Digiqole ad

Abaganga bemeje ko yapfuye, bagiye kumukuraho ibice by’umubiri arakanura

Ibitaro St. Joseph byo mu mujyi wa New York byahanishijwe gutanga amande angana  n’ama euros 6 000  nyuma y’aho abaganga b’ibyo bitaro memeje ko umurwayi wabo Clleen yapfuye nyamara bajya kumubaga ngo bamukureho bimwe mu bice by’umubiri bagasanga ari muzima nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Syracuse Post-Standard.

Umuforomo yakirigise ubworo bw'uwari wapfuye anyeganyeza amano
Umuforomo yakirigise ubworo bw’uwari wapfuye anyeganyeza amano

Colleen S. Burns, ni umugore w’imyaka 41 akaba akomoka mu mujyi wa New York yajyanwe kwa muganga mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009 kubera gusinda cyane.

Abaganga baje gukora ibizamini binyuranye mu mubiri we baza kwemeza ko yapfuye, maze nkuko nkuko nta cya hariya gipfa ubusa bemeza ko bashobora kumukuraho (mo) bimwe mu bice by’umubiri we.

Colleen ntiyari yapfuye ahubwo manyinya yari yamuguye ntubi arahwera amera nk’uwapfuye burundi n’ibipimo birabyemeza.

Abarira bari barize, abagabana ibyo asize batangiye kubyibazaho uko bari bugenze, maze bukeye ubwo bari bagiye kubaga nyakwigendera wari wanashyizwe aho abandi bapfu bashyirwa, umuforomakazi yongeye kumupima bwa nyuma amukirigita mu bworo bw’ikirenge maze uwari umupfu azunguza amano.

Umuforomo abwiye abaganga ibyo abonye, abaganga ntibabyemeye ahubwo binjiza umurambo aho bawubagira maze bacyegeranya ibyangombwa babona uwo benda kubaga ahubwo yakangutse, arakanuye ariho arabareba.

Abo baganga bahise babona ko bibeshye cyane, maze inkuru ivugwa ukundi. Bamwe bati uwari yapfuye yazutse, abandi bati uwo abaganga bavuze ko yapfuye basanze ari muzima mbese buri wese uko ayishaka.

Icyo gihe Colleen wari uvuye kure ntabwo yigeze yita ku kujya mu manza arega ibitaro, yewe n’abo mu muryango we ntanumwe wareze.

Ahubwo icyatunguye abantu ni uko nyuma  y’amezi 16, Colleen bagize batya bakumva ngo yiyahuye.

Nyina wa Colleen avuga ko ibitaro nta ruhare byagize mu rupfu rw’umukobwa we.

Yagize ati “Yari yarihebye cyane kuburyo yabonaga ko nubundi yari yarapfuye.”

Ibi ariko ntibyabujije ibitaro bya St. Joseph guhanishwa kuzatanga amande angana n’ama euros 6 000 bitewe n’uko ngo aribo ba nyirabayazana b’ibyabaye kuri nyakwigendera Colleen, nubwo atari bo bamuhase amayoga kugeza amugejeje aho bemeza ko yapfuye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yewe nubundi abenshyi babashingura ari bazima baravuga ngo umuntu yapfuye bagahita bajyana muri morge kweri?

  • Hakwiye kuzajya hafatwa igihe cyogutegereza 3days naho ubwo murumva ko bashyingurwa bakiri bazima .

  • ibaze ukangutse ugasanga bagushyizeho beton kweli nta na phone ufite abantu baje babashyingurana ka mobile kabo sinzi network niba igerayo!

    • Wangu bashobora kumufunguna Tel.mobile maze ubundi akajya atesha umutwe abo asize ku isi abahamagara buri kanya dore ko i Kuzimu ho inite ariryaguye!
      Ibaze ari nkumugore, yahora akubaza niba utarashaka undi, maze yamenya ko warongoye undi eheeeeeeeeeeeeee!! havehave!

  • ubusanzwe mubakerantabwo bahitaga bashyingura ababo bararekaga bakaruhuka naho wamenyera ko uwawe byarangiye! buriya ariya ma cash azahabwande?

  • uwo muforomokazi akwiye kubishimirwa kuko yagaragaje critical thinking cyane.

    • hahahahha mana we ubwo se niba newyork bashyingura abazima,abanyarwanda bashyingura abangana bate?ko babandi nta n’ibikoresho byinshi bigirira ?ubumenyi bwo ni umwe kuri maganabiri.yooo barashize pe!

  • aha ni imana yari yaramukunze imugarura ku isi none arayishebeje se?cyangwa arongera arayitaba se?

Comments are closed.

en_USEnglish