Digiqole ad

Jody yagaragaje urukundo afitiye BMCG nubwo atakibarizwamo

Nyuma y’aho umuhanzikazi Jody Phibi atakibarizwa muri ‘Label’ ya BMCG ikaba n’imwe mu nzu zitunganya ibihangano by’abahanzi ya Producer Barick, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko yashimiye uburyo abahanzi bari muri BMCG bacuranze mu iserukiramuco rya Kigali Up.

Jody arimo gukurikirana uburyo abahanzi bo muri BMCG baririmba yahise yandika ayo magambo kuri facebook akoresheje telephone
Jody arimo gukurikirana uburyo abahanzi bo muri BMCG baririmba yahise yandika ayo magambo kuri facebook akoresheje telephone

Jody yagize ati “Ohh ma God!!! Kigali uupp..bmcg u did the best kabisa kip rocking..tuvugishe ukuri iyi niyo music abahanzi twakarebeye kubantu nkaba ndetse tukanagerageza kurushaho. Mana weeee cyokora birandenze iri nisomo!”

Ubu butumwa yabunyujije kuri facebook bwaje gutangwaho ibitekerezo bitari bicye byose bimushimira uburyo agize ishyari ryiza ryo kuba yifuza gutera ikirenge mu cy’abandi bahanzi bamubanjirije.

BMCG ibarizwamo umuhanzi  Koudou, Babou ndetse n’abandi, by’umwihariko aba bombi ni nabo babashije kuririmba mu iserukiramuco Kigali Up.

Koudou arimo kuririmba muri Kigali Up Festival
Koudou arimo kuririmba muri Kigali Up Festival

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish