Umushumba wa Kiliziya gatolika aragaya abantu badaha akazi urubyiruko
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Brezile agiye kumaramo icyumweru ari na rwo rugendo rwe rwa mbere kuva yasimbura Papa Benedigito wa XV, yavuze ku kibazo kimaze igihe kirekire cyo kuba urubyiruko rwinshi rutagira akazi.
Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mbere yo gutangira urugendo yerekeza mu Mujyi wa Rio de Janeiro, Papa yagaye abatanga imirimo kuba badaha agaciro urubyiruko bakarufata nk’abantu badafite agaciro “disposable.”
Papa yagize ati “Dushobora kwisanga dufite abantu (generation) batagira akazi. Agaciro k’umuntu kava mugukora kugira ngo abeho. Abakiri bato barugarijwe”.
Ikibazo cy’ubukungu bw’isi butifashe neza kizavugwaho cyane mu rugendo rwa Papa.
Papa Fransisco yaranzwe cyane no kwita ku bakene cyane mbere yo kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Umushumba wa kiliziya kandi yagize ubutumwa aha ibihugu bitera imbere harimo na Brezile agiye kumaramo icyumweru, bitewe n’ubusumbane buvugwa mu mitungo abantu binjiza bigatuma hari benshi birakaza.
Yagize ati “Twese twamenyereye uyu muco utari uwo gushyigikirwa. Urubyiruko rwose rudafite akazi, bagirwaho ingaruka ni umuco mubi urimo byinshi bidafite agaciro.”
Umushumba wa Kiliziya aragera mu gihugu cya Brezile mu bihe bikomeye, aho abaturage bo mu mijyi myinshi bamaze igihe mu myigaragambyo basaba Leta kuvugurura uburezi ndetse bamagana iseswa ry’amafaranga menshi mu gutegura igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kizaba mu 2014.
Mu mvugo ya Papa, yifatanyije na benshi mu bigaragambyaga ariko ubu abaturage benshi baribaza ku gaciro uruzindo rwe rufite mu gihugu cyabo.
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika akaba azahura n’urubyiruko rusaga miliyoni n’igice rwagiye muri Brezile mu kwizihiza icyumweru cyahiriwe urubyiruko, gitangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga kikazasozwa ku ya 28.
Ikiganiro Papa mushya yagiranye n’abanyamakuru mbere ho isaha ngo afate ruteme ikirere, kikaba cyabaye gisabwe n’uwahoze ari Papa Benegito XVI ariko we akaba yanze kugira ibibazo abazwa.
Papa Benedigito XVI yagize ati “Ntabwo ngirana ikiganiro n’abanyamakuru. Kuri jye byananiza, ariko mbashimiye mu izina rya Kiliziya. Abanyamakuru, si abatagatifu; hano ndi mu ntare.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Uyu nyirubutagatifu nawe azanye igikabyo!!!
Kubona akazi ku rubyiruko ntibyoroshye.Iyo agiye kugasaba bamusaba uburambe nibura bw’imyaka runaka.Iyo nta burambe,akazi gahabwa uwari ugasanganwe.Bityo abasanzwe bafite imyanya bagahindurirwa imirimo bagenda bagurana imyanya.Urubyiruko rwo rugasabwa kwihangira imirimo.Igishoro kive he nta burambe mu kazi?
igikabyo gute se? natuvugire ahubwo, uwa mugeza mu rwanda akabambwirira!!!
WIHEREHO AYO MAFARANGA AHUNITSE I ROMA UYAREKURD!! SAWA KOMEZA URYOHERWE NUWO MWANYA W’IKIRENGA MUZE!!
Ariko mwagiye mwumva inama mukareka guhita muca imanza,niba asabye ama leta kwita ku rubyiruko,bivuga ko Roma ifite amafranga yatunga urubyiruko rw’isi yose?
Ni byiza komerezaho! urubyiruko tukuri inyuma.
Niba agaya abatabaha akazi se yakabahaye? cg ntarabatizwa muri illuminati ngo amenye ko ubukene ari intwaro nziza yabo?
Nibyo rwose,nanjye nshingiye kugitekerezo cy’uwiyise guru; urwaruka twarabonabonye rwose nawese ngw’ izo za burambe mukazi,utigeze se? Ahubwo ngo duhange. Icyo gishoro se?
Comments are closed.