Digiqole ad

MINALOC ishyigikiye ko abarokotse Jenoside bahabwa indishyi

Nyuma y’itangazo rihuriweho na Sosiyete sivile n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, risaba ko hashyirwaho itegeko rigena indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) iratangaza ko ishyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho itegeko rigenga izo ndishyi.

Dr. Alvera Mukabaranga yatangaje ko MINALOC ishyigikiye ko hajyaho itegeko rigena indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr. Alvera Mukabaranga yatangaje ko MINALOC ishyigikiye ko hajyaho itegeko rigena indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr. Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, avuga ko hakwiye kujyaho itegeko rigenga indishyi, ku barokotse Jenoside.

Agira ati “Itegeko rishyiraho uburyo bwo gutanga indishyi rigomba kujyaho, ubu riri muri Minisiteri y’Ubutabera riracyari umushinga, ariko rigomba kujyaho.”

Dr. Mukabaramba yavuze ko n’ubundi itegeko rya Gacaca riteganya ko gukurikirana indishyi bizashyirwa mu itegeko.

Yongeraho ko ubu hamaze gucibwa imanza nyinshi zo mu rwego rwa mbere, ndetse abenshi mu baburanye, yaba ari ababuranishijwe n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa inkiko mpuzamahanga, batsinzwe bagomba kwishyura indishyi bigendeye ku itegeko.

Dr. Mukabaramba ati “Ikibazo cy’indishyi ni ikibazo kinini, hari ababuranye bagatsindwa mu nkiko Gacaca, bagasabwa kwishyura ibyangijwe, imanza zasigaye ni izo mu rwego rwa mbere kandi hari benshi baburanye baratsindwa, ni ngombwa ko hashyirwaho itegeko rigena imitangirwe y’indishyi.”

Mubo itangazo rihuriweho na Sosieti Sivile na IBUKA ritunga agatoki ko batanga indyi harimo Leta y’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Dr. Mukabaramba we ngo asanga hari intambwe Leta yateye mu rwego rwo gutanga indishyi kuko ngo hari amafaranga Leta ishyira mu kigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG”

Kandi ngo hari byinshi FARG imaze gukora byafatwa nk’indishyi, nko kuba ivuza abarokotse, kubashakira amacumbi, kubarihira amashuri, no kubafasha mu bindi bikorwa by’ubuzima.

Indi ngingo igaragara mu itangazo rya Sosiyete Sivile na IBUKA, ivuga ko Leta igomba kujya itanga ubufasha mu buzima bwo mu mutwe (Psychology) kubera ibibazo by’ihungabana bikiboneka mu barokotse.

Gusa mu kiganiro Visi perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga yagiranye n’urubuga rwa Igihe.com dukesha iyi nkuru avuga ku bijyanye n’itangazo rya ryasohowe na Sosieti Sivile ndetse na IBUKA yavuze ko ikigega FARG kidatanga indishyi ko ahubwo gitanga ubufasha.

Yagize ati “Ibikorwa na FARG ni ubufasha busanzwe, kuko Leta iba igomba gufasha abaturage bayo bose, n’abarokotse batishoboye ni ngombwa ko bahabwa ubwo bufasha”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Karabaye

  • NIBYO RWOSE MINALOC IRABISHYIGIKIYE ARIKO KANDI NI NAFASHE MU GUSUBIZA ABANA IMITUNGO YABO YIFATIWE N’ABAYOBOZI BITWAZA IMYANYA YABO BAGAKORA N’ADUSHYA MU BYAYO! TUVUGE SE KO BITAZWI IBYA VISIMEYA WA GASABO NUBU WAHIRAHIJE KUZATESHA UMWANA UMUTWE MU MITUNGO YE KANDI BIZWI NEZA?? NYABUNAAAA

  • Farg si indishyi ni ubufasha kubatishoboye, cyane ko usanga henshi no muzindi gahunda nka VUP girinka babakuramo ngo bafite Farg. Ikindi indishyi numva zitaba gahunda ya Leta, ahubwo yaba indishyi ku bantu bose hatanitawe ngo batishoboye kurusha abandi, kuko burya ntiwamenya nabo baba bagereranywaho ngo barabarusha. Nta mpamvu rero yo gutekereza kubarihira iki, kubakoreta iki icyo gihe numva bitakitwa indishyi.

  • Ariko se ko numva abantu bitiranya ibintu. Umuntu se yakwangiza ibyabandi nyuma akihisha inyuma ya leta? Leta izaryozwe ibyabandi yagabye, abantu kugiti cyabo nabo baryozwe ibyo bangije.

  • Indishyi ibyo zirakwiye cyane. kuko Abagize uruhare muri Genocide bakwiye no kugira uruhare mukubasana.

  • Indishyi ningobwa ariko ikihutirwa nukubashakira impuguke mujyanye n’ubuzima bwomumutwe kuko benshi mubarokotse jonocide yakorewe abatutsi kuko babana nihungabana rikomeye bitewe nibikorwa ndengakamere bakorewe. Bafite ibikomere kumutima mbere yokubaha indishyi nibabanze babahe ubufasha nsanamitima buhoraho atarigihe cyokwibuka gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish