Impeshyi ntizongera kuba ikibazo ku bahinzi ba Kirehe
Nyuma y’imyaka myinshi izuba rikunze kwica imyaka y’abaturage mu Karere ka Kirehe cyane cyane abaturiye inkengero z’uruzi rw’Akagera, iki kibazo ngo kigiye kubonerwa umuti urambye binyuze mu buryo bwokuhira imyaka buri kubakwa, abaturage bavuga ko batazongera kugira amapfa ukundi.
Uburyo bwo kuhira imyaka muri Kirehe bugizwe no kurema ibiyaga binyuze mu kugomera amazi menshi areka mu gihe cy’imvura nyinshi.
Ubusanzwe bene ayo mazi yajyaga ajyana ubutaka mu tubande bitewe n’isuri.
Mu mirenge ya Nyamugari, Kigarama na Mahama niho hari gukorerwa ubwo buryo bwo kugomera amazi byitwa (digue).
Ni igikorwa gihagarariwe n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) witwa “KWAMP” (Kirehe Water Shed Management Project).
Nibura ibitega (digue) bitatu bimaze kuzura, icyubatswe mu Murenge wa Mahama n’ibindi bibiri byubatswe mu Murenge wa Kigarama, KinoniI na Kinoni II.
Muhirwa Pascal, umuturage uturiye Kinoni II avuga ko igitega cyabo kizaba gifite ubushobozi bwo kuhira ubuso bwa hegitari 180.
Amazi yacyo akazava kuri metero 3 z’ubutumburuke, akagera kuri metero 12.
Indi nyungu ikomeye aba baturage bishimira ni uko bagiye kugira igihembwe cya gatatu cy’ubuhinzi, mu gihe ubusanzwe bahingaga ibihembwe bibiri kubera izuba.
Biteganywa ko abaturage bazajya bumvikana ku gihingwa bazahinga dore ko bashyizwe mu mazone.
Mu bihingwa bishya bateganya gutangira guhinga hari umuceri, imboga nk’amashu n’ibitunguru ndetse n’ibigori bari basanzwe bahingwa.
Nsengiyumva Anastase, umwe mu batuye Kiremera mu Murenge wa Kigarama asanga akamaro ka mbere k’ibi bitega (digue) ari ukongera ibihingwa.
Yagize ati “Twahingaga ibijumba ntitubone umusaruro none ubu tuzajya duhinga imiceri.”
Abaturage kandi bafite ikizere ko ntakabuza umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwiyongera kuko ngo na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare baje no kubafasha kubinoza neza, babatanze gukoresha ubu buryo bwo kuhira kandi bikaba byaratanze umusaruro.
Igitega cyubakwa ku buryo kigira aho amazi asohokera (ubuhumekero), hakaba n’umuyoboro usaranganya amazi. Uyu muyoboro ukaba waragiye wubakwa bitewe n’uko utubande n’imisozi biteye.
Ibi bitega bizunganirwa n’uburyo bundi bw’ibyitwa amadamu yari asanzwe ahari, nayo yacukuwe na KWAMP kandi abayabyaje umusaruro bemeza ko yabagiriye akamaro.
Photos/Ange Eric Hatangimana
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Jye ndabona u Rwanda rurenze peeee. Kubaka ibikorwa nka biriya mu mirima, abahakana iterambere babihera he?
Abana b’Umuseke muri smart. Murifotorera mukanikorera inkuru! mukanabikora neza byomvi, courage bahu
birashimishijepe! ikigaragaracyo iterambere ntirisigana kumpande zombi nibyizako abaturage nabo bashyiraho akabo bagakoresha ingufu zose zishoboka
Comments are closed.