Digiqole ad

Canada: Ibya Mungwarere birasobanuka uyu munsi

Jacques Mungwarere ushinjwa gutegura ibitero bwo kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza intwaro, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, ibye birasobanuka kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2013, mu rukiko rwa Ottawa.

Igishushanyo cya Jacques Mungwarere yicaye imbere y'umucamanza Justice Michel Charbonneau
Igishushanyo cya Jacques Mungwarere yicaye imbere y’umucamanza Justice Michel Charbonneau

Mungwarere wahoze ari umwarimu, Jenoside yabaye afite imyaka 22, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2009,

Ubwo urubanza rwe rwatangiraga kuburanishwa mu mizi mu mwaka wa 2012, yahakaniye urukiko ko nta byaha bya Jenoside cyangwa iby’intambara yakoze.

Mu gihe cy’ibyumweru 26 abatangabuhamya bagaragaza uruhare Mungwarere yagize muri Jenoside by’umwihariko mu bwicanyi bukaze bwakorewe Abatutsi bari bihishe mu bitaro byegereye ku kiyaga cya Kivu, ku Kibuye tariki 16 Mata 1994.

Abatangabuhamya bavuze ko abicanyi baje bagahagarika amazi n’amashanyarazi mbere y’uko umutwe w’interahamwe zari zitwaje imihoro, imbunda, amagarenade binjira muri ibi bitaro bakica abari barimo, aho ngo harokotse bake cyane.

Muri iki gihe cyose urubanza rumaze ngo umucamanza w’urukiko rukuru rwa Ontario, Michel Charbonneau yafashe umwanya uhagije wo kumva ubuhamya bw’abantu barenga 40.

Ikigo cy’ubutabera mpuzamahanga cya Canada (Canadian Centre for International Justice) kivuga ko Mungwarere yisobanuye avuga ko atari azi umugambi wo gutera ibyo bitaro ndetse avuga ko hari n’abantu ahubwo yarokoyemo akajya kubarindira iwe mu rugo.

Matt Eisenbrandt umuyobozi w’iki kigo yagize ati “Mungwarere yivugiye ubwe ko yabonye abantu baza abandi bakagenda bavuye muri icyo gitero ariko ko we atari akirimo ndetse nta n’uruhare yakigizemo.”

Akomeza avuga ko uru rubanza ariko rwanagiye rubonekamo imbogamizi zinyuranye bitewe n’igihe, n’abatangabuhamya batabashaga kubona uko baza mu cyumba cy’urukiko ngo bavuge neza akababaro n’amarorerwa yabakorewe imbona nkubone, ariko ngo nyuma byaje gusa n’ibyoroshye ubwo hatangiraga kwifashishwa uburyo bw’amashusho bagatangira ubuhamya bwabo ku mashusho bari mu Rwanda.

N’ubwo nabyo ngo byasabaga ko ibyo bavuze bibanza gusobanurwa bikurwa mu Kinyarwanda abatangabuhamya bavugagamo bishyirwa mu ndimi urukiko rukoresha.

Eisenbrand kandi avuga ko imanza zindi kimwe n’uru rwa Mungwarere byari kuba byiza iyo aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha ariko rimwe na rimwe umwihariko ubaho mu gihe uburana agaragaje impungenge z’uko atazabona ubutabera bunoze.

Urubanza rwa Mungwarere ni urugero rugaragaza ukuntu Canada ikomeje gutanga umusanzu mu butabera mpuzamahanga mu rugamba rwo guca umuco wo kudahana cyane cyane ku byaha bikomeye nk’ibya Jenoside mu rwego rwo kwirinda ko byazongera kubaho dore ko yanohereje Dr Leon Mugesera ngo aze kuburanira mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2009 inkiko zo muri Canada zakatiye igifungo cya burundu, Désiré Munyaneza wahamwe n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

©Ottawacitizen.com

Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish