Rubavu: Kubura ingwate bitera Inkeragutabara kudatera imbere
Inkeragutabara zo mu Karere ka Rubavu zibumbiye muri koperative Giramata zihangiye imirimo yo gucuruza amata n’ibiyakomokaho ariko ngo ntibabona ubushobozi buhagije bwo kuzamura koperative yabo. Basaba komisiyo ibashinzwe kureba uburyo bashyirirwaho ikigega cy’ingwate kikabagoboka bakiteza imbere.
Koperative Giramata igizwe n’inkeragutabara n’abandi Banyarwanda bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu kazi gatunze imiryango yabo, ariko bakeneye gukomera cyane nabo bakagira ishoramari rihanitse ryinjiza inyungu, bakarenga ku kugira ubushobozi bwo gutunga imiryango yabo gusa.
JMV Nsingizimana, umuyobora Koperative Giramata avuga ko bahisemo kwibumbira hamwe kugira ngo bazamure imibereho yabo.
Nsingizimana akomeza avuga ko imyumvire bari bafite bakiva mu gisirikari yari iy’uko hanze hari imikorere, nyuma baza gusanga batazongera guhembwa ku kwezi bityo bigira inama yo kubyaza umusaruro amafaranga ibihumbi 300 y’imperekeza bahawe.
Agira ati “Twikanguye dutinze bamwe baratangiye gukoresha nabi amafaranga y’imperekeza bahawe, twishyira muri koperative icuruza amata tumaze kuzigama amafaranga ibihumbi 300.”
Igishoro buri wese mu nkeragutabara yatangiriyeho cyari litiro 10 z’amata, ariko kimaze kwikuba kabiri buri umwe acuruza litiro 20.
Ikerekezo Koperative Giramata y’Inkeragutabara za Rubavu ngo ni ugushinga inganda zitunganya amata n’ibiyakomokaho. Gusa inzozi zabo ngo zishobora kuba zigoye gukabywa kuko amababanki abasaba ingwate.
Nsingizimana ati “Biragoye kugera kubyo dutekereza kuko banki zose tugiyemo batwaka ingwate. Turasaba ubuyobozi bushinzwe Inkeragutabara kudufasha bakadushyiriraho ikigega cy’ingwate tugakora twishyura kuko bitatunanira.”
Koperative Giramata ngo muri iki gihe cy’impeshyi birayigora guhangana ku isoko ry’amata kuko amata yahenze.
Abashora amata muri Congo bayakuye muri Gishwati bavuga ko batayagurisha Koperative Giramata kuko mu Mujyi wa Goma muri Congo amata afite isoko ku giciro cyo hejuru.
Koperative Giramata igizwe n’inkeragutabara zahoze mu gisirikari n’abasivili bose hamwe 20, ubu bacuruza amata ku muhanda Rubavu-Musanze-Kigali.
0 Comment
NIBIHAGANE HARIGIHE AMATA AZABONEKA
Comments are closed.