Mutuelle de Sante: Muhanga irashaka kuva ku 8.8% ikagera kuri 83% mu minsi 39
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, n’abakozi bafite aho bahurira n’ubuzima, yateranye kuri uyu wa 08 Nyakanga 2013 igamije gusuzumira hamwe aho ubwisungane mu kwivuza bugeze butangwa n’uko bwatanzwe umwaka ushize, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yanenze abayobozi bagenda biguruntege mu gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Mutakwasuku Yvonne yanenze cyane abakozi bashinzwe ubwisungane mu kwivuza bakora hirya no hino mu mirenge itandukanye igize aka Karere, dore ko abatanze ubwisungane mu kwivuza umwaka ushize batageze no kuri 85%, naho abamaze kubutanga muri uyu mwaka bakaba bageze ku 8.8%.
Mu byo atishimiye harimo imibare mike y’abaturage bishyuye ubwisungane mu kwivuza, kuko uyu mwaka urangiye hishyuye abaturage bari ku ijanisha rya 83%, uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n’abagombaga kuba barishyuye.
Mutakwasuku, yavuze ko nta bukangurambaga aba bakozi bakoze, kubera ko ngo bumvaga hari abandi bagombaga kubibakorera.
Yagize ati ’’Ku bwanyu mwibwira ko hari abandi bakozi bazakora mu cyimbo cyanyu, cyangwa se ni izihe nshingano zindi mufite zitari ugukangurira abaturage gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza?’’
Avuga ibi, Mutakwasuku yasabye abahagarariye ubwisungane mu kwivuza gukora ubukangurambaga nta muturage bahutaje, kubera ko iyo hakoreshejwe igitugu mu gushishikariza abaturage kwishyura uyu musanzu, baba birengagije amahame agenga imiyoborere myiza, yanasabye kandi abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi kubijyanye no kwishyura amafaranga y’ubwisungane mukwivuza, kuko aribo bifitiye inyungu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyowe Ndejeje Francois Xavier, yavuze ko hari abaturage mu Murenge ayobora b’ibigande, banze kwishyura uyu musanzu kandi batari mu byiciro byishyurirwa na Leta.
Ndejeje kandi yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari batangiye, bagiye gufatanya n’izindi nzego mu gukangurira aba baturage gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati ’’13% by’abaturage batishyuye ubwisungane mu kwivuza ni umubare munini, gusa tugiye kureba niba hari abo twaba twaribeshyeho mu kubashyira mu byiciro noneho bikosorwe, ariko ndahamya ko muri aba, hazasigara abatari hejuru ya 7% b’ibigande.”
Kuva uyu mwaka wa 2013-2014 watangira, mu Karere ka Muhanga abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bari ku gipimo kingana na 8,8%.
Muri iyi nama bakaba bihaye ingamba zo kongera ingufu mu gukangurira abaturage ibyiza byo gutanga aya mafaranga n’ingaruka bigira ku muntu utayishyuye.
Abari muri iyi nama bafashwe umwanzuro w’uko ku itariki ya 16 Kanama 2013, ari bwo bazongera guhura nibura abaturage bishyuye uyu musanzu bazaba bageze ku kigero cya 83%.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/MUHANGA
0 Comment
burya imihigo niyo itanga imbaraga zo gukomeza kugera kuri byinshi kandi unuvuduko ukiyongera, igihe cyose ufite intego yo kugera ku kintu warangiza ukanagihigira uko byagenda kose ukigeraho, ibi rero nibyo uturere twose two mu rwanda twimirije imbere kugirago tubashe kwesa imihigo tuba twihaye.
Yewe yewe.. Mayor aranyishe noneho ngo batekereza ko hari abandi bakozi bakora akazi mu kimbo cyabo?Niharebwe ubushobozi bw’umuturage naho ubundi bimbeshya.Mutuelle y’igihumbi ubwayo yabonekaga bigoranye none iya bitatu niyo igomba koroha se?Ibaze nawe ko umwaka ushize nahoraga mbona abakecuru babafatiye uduhene, bafatiriye utujumba bijyaniye ku isoko, birukankanye abari guhingira udufaranga bahora babahunga aho babonye umuyobozi… bikarenga bikaba 83%.Njye ndabona Leta ikwiye gusubira ku cyemezo cy’aya mafaranga kuko imiryango myinshi idashoboye kuyishyura ndebeye ku bibazo bikomeye biri mu byaro.Muzatubwire kuri iriya tariki bemeranyijwe guhuriraho umubare bazaba bagezeho, gusa njye nta kizere mbifitiye ahubwo iyo kenshi na kenshi inzego z’ibanze bazisomeye, ubutaha ziza za tekinitse imibare kugirango bivane imbere ya ba chefs babo..muzadukurikiranire neza banyamakuru mutubwire.
Comments are closed.