Digiqole ad

Twumvikanye na FERWAFA ko APR na Bugesera zizagabana ibihembo – Imbuto Foundation

Kuri  uyu wa gatanu ku kicaro gikuru cya FERWAFA habereye inama n’banyamakuru, intego nyamukuru yari  imyiteguro y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro giterwa inkunga n’IMBUTO Foundation, umukino wanyuma ugomba kuba ejo uzahuza ikipe ya AS Muhanga na AS Kigali  ukazatangira saa cyenda. Naho uw’umwanya wa gatatu ntuzaba kuko APR idahari, ikazagabana ibihembo na Bugesera FC.

imbuto-logo-300x1392

Uwari uhagarariye IMBUTO Foundation Niyonzima Clement yatangaje ko bamaze amezi agera kuri 2 bari muri campagne yo kurwanya Malaria, icyo tugamije kuri uriya mukino n’ugutanga ubutumwa.

Ati”imbogamizi za mbere twahuye nazo muri iri rushanwa ni ukubura abafana ku kibuga niyo mpamvu twifuje ko uriya mukino wa nyuma abafana bazinjirira k’ubuntu ahadatwikiriye kugira ubutumwa bubashe gusohoka neza.”

Ku birebana niba hari ibihembo bizahabwa abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa Gasigwa Michel umunyamabanga mukuru wa FERWAFA  yagize ati” ntabyo twateguye, gusa hari igikorwa turi gutegura cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri rusange ariko turi kugishakira umuterankunga”

Abajijwe ku byerekeranye n’igabana ry’ibihembo hagati ya APR FC na Bugesera FC niba hari itegeko ribigenga, Michel yagize ati” ibi bintu byaradutunguye niyo mpamvu muri FERWAFA iyo dutunguwe n’ikibazo nkiki, turicara na komite nyobozi dugafata ibyemezo kandi  twagiranye imishyikirano n’amakipe yombi  tubyumvikanaho ko amakipe agomba kugabana ibihembo.”


Uko gahunda y’umukino wa nyuma wejo uteye.

Saa tanu (11h00) imiryango izaba ifunguye, abafana batangire kwinjira

Saa tanu (11h00) Abacuranzi bazatangira gucuranga. Abo ni: MANI MARTIN, JAY POLY, JULES SENTORE, BRUCE MELODIE, AMA G THE BLACK

Saa cyenda (15h00) Umukino wa nyuma uzahuza AS Muhanga na AS Kigali

Nyuma y’umukino hazakurikiraho gutanga igikombe, no gusoza ibirori n’umuzika.

Ibiciro byo kwinjira ni ibi bikurikira:

– Ahadatwikiriye ntihishyurwa (ni ubuntu)

– Mu ntebe z’umuhondo ni 1.000 FRW

– Mu ntebe z’icyatsi kibisi (VIP) ni 2.000 FRW

– Mu ntebe z’ubururu (VVIP) ni 10.000 FRW

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish