Hari abahanzi bazatungurana muri PGGSS 3- Umunyamakuru Kabengera
Kuba abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star usanga bose bagaragaza ubushobozi, umunyamakuru wa Radiyo Isango Star Claude, by’umwihariko mu kiganiro cy’imyidagaduro cya “Sunday Night” Kabengera asanga hari abahanzi bashobora kuzatungurana.
Iyo ugiye mu bice bitandukanye by’u Rwana usanga abakunzi ba Muzika hari abahanzi baba barimo kuvugwa cyane ko aribo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Kabengera nyuma yo kubona uko abahanzi bari muri iri rushanwa bitwaye mu Karere ka Musanze asanga hari abahanzi bashobora kuzatungurana muri iri rushanwa.
Yagize ati “Abahanzi benshi biyibagije ko iri ari irushanwa ririmo kureba umuhanzi uririmba ijwi rye ry’umwimerere, ntabwo ari irushanwa ryo kwerekana ko ufite amafaranga yo gukodesha ababyinnyi cyangwa yo kwambara neza ngo werekane ko ucyeye.”
Bamwe muri abo bahanzi Kabengera abona bashobora kuzatungurana ni Christopher, Danny Nanone ndetse na Mico The Best.
Akongeraho ko abandi abona baza inyuma y’abo basore bitewe n’ibikorwa byabo ni Knowless na Riderman.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
Photo/Muzogeye P.
0 Comment
Claude Kabengera gabanya amagambo ibyo uba uzanye nkabafana tubona ari uba yagutumye gutugurana’uvuga ‘niki babyita ruswa uravuga abazavamo mbere’none primus guma guma yazanye abagomba gutanga amanoto wowe ubikora ukurikije iki’reka turindire ibizavamo’gusa ugabanye Claude Kabengera ibigambo nkibyo
Claude Kabengera gabanya amagambo ibyo uba uzanye nkabafana tubona ari uba yagutumye gutugurana’uvuga ‘niki babyita ruswa uravuga abazavamo mbere’none primus guma guma yazanye abagomba gutanga amanoto wowe ubikora ukurikije iki’reka turindire ibizavamo’gusa ugabanye Claude Kabengera ibigambo nkibyo Mico azavamo mbere yabandi
muri batantu 5 abazazamo abaribo bose tuzabyakira neza Mico aba yabatumye ngo mu muvugire’naho kuba bakoresha amafranga bo bagiye bayasohora mugabanye
Amagambo nkaya arateranye muzira abimereye neza’Iyo ugiye mu bice bitandukanye by’u Rwana usanga abakunzi ba Muzika hari abahanzi baba barimo kuvugwa cyane ko aribo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Ibyo kabengera avuga arabizi neza! Nubundi guma guma itangwa nabanyamakuru buriya abizo! nuko yivuyemo kare
haaaa ubwo yariyeee giti!! mubarecye bakorakazi katarakaboo! nonese,jugs nti bahari!!?
Comments are closed.