Digiqole ad

Filimi ‘Melissa’ ihuriwemo n’ibihangange muri sinema igeze k’umusozo

Nyuma y’igihe kitari gito abantu benshi bategereje filime ’Melissa’ ihuriyemo na bimwe mu byamamare muri sinema mu Rwanda, abarimo kuyitunganya baratangaza ko igeze ku musozo.

Ikiranga Film Melissa
Ikiranga Film Melissa

Mu kiganiro na UM– USEKE, Byiringiro Octave umwanditsi akaba ari nawe wayoboye iyo filimi ‘Melissa’ yavuze ko Melissa iri muri filime zikoranye ubuhanga, kuko yafashwe amashusho na zimwe mu nzobere kuri camera kandi ikinwamo n’abakinnyi basanzwe bamenyereye gukina kandi b’ababahanga.

Ikindi kandi ngo ni uko iyi filimi ifite ubutumwa bwerekana ko ikiremwa muntu cyakabaye gifite uburenganzira busesuye.

Bimwe mu byamamare byagaragaye muri iyi filime ni Marie France uzwi cyane ku izina ‘Sonia’, Irakoze Fidelite wanakinnye muri filimi ‘Anita’, Richard Nkunzimana uzwi ku izina rya ‘Chris’ ndetse na Nkota Eugene wamenyekanye cyane nka Papa Rwasa.

Biteganijwe ko Filime ‘Melissa’ izagera ku masoko ya filime zo mu Rwanda tariki ya 29 Nyakanga 2013.

Bamwe mu bantu bazayigaragaramo basanzwe bazwi mu mafilime yo mu Rwanda
Bamwe mu bantu bazayigaragaramo basanzwe bazwi mu mafilime yo mu Rwanda

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish