Tumukunde yasohowe mu mitungo yari amazemo imyaka 13
Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye wafashe icyemezo cyo gusohora ku ngufu Oliva Tumukunde mu mitungo yari amaranye imyaka 13, icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bitewe n’uko imitungo yari yarayiguze n’abana batarageza ku myaka y’ubukure. We avuga ko yarenganyijwe.
Tumukunde, umugore ufite abana batatu n’uwa kane arera avuga ko yaguze isambu ifite imingoti itatu, mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.
Uyu mugore avuga ko isambu yagurishijwe n’ubuyobozi bw’Akagari nyuma y’aho abana b’imfubyi Ingabire Joseline na Byukusenge Jean de Dieu bari bayitunze bari babuze amafaranga y’ishuri.
Igurishwa rikaba ryaraciye mu gupiganwa nk’uko Tumukunde abisobanura kandi ngo bariya bana bari bahagarariwe n’uwari umuyobozi w’akagari (responsable) Shadrack Mutabazi.
Ku buryo butunguranye nk’uko Tumukunde abivuga ngo yabonye urupapuro rw’Umurenge rumusaba kuva muri iyo sambu yaguze hashize imyaka 13 ngo kuko yayiguze n’abana batarakura.
Uyu mugore agira ati “Nabonye urwandiko rwUmurenge runsohora, abanyamategeko bangira inama yo kujurira ndegera Akarere. Akarere karaje tuburanira mu rukiko banga gutesha agaciro icyemezo cy’Umurenge.”
Uyu munsi (kuwa 23 Nyakanga) nabonye ubuyobozi bw’Umurenge, local diffence na polisi baza kunsohora banta hanze n’abana n’ibintu mu mitungo naguze ubuyobozi buhari n’abahagarariye abo bana bahari.”
Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu mugore nyuma yo gusohorwa yaraye mu muhanda wa Ngoma n’abana n’ibintu byabo.
Umuyobozi w’urenge wa Ngoma Kabalisa Arsene yemeza ko koko basohoye mu nzu uyu mugore ariko akagera geza gutanga impamvu z’uko imitungo yita iye yayiguze n’abana.
Kabalisa yagize ati “Urubanza twarurangije, nta kindi ‘point et trait’- Maze kwandika urubanza namusabye gushaka inzu twamukodeshereza akabona aho byibuze arara, ibindi bikazaza nyuma.”
Umunyamabanga nshingawabikorwa wa Ngoma akomeza avuga ko icyemezo cyafashwe n’urukiko, kandi kikaba ari ntakuka.
Uyu muyobozi avuga ko Tumukunde yareze ku itariki ya 17 Nyakanga 2013, urubanza rugacibwa bukeye kandi agatsindwa.
Tumukunde ariko ntavuga bimwe n’umuyobozi w’Umurenge kuko we avuga ko yaburanye iteshwa gaciro ry’urupapuro rw’Umurenge rumusohora mu nzu, bityo akaba yari kuzaburana n’umwe mu bana yaguze nabo ku itariki ya 6 Kanama 2013.
Kuri iyi ngingo umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma agira ati “Urukiko rwanditse ko ikemezo cyo gusohora Tumukunde gihuta gishyirwa mu bikorwa kabone n’aho yaba ajurira.”
Umunyamakuru yashatse kumenya niba Tumukunde ajuriye agatsinda yasubizwa iyo mitungo mu gihe yabivanywemo maze Kabaslisa asubiza agira ati “Cyane rwose, yasubizwa imitungo ye.”
Ku rundi ruhande, Ingabire Joseline wagurishije icyo gihe ari umwana (ubu ufite umugabo), avuga ko we nta kibazo afitanye na Tumukunde Oliva.
Uyu Ingabire avuga ko musaza we Byukusenge Jean de Dieu (warangije amashuri yisumbuye), ariwe uburana imitungo yabo.
Uyu Ingabire avuga ko bahawe amafaranga y’u Rwanda 150 000 icyo gihe mu mwaka w’i 2000 ariko akavuga ko hari habayeho ubwumvikane hagati ya nyirasenge wabareraga na Tumukunde waguze.
Yagize ati “Nka njye nk’umuntu wari mukuru (yari afite imyaka 13), murumuna wanjye (we icyo gihe yari afite imyaka 10) andega ko arijye wagurishije. Ariko nanjye nari muto, ayo mafaranga yabazwa abayariye kuko twe batuguriye ibikoresho gusa.”
Ingabire uvuga ko yamenye Imana yongeraho ati “Sinshobora kuvuga ngo Tumukunde ari mu ukuri cyangwa ntakurimo. Jye nta kibazo dufitanye, agomba kumvikana na musaza wanjye niwe ufite ikibazo wanamureze.”
Nk’uko Ingabire abivuga ngo isambu yabo yari nini ariko ntabwo yarimo inzu nini, akavuga ko kubwe adashobora gufata icyemezo cyo gusohora Tumukunde kuko ashyize mu nyurabwenge yumva afite uburenganzira kubyo yaguze cyera hari n’ubuyobozi.
Ingabire ati “Inzu yacu yari inzu itari nini ariko yari mu isambu nini. Njyewe nk’umuntu wabyaye sinasohora umugore munzu ufite abana. Hari byinshi umuntu yigomwe bityo si ukuvuga ko ntaburenganzira dufite ariko ni ukwigomwa kuko twasinyishijwe turi bato.”
Tumukunde Oliva nk’uko abivuga afite umugabo ufite abagore batandatu kubwe ati “Uwo sinamwita umugabo wanjye.” Ubu ari mu kangaratete nyuma yo kugura isambu imbere y’ubuyobozi bw’akagari nyuma y’imyaka 13 akayisohorwamo.
Ni ah’ubutabera!
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nyamara aba bana bari guhuguza uyu mugore babizi! Niba uyu mudamu uvuga ko yamenye Imana ari umunyakuri nakore inyandiko yemeza ko baguze na Olive kandi ko ntacyo amukurikiranyeho nibura yamubera umugabo ubutabera bugaheraho bukumvisha musaza wa Olive ko basubiza iby’abandi!
Gitifu we nawe amenye ko abantu basigaye bihakana ko bagurishije rwose kandi ku nkagambane kugirango bagurishe kabiri!!!!! Ubutabera bibirebe neza cyakora
Yego birumvikana ahabyeho amakosa kugura n`abana ariko kubera ko babitewemo inkunga kandi bigashyigikirwa n`ubuyobozi nibura ho kujugunya ku gasozi uwo mugore bagombye kureba niba bidashoboka ko bagira igice bamugenera kuri iyo sambu noneho uwo musore uburana ibyabo n`abo bavuka bakagira aho nabo babaha cyane ko mushiki we wari mukuru yemeza ko isambu yagurishijwe muri ubwo buryo. Gusa byose byagombye kugenda gutyo mu gihe urupapuro rw`ubugure rugaragaza koko ko abayobozi babisinyiye ( Gusa sinirengagije ko abayobozi nabo kenshi bagiye bakora amakosa, rimwe na rimwe bitewe n`ubujiji cg se bihishe inyuma ya ruswa).
Ariko ibi byose abayobozi b’igihugu cyacu bakwiye kujya batwara ibintu buhoro bikanyura no muri Gacaca nk’uko bayikoresheje kubyaha bya genocide kugirango bunge abanyarwanda !Nigute umuntu yaguze isambu hari ubuyobozi n’uhagarariye umuryango none uwaguze amanywa ava bakaba bamutaye hanze?None se amafranga angana kuriya muri uriya mwaka koko mukaba mutaye umuntu kugasozi ufite abana ubwo ubuyobozi buriho burakora iki uretse gukurura ibibazo?Urumva ko bayaguzemo ibikoresho n abana barabyemerakdi icyo gihe bari babikeneye,yewe n uwo urangije akibuka kujya kuregera imitungo iyo atabona ibyo bikoresho yashoboraga kwiga nabi cg akirukanwa!Musubize amaso inyuma murebe ko ibibazo bigenda bikurura ibindi aho kubonerwa umuti!Kubwanjye nabagabanya mo 2.NIba mushaka kunga abantu!
uwo mumama yararenganijwe bigaragara, ubuyobozi bwumurenge bubigiramo uruhare. Imana izamurengera. none ni gute wavanwa mubyo waguzwe byemewe namategeko ntunasubizwe ingurane! Akarengane gakorerwa abaturage rwose kararambiranye. Kugera aho usohorwa kungufu koko!
umuyobozi w’umurenge azabiryozwe.
Ndabona Gitifu yarakwiye korohereza uyu mudamu ukuwe munzu nabana kubona aho yatura hajyanye nubushobozi afite.
mbega akarengane weeee, uwo Mudamu “Tumukunde” ararenganijwe pe, ngewe siniyumvisha uburyo byakorwa nubuyobozi bwibanze kandi aribwo bwakarengeye umuturage.
ubwo se Gitifu wuwo murenge yakora ikosa rimeze gutyo koko? birababaje. ariko ukuri kuratinda ntiguhera, Imana izamurengera
nimurenganure abarengana yemwe butatera mwe.
uwo mumama ni test yo kureba aho ubutabera bwanyu buhagaze.
