Bamwe mu bahanzi bagize icyo batangaza ku munsi wo kwibohora
Massamba Intore umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu gukundisha Abanyarwanda indirimbo za gakondo yabo ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gushishikariza Abanyarwanda bari imahanga gutaha mu gihugu cya babyaye, kuri we avuga ko umunsi wo kwibohora ufite byinshi umwibutsa birimo uburyo yabagaho mu gihe FPR yateguraga gutabara Abanyarwanda no mu rugamba nyir’izina.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Massamba yagize ati “Uyu munsi unyibutsa igihe Abanyarwanda bigobotoye ingoyi y’ubugome ndetse na politiki mbi yatumaga bahera ishyanga”.
Akomeza avuga ko iyi tariki imwibutsa ubwo yasigaga umuryango we akaza mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda bari babayeho nabi , akaba anasanga aricyo gihe Abanyarwanda bakabaye bagaragariza amahanga yarimo gushungera ko kuri ubu u Rwanda ari igihugu cyiza cyane.
Senderi International Hit we asanga umunsi wo kwibohora ufite icyo wakabaye wereka urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakagombye kumenya amwe mu mateka yaranze igihu nyuma y’aho cyigobotoye ingoyi y’ababi.
Akomeza avuga ko urubyiruko rwose rwakabaye rufata igihe rukibuka bamwe muri bakuru babo ndetse na bashiki babo basize ubuzima mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Avuga kandi ko urubyiruko rugomba gukomeza ubutore rufite ku buryo nta muntu n’umwe wakongera kurushuka ku mateka yo kuvangura amoko.
Twabibutsa koabahanzi ari bamwe mu bagize uruhare rufatika bakoresheje impano yabo mu rugamba rwo kwibohora, aho bakoraha ibitaramo bitandukanye byo gukusanya amafaranga yo gufasha ibikorwa n’urugamba RPF yari iriho ariko ibyo bitaramo bikaba n’umuyoboro wo kunyurizamo ibitekerezo n’itengo RPF yari ifite bikagera kuri benshi.
Ikindi kandi hari benshi ubu babaye abahanzi ariko barahoze mu ngabo za RPF (RPA) zabohoye u Rwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW