Digiqole ad

Njye ntabwo ndi umujyanama wa Allioni- Muyoboke

Muyoboke Alexis umenyerewe cyane gufasha abahanzi gutera imbere ababera umujyanama ‘Manager’, nyuma y’aho hari hamaze iminsi havugwa ko yaba ariwe ugiye gufata umuhanzikazi Allioni yaje gutangaza ko yamufasha nk’uko afasha abandi ariko bitiswe ko ari umujyanama we.

Alex Muyoboke ati "ntabwo ndi umujyanama wa Allioni"
Alex Muyoboke ati “ntabwo ndi umujyanama wa Allioni”

Nk’uko yabitangaje muri Sunday Night yagize ati “Njye ntabwo ndi umujyanama wa Allioni, kuko namufasha nkuko nafasha undi uwo ariwe wese”.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho k’urubuga nkoranyambaga rwa facebook abantu benshi barimo kuvuga ko Muyoboke yavanye na Allioni muri Uganda gukorana indirimbo na Washington.

Ubu Allioni yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umusumari” yakoranye na Washington ukomoka muri Uganda.

Muyoboke Alex ni umugabo uzwi cyane mu gufasha abahanzi kuzamuka. Yakoranye na Tom Close, Dream Boys na Urban Boys bose akagira urwego abavanaho n’aho abageza.

Abahanzi benshi usanga bifuza gukorana n’uyu mugabo Muyoboke.

Muri iki gihe nta muhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Allioni avuye gukora indirimbo na Washington. Si ubwa mbere bakoranye n'umwaka ushize hari indirimbo bagiye bakorana
Allioni avuye gukora indirimbo na Washington. Si ubwa mbere bakoranye n’umwaka ushize hari indirimbo bagiye bakorana

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mwana njye arambabaza cyane. inzira akoresha ngo yamamare aribeshya! akeneye umujyanama. WASHNGTON?

Comments are closed.

en_USEnglish