Digiqole ad

Ngororero: Mwarimu ku ishuri ribanza yaguze imodoka ngo ahe agaciro umwuga we

Mu karere ka Ngororero umwarimu wigisha mu mashuri abanza aherutse kugura imodoka yo mu bwoko bwa voiture izajya imwunganira mu kumujyana ku kazi, uyu mwarimu akaba avuga ko yaguze imodoka agamije kwereka abantu ko umwuga we udasuzuguritse nk’uko benshi babibona.

i Ngororero
i Ngororero

Uyu mwarimu wigisha muri kimwe mu bigo by’amashuri abanza mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero avuga ko yari arambiwe kugenda n’amaguru ajya ku kazi.

Aho mu karere ka Ngororero kari mu burengerazuba bw’u Rwanda, ngo mwarimu ntiyabonaga imodoka cyangwa ibindi binyabiziga bifasha abagenzi kugera ku kazi.

Mwarimu udashaka ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, avuga ko intego yo kugura imodoka yayihaye mu gihe cy’imyaka ibiri akaba yarabashije kubigeraho abifashijwe no kujya mu kibina (ikimina) hamwe na bagenzi be.

Avuga kandi ko nubwo hari abasuzugura mwarimu ngo ni umukene ndetse benshi mu bakora ako kazi bakabyumva gutyo ko batishoboye, kuba yaraguze imodoka imujyana ku kazi ni icyerekana ko umwuga we ufite agaciro.

Nubwo hari benshi mu barimu bumva ko iterambere nk’iryo kugura imodoka ritashoboka, Harerimana Adrien akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, we asanga ufite ubushake ntaho atagera.

Avuga ko abarimu bo mu murenge ayobora bahagurukiye kwiteza imbere mu buryo ubwo aribwo bwose badategereje umushahara ubu benshi bemeza ko ukiri muto.

Ku ruhande rwa mwarimu waguze imodoka imujyana ku kazi ngo kugura imodoka ni urugero ahaye bagenzi be rwo kwiha agaciro no kudasigara inyuma mu byiza igihugu gifite bitwaje ko bahembwa umushahara muto.

Mwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Rwanda ari mu bakozi ba Leta bafite umushara ugifatwa nk’intica ntikize kuko umutangizi ahera ku mafaranga y’u Rwanda 40 000.

Kigalitoday

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi modoka simpamya ko yayiguze mu mushahara ahubwo ushobora gusanga ari kavukire waho afite amasambu menshi n’amashyamba cyangwa amatungo.Akazi ka mwarimu gafite agaciro n’abayobozi bakuru baba barabanje kwicara imbere ye mbere yo kugera ku ntebe y’ubuyobozi.Akwiriye motivation kuko yigishije nabi mutekereze ingaruka zirimo.

    • Icyo nzi cyo ni uko kuri benshi mu Rwanda umushahara wa mwalimu ku kwezi utagura na essence izamutwara ukwezi kose! Ubwo rero uyu mwalimu niba yifitiye indi mitungo mwigendera ku kuba ayaguze imodoka ngo muvuge ngo yayiguze mushahara ahembwa kuko ntibishoboka. Kugura imodoka ni ibintu bisanzwe ntibyari ngombwa ko avuga ngo yayiguze ngo yerekane ko ahesheje agaciro umurimo w`ubwarimu akora! Wenda afite n`ubucuruzi, ibikingi, etc! Ubundi se utize, utigisha wikorera imirimo isanzwe yewe n`abahinzi imodoka ntibazigura? None se niba yigisha akaba afite n`ibyo bikorwa byinjiza ubwo igitangaje kuba ayagura imodoka ni ikihe?????

  • maze imyaka 17 ndi mwarimu,mba mucyaro ngahinga,sinkodesha inzu ariko kubaka inzu ifite agaciro byarananiye.Ubu noneho nashyizemo umuriro,urawishyura wakongeraho amashuri y,abana ugasanga no kuba warya ibitagira umunyu bishoboka.uyu mwarimu arabeshya ahubwo afite busness abangikanya n,akazi bitemewe.Ahubwo inspecteur agenzure niba uwo mwarimu adasiba cyane yigiriye mubye.

  • sha jya ureka kwiyemera!Ibihumbi 900000 wakoreye mu myaka ibiri nibyo waguze imodoka!Ese ntiwaryaga ?ese umuryango wawe utunzwe n’umwuka?ni itera mbere mu kubeshya.

  • maze gusoma iyi nkuru nifuzaga ko uyu mwarimu yahita yirukanwa vuba nabwangu kuko yishe akazi ashinzwe igihe kirekire yigiriye gushaka amafaranga,nanjye ndabivuga nk’umurezi kdi ubimazemo igihe,ntabwo mwarimu aremererwa kwinezeza gutyo ahubwo niba ari umusore bamucungire hafi atazagira abana asambanya yitwaza iyo ngorofani ngo ni imodoka,yiyibagije ko nabigisha muri kaminuza bazigura bibabaje imyaka iri hejuru yicumi?
    kabone niyo waba wigisha mu ijuru,mwarimu ntabwo umwuga we ubangikanywa nubukire cg iterambere kuko ni umwuga wagenewe gukena cg se wahitamo kwibohora ubukene ukabivamo ukihingira ukorora ukiteza imbere! njye ndigisha ariko singiye kubeshya mbona mwarimu avumye kabisa!

  • SHA NA HANO MURI RUTSIRO,HARI UNDI WAYIGUZE ARIKO WE TWAJE GUSANGA ACURUZA N’AMABUYE BITA COLTAN,NAHO UBUNDI BYO UMUSHAHARAWA MWALIMU GUSA NTIBYAKOROHA KABISA!

  • URABESHYA MAZE IMYAKA ITANU MPEMBWA 50000 NONE NAGUZE MOTO NONE NGWIMODOKA

  • niyo yaba atarya ntiyayigura ahubwo bamukurikirane barebe aho yayakuye

  • Ntabeshye umushahara we ntiwagura imodoka ahubwo umufasha we ni umukozi wa minisante ukomeye!

  • KUBESHYA NIBIBI MWARIMU NTIYAGURA IMODOKA AHUBWO UMUVUNYI AMUKURIKIRANE ASOBANURE AHO YAYIKUYE

Comments are closed.

en_USEnglish