"Ndamutse nje mu bahanzi 5 ntabwo bankira" – Mico The Best
Umuhanzi Mico The Best ukora njyana ya Afrobeat uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 ku nshuro ye ya mbere aratangaza ko agiriwe ikizere cyo gukomeza mu bahanzi 5 bazagera kuri final abahanzi benshi bibwira ko bazegukana iri rushanwa yabatungura.
Nk’uko yabitangarije Umuseke ubwo bari kuri Roadshow ya nyuma yabereye i Rubavu, Mico yagize ati “Umva nkubwize ukuri, aba bahanzi bose bishyize imbere ngo barakunzwe cyangwa ngo bazegukana igikombe ndamutse ngiriwe ikizere n’abacampanza nkakomeza muri bariya bahanzi 5 nshobora gutungura benshi”.
Uyu muhanzi Mico yatangiye ibitaramo bya playback ubona nta bafana afite benshi ugereranyije n’abandi bahanzi bari kumwe mu irushanwa.
Ariko kuva ibitaramo bya live byatangira ubona hari impinduka nyinshi ku bafana, kuko usanga bamwishimiye kurusha mbere agitangira.
Uretse kandi no kuba ari umuhanzi Mico ni umwe mu bataunganya ibihangano by’abahanzi ‘producer’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Urabikwiye nkumu super level ahubwo itegure nokwakira igikombe muri the super swaggz
Urabikwiye nkumu super level
bite
Mico bigushuka kuko uyu munsi urisigarira rwose.ahubwo pole sana
Yea” the best’ tegura stage ibindi ubitureke twe abafans! PGGSS=MICO
Ubwo se ninde wagusiga murabo bambere niba avuga ngo ntibagukira reka reka uragaragaye ntawukeneye amakofe yawe!! Ahhh ngo ntibagukira? Ubuze kuvuga ko byahushimisha..nawe ukavuga ko batazagukira…aha sha baragukize hubwo gira vuba wikure