Undi munyarwanda uba mu Bufaransa yatangiye gukuriranwaho Jenoside
Ku itariki ya 3 Nyakanga, i Paris mu Bufaransa nibwo ubutabera bwatangiye kwakira amakuru no gukora iperereza ku Munyarwanda Claude Muhayimana ukekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Uyu munyarwanda waje guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Kibuye ndetse no mu nkengero zawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko uyu mugabo ushobora kuburanishwa n’ubutabera bw’Ubufaransa cyangwa se akazoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Muhayimana yiyongereye ku rundi rutonde ruriho abantu benshi ubutabera bw’iki gihugu giteganya gukoraho ipereza bitewe n’ibyo bakekwaho kuba barakoze mu Rwanda.
Claude Muhayimana ni umugabo w’imyaka 52, amaze imyaka 13 mu gihugu cy’Ubufaransa atuye mu gace kitwa Rouen.
Yahoze ari umushoferi kuri Guest House –Kibuye, akaba ngo yaranagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Biseserro ahaguye Abatutsi benshi nyuma y’igihe kinini birwanaho ariko bikaza kuba iby’ubusa.
Uyu mugabo wageze mu Bufaransa akabona akazi muri Perefegitura ya Seine-Maritime anashijwa kuba ariwe wapakiraga interahamwe mu modoka akazijyana aho zagombaga gukorera ubwicanyi, gusa ibi byose abikana yivuye inyuma.
Nubwo ahakana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana, Ubutabera bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zimuta muri yombi mu myaka ibiri ishize, ndetse bwahise busabako yakoherezwa mu Rwanda kugira ngo azaharyorezwe ibyo yakoze.
Gusa iki cyifuzo cy’u Rwanda yanzwe n’Urukiko rusesa imanza rw’i Paris kuwa 11 Nyakanga 2012 ; ariko biteganyijwe ko iki cyifuzo cy’uko uyu mugabo yakoherezwa mu Rwanda kizongera gusuzumwa n’Urukiko Rukuru rw’i Paris kuwa 25 Nzeri.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Urwanda Niruvaneyo agatima nihehehe wabonye umwicanyi atanga uwundi Ubufaransa buba bwikinira Polotic ntanarimwe Interahamwe ziba mubufaransa zizoherezwa, Zoherezwe hanyuma ejo zishinje abafaransa ko aribo baboheje ngo bice Benewabo babanyarwanda? Interahamwe ziba Hariya zifitiye amabanga menshi Urwanda kubyo abafaransa bakoze niyo mpanvu abenshi bakoze Genocide yakwerikweri Baba bidegembya Mubufaransa
Mwagiye muvuga ibyo muzasubiramo? Ku bwawe abanyarwanda bicanye bohejwe n’abafaransa? Igihe abanyarwanda batazemera uruhare rwabo mu mahano yabaye mu Rwanda tube twitegura ko n’ igihe kiri imbere atari cyiza.
Hari abishwe batemewe kuvugwa, wagirango twese ntitugira amaraso atukura. Umwicanyi aho ava akagera aba ari umwicanyi.
Comments are closed.