Arusha: Munyagishari azoherezwa mu Rwanda vuba
Bernard Munyagishari ufungiye Arusha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, amakuru aturuka muri uru rukiko kuri uyu wa mbere aravuga ko bitarenze ukwezi gutaha azoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Munyagishari naramuka yoherejwe kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, azaba abaye uwa kabiri woherejwe, nyuma ya Pasitori Jean Uwinkindi woherejwe muri Mata 2012, ariko kugeza n’ubu urubanza rwe rukaba rutaratangira mu mizi.
Mu itegeko ryatowe n’urugereko rw’ubujurire kuwa 8 Nyakanga ariko rikaba ryatangajwe kuri uyu wa mbere, rigira riti “Munyagishari agomba koherezwa mu Rwanda uko byagenda kose nyuma y’iminsi 30 guhera uyu umwanzuro ufashwe.”
Iyoherezwa mu Rwanda rya bamwe mu Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rijyanye n’irangira ry’igihe cy’urukiko rwahawe kikazarangira mu 2014.
Mu 1994, Munyagishari yari umunyamabanga w’ishayaka rya MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Ndetse yahoze ari na Perezida w’umutwe w’Interahamwe muri iyo perefegitura.
Ubundi umwanzuro wokoherezwa mu Rwanda kuri Munyagishari wafashwe ku ya 6 Kamena 2012, mu rugereko rw’ibanze ndetse unemezwa ku ya 3 Gicurasi muri uyu mwaka.
Kuva ubwo Munyagishari yaje kugarukira ku mwamba wo koherezwa mu Rwanda kubera urugereko rw’ubujurire rwari rwavuze ko impungenge agaragaza zo kutazabona ubutabera buboneye mu Rwanda zikwiye guhabwa agaciro.
Indi ngingo Munyagishari yitwazaga ni uko hari uburenganzira Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwimye mugenzi we Pasitori Uwinkindi bari bafunganye Arusha bwo gushaka abunganizi bakanahabwa amafaranga yo gushaka ibimenyetso bimurenganura.
Ibi ubutabera bw’u Rwanda bwavuze ko bitari mu mategeko y’u Rwanda.
Mu cyemezo cy’ubujurire baravuga ko ifatwa ry’umwanzuro wo kohereza Munyagishari mu Rwanda, ritirengagije ko amategeko y’Arusha atandukanye n’ayo mu Rwanda.
Mu Rwanda ngo Polisi ni yo ikora iperereza, mu gihe Arusha abunganizi aribo bakora iperereza, gusa ku bya Uwinkindi ari na ho hari ikibazo, abacamanza bo mu Rwanda bemereye abamwunganira ko nabo bashobora kwikorera iperereza.
Ibyo ni byo byatumye ubujurire bwa Munyagishari buteshwa agaciro. Igisigaye ni uko urukiko rwemeza amatariki y’iyoherezwa rye.
Uretse Munyagishari urukiko rw’Arusha rwanemeje kuburanishirizwa mu Rwanda kw’imanza z’abantu 6 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yo mu 1994, ariko bakihishahisha na n’ubu batarafatwa.
Apanews.net
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
Photo/Internet