Mana tabara abawe barengana
ubutabera nibukore akazi kabwo tuzi ko uyu mu mama azasubizwa ibye kuko cg agasubizwa ingurane yibikorwa yashyizemo kuko yabiguze amategeko abizi ntabwo yahenze ubwenge abana! ikibazo gusa nuko bamusohoye ntahandi ho kuba afite kandi nawe afite abana 3 yitaho. Imana izamurenganura niyo irengera imfubyi nabapfakazi.uwo mumama narenganurwe rwose! nuwaba atazi guca urubanza yakumva ukuri aho kuri
uwo mumama (Tumukunde) turaturanye, ibyamubayeho twabirebaga, gusa ikigaragara nuko hagaragayemo akarengane.
umuntu gusohorwa mubye kungufu, agasohorwa ntanahandi bamuhaye aba ari. kandi hari hategerejwe urukiko.
ngewe mbona bari kumureka akaba ari munzu ye bakazategereza imyanzuru yurukiko.
ibyabaye kuruyumu mudamu birababaje.
muzi ko babanje kumwambika amapingu baje kumusohora munzu! ngewe narimbari!
ikindi kibabaje nuko ibyo byose byakozwe Gitifu ahari abihagarariye. ngewe ndi umutunyi we ariko yakorewe akarengane uyu mumama kandi nawe afite abana ariko arasohorwa, ntanahandi afite arara.
ubutabera rwose muzajye murenganura abantu kugihe.
Imana imwihanganishe.
Imana yo mwijuru yo nyine, nirenganure uyu mumama. ariko abatari babyara mwebwe ntimubizi. urazi gusohorwa nabana ntahantu ho kuba ufite.
Amarira yabadafite kirengera Imana irayumva cyane. kuko niyo ikora ibinaniye abantu.
Mana yo mw’Ijuru yaremye ijuru n’isi tabara uyu mumama ukuwe mutwe izuba riva.
burya haracyari abayobozi bica ibintu babireba koko?
ubu nkuyu mudamu azize iki koko.
kuvanwa mubyawe pepepeee, warabiguze kumugaragaro abayobozi bahari, bakagusohora kungufu nkaho uri igisambo?
bayobozi mutagize nimpuhwe zuwo mumama abo bana afite bo barazira iki!
ubu Nyakubahwa Presida wa republica azavuga agezehe koko?(mubona ariwe uzakemura ibibazo byose)nicyo cyoroshye gutyo kibonwa naburi wese!
Mana rengera abawe, renganura uyu Mudamu asubizwe ibye cg ahabwe ingurane yibikorwa bye
Ariko ibi birababaje pe!yego koko birumvikana abana bari bato ese ko amafaranga bari bayakeneye kandi ko yabagobotse bagashobora kwiga uwo mumama kuki bamuhemukiye byongeye ubuyobozi bwari buhari nabana bahagarariwe aha harimo akarengane cyane nsanga uwo mu mama yarenganurwa ese abo bana afite bo sibato ikibabaje nuko ubuyobozi bupfa gushyira ibyemezo mubikorwa budakoze isesengura ngo bashyire mugaciro uwo mumama imana nubuyoboze bamurenganure arababaje.
ngewe mvugisha ukuri, uko bimeze ndakuzi.
Gitifu afite ubucuti bwihariye nuriya muhungu uri kuregera iriya nzu,
ikindi kandi uriya muhungu uri gushaka ko basohora Tumukunde nawe akora muruwo murenge.
uko byagenze bashatse gufatirana uriya mu mama kubera aribo bayobozi bumurenge bakora ibintu bigayitse kubera inyungu zabo.
Gitifu azakurikiranwe nawe abirinyuma , umurenge wose yawuhinduye nkuwe. ngewe nkora kumurenge uko bimeze ndabizi neza.
Uriya mudamu ararengana narenganurwe.
niba ibyo uvuze ari ukuri, gitifu nakurikiranwe n’amategeko. uriya mudamu waguze nawe arenganurwe kuko ntago yibye, kd ndahamya ko ibihumbi 150 byo muri 2000 ari amafaranga menshi uwayacuruje yayabyaza byinshi. twamaganye akarengane….
usomeneza, uwagurishije imitungo yabikozekunyungu zabana, abagurira ibikoresho byishuri bari kwiga, kereke iyo ayigurisha bigaragara ko arinyungu ze. kandi nabana baremera ko yabagiriye akamaro kandi babikoze ntawuhaswe. ibyo uvuga nta ntabwo bihuriye nukuri.
sorry siwowe narinshubije,! ahubundi gitifu nasobanure akarengane akorera abaturage, ikibazo ninde uzabimubaza (ubwo Nyakubahwa prezida wa repeblica niwe uzakemura ibibazo byose?). Imana ifashe uwo mudamu
ubu nibwo buyobozi dufite mu gihugu, iyi niyo bita imiyoborere myiza?
Maze gusoma iyi nkuru, nibajieje icyo abakijije uru rubanza bibajije ku buyobozi bwari buhagarariye ubu bugure ndetse nabari bahagaririye aba bana? Ese koko Tumukunde niwe wakoze amakosa wenyine cyane ko mbona uyu mutungo bari bawushyize no kwisoko kandi ubuyobozi nabwo bwari bubizi!!!! Kubwanjye rero numva uru rubanza rwasubirwamo impande zose zikarebwa ndetse zikanabazwa ibyo neza batarebye kubaburana gusa kuko wasnga Tumukunde afite ishingiro hanyuma akarenganurwa cyangwa basanga koko nta shingiro afite nyuma yo kubaza abo bireba bose agasohorwa. Ikindi nkukije ibyo Olive yavuze, usanga ririya gurishwa ry’ibyabo bari barizi neza nubwo koko bari bagifite imyaka mike kubwibyo nkumva nabo babazwa neza icyatumye bafata umwanzuro wo kugurisha ibyabo bafatanyije na nyirasenge wabareraga hanyuma byagaragara ko habayeho ubwumvikane n’abana-uwabareraga-ubuyoboze bwari buhagarariwe na Responsable w’akagali Tumukunde akarenganurwa. Nubwo ataguma muri uwo mutungo witwa ko waguzwe muburyo butemewe akarenganurwa muburyo bukwiye (soit harebwe amafaranga yahaguze, bareba niba bagabana mo 2, hari nizindi alternaves,…). IMANZA ZIKWIYE KUZAJYA ZIKIZWA HITAWE KUBURENGANZIRA BWA MUNTU NKUKO NUBUNDI ARICYO KIBA KIGAMIJWE. GUSA IKIBABAJE NUKO BYIRENGAGIZWA HAKAZAMO AMARANGAMUTIMA KANDI BITARI BIKWIYE NAMBA!
NIBABANZE BARENGANURE UWO V/M SOCIALE MARIE LOUISE WA GASABO YAMBUYE IBYABO
Yjewe nibaza ubuyobozi bwibanze dufite muri iki gihe uko bukora ubwo koko ntibihuse gufata umwanzuro wo gusohora uwo mubyeyi?
Nukuri uyu mu mama narenganurwe niba abana baragurishije bafite Tuteur,
Abo bantu nsimbazi. Ariko amategeko tugenderaho ntiyemerera umuntu uwo ariwe wese, kugurisha imitungo y’abana ashinzwe kurera, kabone n’iyo yabasinyisha nk’uko byagenze. Icyo aba ashinzwe ni ukubarera nyine no kubacungira imitungo yabo kugeza igihe bagiriye imyaka y’ubukure bakifatira icyemezo. Ari uwaguze, uwagurishije n’umuyobozi wabigizemo uruhare bose ni abanyabyaha, bakwiye gukurikiranwa. Tumukunde rero mbona yakagombye gukurikirana abo yaguze nabo aho kugundira iby’abandi.Impamvu iby’abana bitagomba kugurishwa, ntawamenya niba nyirasenge yaragurishije ku nyungu ze cyangwa se iz’abana (yenda wasanga yarabafataga nabi cg akabaha ubuhendabana ngo bave ku izima). Nta maranga mutima mu mategeko, uwo muhungu yakora ku murenge atahakora, yaba minisitiri cg se umuturage usanzwe, ntibimubuza kuba yarahohotewe akaba akeneye reparation. Merci
usomeneza, imitungo yagurishijwe kubera inyungu zabana kuko bemerako baguriwemo ibikoresho byishuli, kereka iyo biba kunyungu zuwabareraga ariko siko byagenze. uwo mumama ararengana kandi babirebye neza ubuyobozi byumurenge bubirinyuma. gitifu yagombye kubibazwa kuko ntibyumvikana gukiza kimwe ukica 5 ntacyo uba ukoze (niko gitifu yakemuye ikibazo).
Nyje ndumva niba uyumugore ibyo avuga ari ukuri yaraguze ubuyobozi buhagarariye abo bana, ubuyobozi bwagombye kurenganura uwo mudamu kuko igurishwa ryi yosambu ritari guhabwa agaciro iyo butabyemeza.Ariko niba byarabaye kubwumvikane bwuwo mudamu nanyirasenge wa bo bana aha byaba irikosa kuko abana bari bataramenya kwifatira ibyemezo.
aka ni akarengane peeeeeeeeeeeeee!!!!
icecekere, bamwe mubayobozi nibo banduza isura y’u RWANDA, nkumuyobozi uyobora aha koko yumva atekereza neza!
yokagombye kubazwa akarengane kakorewe uyu mudamu.
nkumunyamahanga wabonye ibi biba rwose yahita afata ubuyobozi bw’u Rwanda uko butari kandi bitewe numuyobozi udashoboye.
Gitifu azabibazwe.
Comments are closed.