Hari ikintu cyambabaje muri izi Roadshows zirangiye – Kamichi
Bagabo Adolphe wamenyekanye cyane ku izina rya Kamichi avuga ko nubwo ingendo zo kuzenguruka igihugu biyereka abakunzi babo zarangiye ariko afite ikintu kimwe cyamubabaje.
Ubwo bari i Rubavu ahabereye igitaramo gisoza Roadshows za live, Kamichi yavuze ikintu cya mbere cyamubabaje ari ahantu bagiye kuryama ‘Hotels’, kuko hamwe na hamwe ngo wasangaga hameze nko kwa muganga.
Kuko hari igihe wafunguraga icyumba ugasanganirwa n’umwuka utari mwiza, gusa kuko nta kindi umuntu yagombaga kuba yakora uretse kuryama.
Kamichi avuga kandi ko amwe mu mafunguro basanze muri za restaurant bagombaga kuriramo yabaga ameze nk’amaze iminsi.
Ibi byose ariko yemeza ko bitabujije irushanwa gukomeza kugenda neza, ariko ko ababishinzwe bakwiye kugenzura neza aho abacumbikirwa bashyirwa.
Kamichi ni umwe mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya PGGSS III amenyerewe cyane mu njyana ya Afrobeat.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hahahahaa! Kamishi akaba ararikocoye! Ni danger man!!!!!!!!!!!!!
Babaga ubwo bahanyarije nta kundi
Yego abahanzi bagomba kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.
Nanjye hari Ilojyi narayemo mu Ruhengeri nagiye mu byo kwita izina ingagi, nkirambika urubavu inkari muri Matola zirazamuka! Ku manywa hari abakriya bari bahahawe barahasambanira barahanyara. Reka bigere mu gicuku nka saa cyenda nabuze n’ibitotsi haza umugabo akajya ahonda ku nzugi zose avuga ngo yabuze umugore we. Yasabaga ko uwaba amufitiye umugore aho mu byumba yakingura akamumusubiza… Havuga nyirubukozwemo naho nyirubuteruranywe n’akebo arinumira!..
jana si leo na pia si kesho
Comments are closed.