Gen. Nyamvumba ararahirira kuba Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda (Chief of Defence Staff) General Patrick Nyamvumba, nyuma yogusimbura kuri uwo mwanya Lt.Gen. Charles Kayonga, none kuwa 12 Nyakanga ararahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame umuhango urabera mu Nteko nshingamategeko ku Kimihurura.
Gen. Nyamvumba niwe wari ukuriye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfour muri Sudan. Perezida Kagame mu kwezi gushize yamugize Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda RDF.
Uyu Gen Nyamvumba mu kuzamurwa mu ntera yahawe ipeti rya Generali ryuzuye (Full General), akaba agiye kurahirira imirimo mishya asimbuye Lt.Gen Charles Kayonga nawe washimiwe umurimo yakoze.
Mu bandi bari burahirire imirimo mishya hari Col. Dan Munyuza, wajyanwe mu gipolisi akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe gutegura ibikorwa muri Polisi (Deputy Inspector General in charge of Operations) afite ipeti rya Deputy Commissioner General of Police.
Imihango biteganyijwe ko iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwe.
Mu zindi mpinduka zabaye ku wa 21 Kamena hari Brig.Gen. Jack Nziza, wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo wahawe ipeti rya Generali Major akagirwa Inspector General of the Rwanda Defence Forces.
Maj.Gen Nziza yasimbuwe na Col. Joseph Rutabana nawe wazamuwe mu ntera. Undi wazamuwe mu ntera ni Maj.Gen. Richard Rutatina wari ufite ipeti rya BrigadierGeneral.
TheNewtimes
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Biramubereye rwose arabikwiye .
Yes Gen Nyamvumba ntabwo yari akuriye ingabo z’u Rwanda zonyine i Darfur.Ahubwo yari akuriye ingabo za UNAMID zaturutse mu bihugu bitandukanye:Rwanda,Ethiopia,South Africa,Egyipt,Nigeria,Senegal,Cameroun,Philippine,Indonesia,Sierra Leone,Ghana,n’ibindi byose bigera kuri 30
ni byiza
GEN NYAMVUMBA nge usibye nokuba anyobora ndi FAN we ndamwemera n’AMAHE rwose Mzee yari yaratinze ku Muhereza
sawa
General NYAMVUMBA ndamwemera rwose n’umugabo akwiye uwo mwanya bamuhaye rwose imana izabimufashemo.
Nguyu UMUSILIKARE uhamye kweli !!! Imana izakube kurango uzatsinde ABABISHA n’ABAGAMBANYI kandi inzira yawe ntikagire amahwa. Abanyamatiku tubatsinze mw’izina rya YESU.
Congs Gen. Patrick NYAMVUMBA. Umugisha w’Uwiteka ukubeho ubu n’iteka ryose mu mirimo itoroshye, ariko itanakomeye cyane kuko tuzi neza ko ukunda igihugu, ugakunda umurimowawe, ukagira displine iri ku rwego rwo hejuru.Ndagusengera. Blessings.
Uzakomeze ujye wicisha bugufi kuko kuba IGIHANGANGE kizira amakemwa, bituma INYANGABIRAMA zigutinya cyane kubera GUKUNDWA n’abantu beshi cyane kubarusha. Aha relo niho havuka MUNYANGIRE. Imana izakube hafi kugirango inzira zawe zirindwe imitego yose y’umwanzi.
nibyo rwose
Imana izakurinde ba MUNYANGIRE.
Mperutse kubona asuhuza abantu, nkabona ikiganza cye CYIBATAMIYE mba ndoga Rwabutogo. Komera cyane.
congs afande,twishimiye kuzamuka kwawe munntera,namye ngukunda kuva kera kuri training wing nyakivara.
Comments are closed.