Yatsindiye Millioni 2 z'amayero ubu nyuma y'imyaka 10 habe na mba
Burya abanyarwanda baravuga ngo “Nta Mana y’ibyiruka” ndetse ngo “Nta n’umukiro wa vuba”, umwongerezakazi Carie Rodgers w’imyaka 26 yatsindiye million 2 z’amayero muri Lotto afite imyaka 16 gusa ariko nyuma y’imyaka 10 ubu ngo nta kintu asigaranye.
Carie Rodgers abitangariza Daily Mail yagize ati” ahanini amafaranga yanjye yashiriye muri byeri, ibiyobyabwenge no kwita k’umubiri wanjye(Chirulgie esthetique)“
Nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu yatangaje ko ubu afite amahoro nubwo konti ya banki iriho ubusa mu gihe mu myaka 10 yari ugereranyije asaga miliyari imwe na miliyoni nibura magana atanu ubaze mu manyarwanda.
Carie ati”Sinjya nemera ko nyuma y’imyaka 10 millioni ebyiri zose zashize iyo mbitekereje numva nakwiyahura”
Mu mwaka wa 2003 Carie yari umwana ubana n’ababyeyi be, nyuma y’iminsi mike ahura n’umugabo ubu bafitanye abana 2 nibwo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge(Cocaine), yatangaje mu mwaka wa 2009 yari amaze gutakaza 270 000 Euro ashiriye mu kwimishimisha n’inshuti ze za hafi.
Carie ubu ubuzima yabutangiye bushya nyuma yo kwangiza amahirwe, ubu ari gukurirana amasomo y’ubuvuzi.
Aragira ati ” ariya mafaranga yari agiye kunyicira ubuzima ariko ubu ndumva nibura ndiho neza kandi ntayo mfite. Ni amahirwe atazagaruka ariko yari antwaye ubuzima kuko nayitwayemo nabi”
Carie niwe mukinnyi muto wa Lotto watsindiye amafaranga menshi mu Ubwongereza.
Daily Mail
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mbega agakobwa!!! 2m euros kakazishingamo umuheha zose!
Uzongere uyabone
EREGA MWABANTU MWE MUREKE MBABBWIRE, NTAMUNTU UJYA UTSINDIRA ARIYA MAFARANGA YA LOTO NGO AGIRE ICYO AMUMARIRA.. NZI URUTONDE RURERURE RW’ABANYAMERICA BAGIYE BAYATSINDIRA UBU ABENSHI BARIYAHUYE ABANDI BABAYE ABASAZI ABANDI BARASABIRIZA KUMIHANDA!! ARIYA MFARANGA HARAHO AVA.!
Aho ava si ahandi aba yatanzwe nabandi kandi basigara batongera numujinya mwinshi. Ni naho imikino nkiyi ibera haramu kuko ntayo ubawakoreye kdi uwayatanze ntacyo muba muziranyeho ntibinagushimisha ko ari we wayatwaye.
Comments are closed.