King James ngo afite icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere mu marishanwa ya Primus Guma Guma Super Star.
Nkuko tubitangarizwa na King James ubwe ngo akurikije uko yitwaye muri ROADSHOW zitandukane, icyizere akomeje guhabwa n’isinzi ry’abafana batagira ingano ndetse nuko indirimbo ze zikunzwe cyane n’abantu b’ingeri zose, ibi byose ngo biramuha icyizere gihagije cyo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.
King James azwiho kugira ijwi ry’umwimerere n’indirimbo zifite ubutumwa aha twababwira nka:
Intinyi, Ndatuje, Naratomboye, Duhindure, Nzakubona ryari, Inzozi, Kuko turi kumwe, Garuka, Warakoze, n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Twamubajije icyo yageza ku bakunzi be, ati:”Icyo nababwira ni ukubashimira cyane uko bakomeza kumba hafi, banyereka ko bakunda ibihangano byanjye. Ikindi nuko nabibutsa uko bantora, gutora nukwifashisha ubutumwa bugufi muri telephone (SMS) ukandika ahagenewe kwandikwa SMS ukandika ijambo PRIMUS ugasiga akanya ukandika 3 ukohereza kuri 4343, urugero: PRIMUS 3 ukohereza kuri 4343.”
Tubibutse ko ushaka kumenya uko watora umuhanzi ukunyura wakanda hano kugirango ubone numero zabo.
Rugamba O.
Umuseke.com
8 Comments
ariko rero yibuke ko nabandi bose muri road shows baba bishimiwe cyane,ubwo rero kuvuga gutyo kwaba arukubyina mbere y’umuziki
reka nagende ni nyinya ngo narashize!!!!!!!!wht’s that????u don’t sing u s***k
Twamusabaga ko yadusobanurira ku buryo yifotoje iriya foto n’ impamvu yatumye agira intoki kuriya niba yaba abifitiye impamvu cg se niba ari ukubikora gus ayigana abandi.
MURAKOZE muzamutubarize
Ni ukwiyamamaza sha!!!!!!!!!Ahubwo se buriya yarushije nde ra?????? Yego ariri,ba neza ariko rwose si uwa mbere muri muri roadshow abenshi ngira ngo mwakurikiranye. Ntabo mwabonye bamurushije gu performing?
Arakoze kwiyamamaza!!!!!!!!
aragerageza pe ariko si byiza ko yavuga ngo 100/100 ubwose abandi bagira angahe?
baramubeshye kabsaaaaaaaa!!!!!!!hahahaha
n’umunyeshuli koko none se ko batamuhaye diplome mbere ya exame d’etat?biragaragara ko akifitemo ubwana atarakomera mu bitekerezo(gukura)dady de maximo yaravuze ngo impamvu abahanzi nyarwanda badatera imbere ni uko biyemera nace bugufi abanze yubahe bakuru be mu muziki aracyari toto kandi abashinzwe gutanga amanota barahari kandi barabishoboye nakomeza kwiyemera akiri umwana urya iwabo ntacyo azageraho ahubwo nashake abajyanama n’abaterankungana naho
kwiyemera igihe cyabyo ntikiragera
Uwo nuwambere twes eturamwemera.
Comments are closed.