwo ariwe wese.

SP Karuranga ati “Twatangiye iperereza ngo tumenye icyabahitanye, ariko icyabiteye kizagaragazwa neza na raporo z’abaganga.”

SP Karuranga kandi yaboneyeho no gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko iyo batinze kubivuga hari ibimenyetso byangirika cyangwa bikazimira.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mu Rda hari ubugome bw’ingeri nyinshi,abantu ni ukwitonda!

  • Cg ni ikibazo cy’ibigage kuko no muri Kinazi mukarere ka Ruhango 2 bitabye Imana muri iki cyumweru abandi bari mubitaro byakarere ka Ruhango,ni ukumenya rero impamvu zikigage.

  • ariko nibaza impamvu abarozi badahigwa ngo bafugwe kuko akeshi mbona umuntu uroga akeshi aba azwi ariko agakomeza akidegemya gusa mbona hajyaho itegeko ryihariye ucyekwa agafugwa byamuhama agafugwa byumwihariko.

  • bahuye numu chimiste

    • wisebanya abachimistes ntibivuga abarozi! ababuze ababo mwihangane, kandi n’abarwaye ubwo bageze kwa muganga bihangane.

Comments are closed.

en_USEnglish