Kicukiro: Nishimwe Omar, ufite ubumuga yagenewe 300 000 y’ubufasha
Igitekerezo cyo gukusanya amafaranga y’u Rwanda 300 000 cyatangijwe n’abagize urwego rwa community Policing rubungabunga umutekano w’abaturage 648 ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Kicukiro muri Kamena, inkunga yabonetse yashyikirijwe Nishimwe Omar mu mpera z’iki cyumweru.
Kuwa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013 ni bwo umusore Nishimwe w’imyaka 31 utuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, yashyikirijwe inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300 000) n’abagize community policing mu karere ka Kicukiro.
Nishimwe Omar ubumuga afite yabukuye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yagirirwaga nabi akavunika umugongo n’amaguru yombi.
Ubu agendera mu kagare kabugenewe gafasha abamugaye.
Mukeshima Chantal umwe mu bavandimwe ba Omar ari nawe wita ku buzima bwa musaza we yishimiye igikorwa cyakozwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano mu karere ka Kicukiro cyo kumufasha.
Ku ruhande rw’abatanze inkunga, Ndambendore Madjid umukuru w’umudugudu wa Kicukiro, asanga mu nshingano bafite zo gukumira ibyaha bitaraba, nk’Abanyarwanda bafite n’uruhare rwo kwihesha agaciro.
Yagize ati “Tugomba kuba abambere mu kuba umuti w’ibibazo nk’ibi dugafasha abavandimwe ndetse tukaba igisubizo mu iterembere ry’igihugu.”
Inkunga yagenewe Omar izafasha mu kugura amabati 50 mu murwego rwo kongera inzu ya mushiki we Mukeshimana ndetse no kwita ku bandi bana b’imfubyi arera.
Abagize Community Policing mu karere ka Kicukira bakaba bariyemejo kuzatanga ingufu zabo kugira ngo inzu ya Mukeshimana izavugururwe neza kandi mu gihe gito.
RNP
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW