Digiqole ad

RDC: Inyeshyamba zo muri Uganda zafashe umujyi wa Kamango

 Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-Nalu zikomoka mu gihugu cya Uganda, zigaruriye agace ka Kamongo gaherereye muri km 80 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Monusco zirashinja izo nyeshyamba gusahura amazu acururizwamo imiti ndetse n’ibiribwa by’abaturage.

Mu burasirazuba bwa Congo hakomeje gushegeshwa n'imitwe y'inyeshyamba
Mu burasirazuba bwa Congo hakomeje gushegeshwa n’imitwe y’inyeshyamba

Izi nyeshyamba ubusanzwe zivuga ko zigamije kubohoza igihugu cya Uganda, kuri uyu wa 12 Nyakanga ni bwo zafashe agace ka Kamango, kegeranye n’umujyi wa Beni.

Monusco iravuga ko inyeshyamba zabonye icyuho mu kuba ingabo zasanzwe zirinda ako gace zitari zihari.

Amakuru y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-Nalu (Forces démocratiques alliées – Armée de libération de l’Ouganda), zafashe Kamango yemejwe na Col. Olivier Hamuli, umuvugizi w’ingabo za ONU zicunga amahoro muri Congo (Monusco) .

Col. Hamuli yagize ati “Inyeshyamba za ADF-Nalu zabonye icyuho ubwo abarinda umutekano batari bahari. Zatangiye gusahura ibigega by’imyaka n’ amafarumasi kugirango babone imiti.

Abaturage batuye muri ako gace bakwiye imishwaro batinya ko hatabaho ibindi bitero. Imihanda yo muri ako gace ka Kamango ntikiri nyabagendwa kubera ubwoba kuko izo ngabo zabaye zihashinze ibirindiro

Col. Olivier yavuze ko ingabo za Congo FARDC na Monusco batangiye kwisuganya ngo bisubize Kamango.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mana yanjye reka ngusengere aha yenda wanyumva.
    Ndi umunyecongo ariko ndagusabye ngo iki gihugu cyacu ugihe amahoro. Ni wowe utanga amahoro
    ha amahoro Congo n’abayituye, ubu koko abaturage bazakomeza bahore birukanswa n’ufite imbunda wese.
    Dutabare muri Congo Mana

  • Yooooooooo disi Congo uje wese yishituriraho ngo basanze abahsinzwe umutekano bagiye????
    Bagiye he se ubwo?
    Congo yari Zaire sha

  • Mukanya baravuga ngo ni urwanda rwabatumye bakweruye ko badashoboye!!!

  • Ibya kongo bizakizwa nabene byo, baba nyekongo

  • Arikose congo defense yabo irakora?

  • Nyakubahwa J. KABIRA ndamukunda ariko kuyobora byaramunaniye azegure kuko kwibera kinshasa siko kuyobora. uwagitiza muzehe KAGAME macu akamwereka uko bayobora

  • Munsobanurire ibya ADF-Nalu yavutse ryari?Hari aho ihurira LRA ya Kony?

  • Dore inama nagira Kabira, Congo should be divided into two countries right now as I say, cuz first of all North Kivu and south Kivu was a part of Rwanda before 1954 when the colonialist added to real Congo in 1954 and on top of that we know very well the the so called the Northern Kivu and South Kivu descendants the other Congolese tribes they dont like them cuz they have got some kind of similarities to the Original Rwandese from Rwanda. However this will always cause alot of problems and conflicts …So in order based to my own truth and vision the Congolese Kinyarwanda speaking should be given back their homeland…!!! Cuz the whole world knows that this is their own great and grand fathers homeland….However I conclude when am Saying that Congo should be divided like Sudan cuz on top of that is too big for nothing only to cause disasters for its citizens….Kabira cant rule Congo at all. murakoze

  • Icyo nvuga Congo kubera ubunini Bwayo .izakomeza igira ibibazo kugeza kubuvivi bwa Kabira ariko abanya Africa ..Babayobozi bakomeye Nka Museveni Na Kabira nibavugire M23 Congo bayigabanyemo Kabiri…Kuko Nubundi za kivu zombi niwabo wabariya Basore nimiryango yabo…Mbere 1954 harimurwanda kugeza ababilligi bambuye kiriya gice bakacyomeka kuri Congo …abaribahatuye bakitwa abacongo…Dore rero ingaruka zabyose nizo…Congo niba ishaka amahoro…Nisubize North na South Kivu..Beneyo…Amahoro atahe Kandi abanyarwanda namwe Mugomba Kuvugira aba bacongoman Bavuga ikinyarwanda Kuko hariya niwabo…Bagomba Kugira ubuyobozi bwabo bakitandukanya Nakabira..Dore na Sudan barayigabanyije ariyo yuzuye ama Oil nkanswe Congo…Kandi Ababilligi mugomba kubotsa igitutu nibo babikoze

  • Inama natanga President Kabila nuko yaha uburenganzira abaturage ba North & South kivu ari abavuga ikinyarwanda ari na abandi bahatuye batavuga ikinyarwanda bakigenga amahoro yaboneka nabaturage bakagira umutekano.Thanks

  • kayigema aravuga ukuri icyindi kabira yanani we kurwa nya iyo mitwe nawe sinamenya ibye kuko afi te abavandimwe beshi yahereye kri FDRL ziga taha abashonje bose bagenga umutwe bakica bagasaura none ibyo nibiki abnye congo bara babaje inama bkabira niyi yambaze ibibihugu bimkikuje bimu fashe nahu bu ndi defence ziwe ntacyo zakora zirananiwe

  • koba vuga ngo naba nyagwanda bararenga na tumaze kubona ko nyakuba hwa kabila afi te ingabo ariko nta trening zifite nta muntu agufata na umuji ngo nawe ureberere nemera abanyagwanda na nabarundi kuko umwanzi arinjira ntakiraramo azegere umusaza KAGAME amuhe amahugurwa azabanze yikureko abo bamenja ngo ni FDRL nkenka ari nabo batera ibibazo kongo bakiyitwa iyindi mitwe mbona kongo yatangiye kugira ibibazo kuva FDRL ikigerayo gushika nubu bira babaje kuko aba nyagihugu bakongo nibo babigenderamo umurundi yarayamaze ngo umanika agati wicaye mukuka manura ugahaguruka ibihe byiza mwese!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish