Digiqole ad

BRD yagurijwe Miliyoni 10 $ zo gufasha imishinga y’iterambere

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2013, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yasinye inguzanyo ya Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika yagurijwe na Banki y’iterambere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EADB) hagamijwe kuzamura imishinga itandukanye yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse.

Aba bakoraga umuhango wo guhererekanya inyandiko
Aba bakoraga umuhango wo guhererekanya inyandiko

Jack Kayonga umuyobozi wa BRD wasinye aya masezerano ku ruhande rwa BRD yavuze ko bahawe iyi nguzanyo nyuma yo kwereka EADB gahunda bafite ikubiyemo abahawe inguzanyo, abazatse n’abo bakeka bateganya kuzaka bashaka gukora imishinga itandukanye.

Kayonga ariko avuga ko ikoreshwa ry’aya mafaranga ritazatandukira gahunda za BRD zisanzwe zo kuzamura amashyirahamwe n’ibigo bito n’abiriritse, guteza imbere no gufasha imishinga y’urubyiruko, kuzamura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi byose bikorwa hagamijwe kugira ibisagurirwa isoko ryo hanze (exportation) cyane cyane ibiteza imbere cyangwa ibikorerwa mu bice by’icyaro.

Yagize ati “BRD imaze imyaka isaga 45 itanga inguzanyo mu byiciro bitandukanye,twubatse ikizereizera n’abatuguriza batugirira ikizere kandi tuyashyira aho agomba kuba ajya, ni mu guteza imbere ibigo by’abikorera,mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse, mu buhinzi, ubukerarugendo n’ibindi hagendewe kuri EDPRS 2.”

Ku ruhande Desire Rumanyika, umuyobozi wa EADB mu Rwanda yavuze ko BRD itazategekwa uko ikoresha amafaranga kuko isanzwe ifite ubunararibonye, ndetse ngo si umwa mbere baba bakoranye kuko no mu mwaka wa 2009 bari bayigurije miliyoni eshanu z’amadolari.

Mu buryo bwaguye aya mafaranga kandi ngo azanafasha mu guhangana n’ibiza n’ingaruka ziterwa no guhinduka kw’ibihe zikomeje guteza ibibazo.

Ubusanzwe ngo BRD ishora buri mwaka agera kuri Miliyoni 75 z’amadolari mu mishinga itandukanye yavuzwe haruguru, nibura kugera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena gushize ikaba yari imaze gushora agera kuri miliyari 70 z’amadolari.

Duncan Mwesige uhagarariye EADB muri Uganda niwe washyize umukono ku masezerano ahagarariye EADB, hirya ni Jack Kayonga umuyobozi wa BRD
Duncan Mwesige uhagarariye EADB muri Uganda niwe washyize umukono ku masezerano ahagarariye EADB, hirya ni Jack Kayonga umuyobozi wa BRD.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish