Digiqole ad

FARDC yakoresheje indege mu kurasa M23

Kuri uyu wa kabiri indege eshatu z’intambara zasutse urusasu  ku birindiro by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa(DRC) hafi y’umujyi wa Goma ahamaze iminsi harabaye isibaniro y’imirwano. M23 ivuga ko ibi ntacyo byabahungabanyijeho.

FARDC iravuga ko yarashe ikoresheje indege.
FARDC iravuga ko yarashe ikoresheje indege.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo yatangarje ibiro ntaramakuru  by’abafaransa AFP  ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Indege zacu zarashe cyane ku birindiro by’abanzi” yakomeje avuga ko  iki gitero ari icyambere gikaze kuva  imirwano yatangira.

Izi nyeshyamba zabyutse zivuga ko ziri mu bilometero 2.5 zisatira umujyi wa Goma zikaba zisaba Leta Congo ko bakicara hamwe bakagirana imishyikirano aho gukomeza imirwano.

Umwaka ushize mu kwezi kw’Ugushyingo, M23 ikaba yarafashe Umujyi wa Goma iminsi icumi  gusa yirukanwamo n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga  aho bahise berekeza mu biganiro i Kampala muri Uganda.

Nkuko bitangazwe n’Umuryango w’Abibumbye abantu basaga 4200 bamaze guhunga ingo zabo kuva imirwano yatangira kubura mu cyumweru gishize.

Umutwe wa M23 watangiye ibikorwa mu kwezi kwa Gicurasi 2012 mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, abawurimo ni bamwe ugizwe na bamwe bari ingabo za FARDC ariko bakaza kubiyomoraho kubera ko ngo amasezerano Leta yari yasinyanye na CNDP atubahirijwe.

N’ubwo Igisirikare cya Congo kirimo kwidoga ko cyashegejeshe ibirindiro bya M23 zikoresheje indenge, uyu mutwe wo ntacyo uratangaza nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bibitangaza.

©AFP

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kongo ikemure ibibazo byayo ye kwitwaza abandi.

    • ntiba abo “abandi” uvuga koko bari mubateza umutekano muke muri congo, urumva ko izabashira mu kigare(agenda)kimwe.ahubwo jye mbona igihe ikigeze cyuko abantu bavuga amahoro cyane kurushya intambara. ariko reka nkwibarize, ni kuki abantu benshi mu rwanda basa nkaho bashigikiye M23, nkuko ndi kubyumva na kubisoma gukomeza intambara?

  • M23 ntabwoba …Murwane Gitwari..Wima igihugu cyawe amaraso imbwa zikayangwera ubusa …ubu Goma niyongera gufatwa ntimuzayivemo, ikindi ziriya ndege nizabatanzaniya…basyizeho ibendera rya Congo….ibyo mubimenye…!!! Ariko imana ibarinyuma…Kandi mutangire muhanure izo ndege imwe kurimwe

    • kayigema, koko uri kayigema ntawakurenganya bakubwiye ko RDC nta ndege nimwe koko igira kandi iz´uRDA ZIVA MUMITUNGO ya RDC

      • Wowe wiyise mano ntukitiranye ibintu, nonese n’imihanda y’Urwanda yavuye mu mitungo ya Congo? kandi congo nta muhanda yigirira umitungo y’URWANDA iva mubitekerezo byabana b’Urwanda. Ngaho wowe uhazi gira icyo ukurayo wiyambure bodaboda.

        • kingos cyecyeka ntacyo uzi.

          • Wabanje se ukiga ikinyarwanda niba harubwenge urusha abandi utabukoresheje mu kubuka igihugi ahubwo urimo kugisenyesha ibitekerezo bidahwitse , uragaya iki abandi? bandika ngo ceceka ntibandika cyecyeka!

          • yewe manzi urakizi ntukasekwe “kubuka igihugu” nukuvuga iki?.

      • warasaze

    • kayigema uzi yuko utanakurikirana amateka yakarere kibiyaga bigari koko!!! #rdc ifite indege wewe utamenya ziriya nizo wew wabonye, uziyuko congo ifite indege nurwanda
      rudafite rutanateganya kugira hafaha?

      • Manzi indege ntugire ngo haricyo zacyemura zonyine zigira akamaro iyo banyirazo ari abagabo nyabo.

  • Nubundi ngo igihugu kidakubise imbwa cyorora imisega.Kare kose se?

  • Ariko ikindi ndabona igisubizo Kiri Kuri America nu Bubilligi, niba koko atarugushaka ngo abanya Africa bamarane bagababanuke mukarere ka Africa ..hanyuma umuzungu akomeze yisahurire atwara iwabo arinako akomeza Gutegekera Africa kugahera, Abanya America nibafate Umwanzuro basubize abanyecongo igice cyabo cyometswe kuri Congo bagihawe na babilligi, kuko ubundi bwoko bwa Congo ntibukunda ananyecongo bavuga ikinyarwanda rwose.

    • Kayigema icyo ntago aricyo gisubizo. Nimba aribyo, ubwo twajya na uganda iyo za kabare nahe hose, tukajya tanzaniya nayo ikaduha igipande cyacu. Ntukabonere Congo kuko ifite ihuzagurika mu butegetsi ngo baguhe igice cy’igihugu cyabo. Ngaho jya uganda na tanzaniya nabo ubake ibice by’ibihugu byabo, maze wirebere. Igisubizo nshuti y’Imana, n’amahoro hagati y’ibihugu byacu. Naho intambara, irakomeze gutera urwango hagati y’abanyarwanda n’abacongomani, kandi cyera twari inshuti zikomeye.

  • ibyo muvuga mwese ntimubizi,reka bize bibagereho,kandi nimwe mutahiwe nimushaka musenge imana mwihane naho ubundi abashyigikiye kumena amaraso mwese mwitegure umujinya w’imana kandi bidatinze

  • Mutohoze neza rwose M23 bayirukanye Mutaho,Kibati,Munzoga aho bita antene 3.kandi hose ni kure y’ibirometero 2,5 muvuga uvuye Goma.Tujye tureka kugoreka.

  • Gisiga na kayinamura mubabwire.ntamuntu numwe ndabona wemera ibwahabye atarafatwa.gusa dusenge cyane kandi twiyeze kuko gupfa ho tuzapfa kandi buriwese afite ikizamwica .kandi burikintu cyose kira mwanzo na mwisho. Urwishigishiye ararusoma.

  • Amakuru y’impamo dufite ahandi tuyakura ntabwo ari nk’ibi bivuzwe aha bitagira umutwe n’ikibuno. Kurikira za TV5 n’ibindi binyamakuru.

    Aho FARDC igejeje M23 iyirukankana harazwi ku bazi kariya gace. Kuva Le 17/07 M23 yatsimburwa za Kibati – Kilimanyoka (aho ni kure ya Goma uzamuka wegera Kibumba ahahoze inkambi y’impunzi muri 1994 -1996)ari naho M23 yatakarije abarwanyi benshi bamwe imirambo igashinyagurirwa, ubu M23 yatsimbuwe ahitwa kuri 3 Antennes (ni ahantu hari antennes eshatu ku gasozi kareba Kibumba nyir’izina, werekeza mu Rwanda).Ni hafi y’umuhanda Goma – Kibumba – Rutshuru ukomeza za Butembo.Ako gasozi ka 3 Antennes kegereye Parc ya Virunga, ni hafi y’ikirunga cya Nyiragongo kimwe gikunda kujugunya amahindure. Bivuze ngo aba FARDC baturuka epfo za Goma bakanyura m nsi y’ikirunga cya Nyiragongo, noneho za Blindes n’ibimodoka biriho ibibunda bikomeye bikazamuka mu muhanda biva Goma, byakwegera za Kibati bigahura n’abasirikare ba FARDC baciye mu kirunga bagahita batsa umuriro kuri M23.Kajugujugu nazo ziza ziturutse inyuma y’ikirunga, hejuru y’ishyamba, ku buryo M23 ishiduka zatangiye kuyihondamo amabombe.

    Mwewe rero mutazi turiya duce tuvugwamo imirwano mujye mwicecekera.

    • M23 oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

      • FARDC piga shenzi, mucucume izo nyeshyamba zizana umutekano mubi muri aka karere.

  • M23 Imaze gucucuma FADRC ..Goma barihafi kuyifata kandi Ngo harindege yaba yarashwe reka tubitege amaso, ariko M23 Niyongera gufata Goma ntizayivemo

    • Kayigema we, sha urasetsa rwose. Kurikira ibibera congo – i goma neza uramenya ukuri.

  • IBYA M23 FINI TERMINE. KWISHA MANENO. BAKOZE AMAKOSA YO KUVA MURI GOMA. UBUNDI INYESHYAMBA ITIYIZEYE NTIREKURA ICYO YAFASHE KANDI GOMA KURI M23 YARI STRATEGIQUE KUKO BENEWAYO BAGOMBAGA KUBONA INZIRA YAHO BANYURA KUBW’UMUSADA. FARDC na FDRL nibatsinda M23 noneho ntawe ubakira. Ariko baribeshya kuko M23 si abanyarwanda.

  • Pole mwese mufitibibazo

  • Gusubira inyuma n’ibisanzwe mu rugamba wibuke ko n’imasisi m23 ikiri cndp yasubiye inyuma ndetse cyane nyuma iza guha isomo FARDC mwibuke imiborogo ya FARDC kuri BBC bagizwe imyase. rero mutegereze.

  • FARDC NIRANGIZE INTAMBARA IKUBITE M23 BURUNDU KUKO BARIYA NI ABATERRORISTE B’ABAKONGOMANI, DE TOUTES FACONCS NJYE NTIBYAMBABAZA KUKO N’ABAKONGOMANI BARWANA!

    • Interahamwe pawaaaaaaa

  • OYA ABO BAKONGOMANI BARIBESHERA.AHUBWO NI BITONDE BAKUBITWENEZA KUKI BAVUGA IBITERO BATEYE NTI BAVUNGE IBYO BATEWE?

  • Umucamanza…urinterahamwe Genda ubufashe turebe se kudasigayo ayo majigo? Ngo FADRC nirase M23? Barakubesye wagipinga we..Kandi uba wirengagiza bariya ko musangiye ururimi nubwo babarizwa muricongo yepfo naruguru ariko wibuke ko hariya harimurwanda

  • Wowe wiyita mweusi ubanza no mjumaso yawe cg amatwi ari heusi kabisa ngo FARDC yafashe kuri 3 antennes? sha ariko wagiye ugabanya ubweusi kabisa? ndunva uzi no gupanda intambara bwira abo benewany ba FDRLna FARDC bibeshye bagere 3 antennes sha urebe ko hari numwe ugaruka! reka kubeshya abantu sha mweusi M23 uyizi nabi

  • Oh congolese, attack these terrorists and finish them off forever. Congolese must wake up!

    • Stupid abdullah,m23’s lions will never give up instead they will fight for their ancestors’ land up to the last fighter. wait a moment they are gonna shoot-down those aircrafts and FARDC will be perished in Kivu lake.

      • Abdullah is 1000% right. M23 are terrorists, they have to be arrested, rub try to be polite. Gutukana bibi.

  • Muribeshya imana niyonkuru naho ziriyandege ntizigukange HABYARIMANA ntiyarafite nke hamwe nabamufashaga

    • Habyarimana umuzanye gute muri iyi ntambara???

  • Nyabingi abagende imbere bana ba, nuko nuko

  • Ariko Rwayibe wiringira Nyabingi?ukora icyaha Imana yanga urunuka nutihana uzarimbuka nkwifurije gukizwa naho Congo Imana izi abari kurwanira ukuli nimutange ibitekerezo byubaka nahpo amakuru yo turayakurikrana twese.MANA FASHA CONGO INTAMBARA ISHIRE

  • Mwapfaaaaaa mwapfa drones
    Ziri mu nzira

  • hahahaaaaaaaa bavuze ukuri ngw’inzovu yapfuye ntawe utayiryaho ko mwashakuje cane erega DRC yarapfuye nimwivugire FARDC na M23
    EREGA BOSE NA abacongomani barimo gupfa byiza nukunvikana naho ubundi intambara zomuringo ntacyo zimaze ntantego usibye kumara abaturage gusa mana tabara congo wowe ufite ububasha bwo kuzura

  • nanjye ndarema umutwe njye gushaka amabuye pe ndebe ko nabona inzu mumugi dore ndara kumabaraza yabakire

  • iyo mbona umuntu wumunyamakuru yandika amakuru ukabona ashyigikiye m23 mbona bibabaje cyane .erega nimushyigikire ntago muzi twebwe abavukiye muri kariya gace uko tumeze .abana bacu kuva muri 1996 ubwo rcd yatangiraga intambara itubeshya ko iturwanira barahashiriye .cndp ya nkunda nyayo itumarira abavandimwe .mugende mu nkambi ya nkamire murebe ababyeyi bapfushije abana nabagabo muntambara zidafite akamaro. none byatumye twanga muri congo no kwisi yose ntaganda baramubeshye yica abantu none ari kwishyura wenyine . mubona masunzu na makanika na isogo na ruberangabo ko ntakibazo bafite tudacunze neza tuzashirira mu ntambara za congo abadushuka bikirire .

Comments are closed.

en_USEnglish