Digiqole ad

U Rwanda ruratuje, ruratekanye kandi rufite amahoro – Minisitiri Mukantabana

Kuva ku itariki ya 30 Kamena 2013, Abanyarwanda bahungiye mu mahanga kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu 1998 bakuweho ubuhunzi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR). Abantu basaga 100,000 bari mu bihugu byiganjemo iby’Afurika nibo barebwa n’iki cyemezo, ndetse leta y’u Rwanda ikomeje kubashishikariza gutaha.

Minisitiri Séraphine Mukantabana avuga ko u Rwanda rutekanye ku buryo nta cyatuma umuntu yitwa impunzi. Photo: Daddy Sadiki Rubangura
Minisitiri Séraphine Mukantabana avuga ko u Rwanda rutekanye ku buryo nta cyatuma umuntu yitwa impunzi. Photo: Daddy Sadiki Rubangura

Ibi byatumye Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu nshingano gucyura impunzi agirira ingendo hirya no hino muri ibyo bihugu mu rwego rwo kubashishikariza gutaha.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yavuze ko abantu bakwiye gushirika ubwoba bagatahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.

Iki ni ikiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru Amélie Tulet.

Séraphine Mukantabana muraho, kuki murimo gushishikariza abantu gutahuka mu gihugu ?

Ni ukubera ko impamvu zateraga ubuhunzi zavuyeho. Kugeza ubu u Rwanda ruratuje, ruratekanye, rurimo amahoro.

Ariko muzi ko abantu benshi bahunze bafite ubwoba bwo kugaruka mu Rwanda, kubera ibibazo by’ingutu birebana na jenoside, muri make bafite ubwoba ko bashobora kuzatabwa muri yombi ?

Ndashaka kukubwira ko nta muntu watawe muri yombi, ubutabera buri mu Rwanda burizewe, udafite ikintu na kimwe yishinja azajye imbere y’ubutabera niba yaraciriwe urubanza adahari azarenganurwa.

Nzi kandi ko Abanyarwanda benshi bari mu buhungira batakoze jenoside rero ndabibutsa kwigirira icyizere ; niba ntacyo bishinja nibatahe ndabizeko ko rwose nta kibazo.

Ariko hari n’ikibazo cy’imitungo, hari abataha bagasanga amazu cyangwa amasambu yabo yarafashwe n’abandi, ni gute mukemura iki kibazo ?

Ingamba zarafashwe ku buryo umuntu wese utashye agasanga ibintu bye byaragiwemo n’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko abihabwa.

Kugeza ubu kandi hari n’abantu bagiye bataha ariko bakagera mu Rwanda nta mazu nta n’ubutaka ; leta yakoresheje ibishoboka byose ibashakira aho kuba ndetse ibaha n’ubutaka kugira ngo niba ari abahinzi babeho nk’abandi Banyarwanda.

Muratekereza ko hazatahuka Abanyarwanda bangana iki mu mezi ari imbere ?

Dutegereje kandi twiteguye kwakira impunzi zisaga 70,000 zibayeho mu buzima bubabaje muri Afurika. Ariko tunazi ko mu bihugu bimwe twagezemo nka Zambiya hari Abanyarwanda bamaze gutura, muri Brazaville naho hari abasaba uburenganzira bwo kuhaba batitwa impunzi, kandi rwose twiteguye gufasha abo bose bahisemo kuhaguma.

Mu bihugu byakiriye impunzi harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze icyemezo cya HCR cy’ikurwaho cy’ubuhunzi ndetse bakaba bagifata Abanyarwanda bari ku butaka bwabo nk’impunzi, ibi ni ukubera iki ?

Nibyo koko Kinsasha yigeze gushaka gusa n’aho ibigenza ityo ariko hari intambwe yatewe nayo iri ku murongo umwe n’uw’ibindi bihugu wo gukuraho ubuhunzi, gusa icyo iki gihugu gitandukaniyeho n’ibindi n’uko cyashatse kujyana ibintu buhoro, ku bwabo nti bari biteguye ko ikurwaho ry’ubuhunzi ryarangira kuwa 30 Kamena, ugerananyije n’uko intara zabo zingana ndetse zimwe mu mpunzi zikaba ziri mu duce tuberamo imirwamo, rero basabyeko bakongerwa amezi atatu kugira ngo bafate igihe cyo kubabarura, nyuma y’aho rero ikurwaho ry’ubuhunzi rizashyirwa mu bikorwa.

Kubera iki ? Hari ibibazo bihari?

Ntibyabura mu gihe hari abantu bikekwako badahari kandi bahari mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo nkekako Kinshasaa ibifitemo inyungu nini cyane kuko izaba imenye umubare nyawo w’abantu bari ku butaka bwayo.

Muri Werurwe, Inyeshyamba za M23 zahungiye mu Rwanda nyuma yo gukozanyaho na bamwe mu basirikare ba Sultani Makenga. Abo bantu byagenge gute?

Itsinda ry’abahoze ari Abarwanyi ba M23 binjiye ku butaka bwacu muri Werurwe basubijwe mu buzima busanzwe, bambuwe intwaro ndetse hari n’ibindi bikirimo gukorwa, turimo kuganira n’umuryango mpuzamahanga kuko naho ugomba kubigaragaramo.

Aba bantu dushobora kubashyira mu nkambi y’impunzi nk’abandi cyangwa se tukabashyira mu nkambi yabo bonyine, guda uko bimeze kose bari mu bantu basaba ubuhungiro ntabwo ari imfungwa, ahubwo ni ikintu cy’umwihariko tunategerejeho ubwunganizi bw’Umuryango w’Abibumbye.

Mwavuye mu Rwanda mu 1994 mwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubundi mwerekeza I Brazzaville, kuki mwemeye gusubira mu Rwanda?

Niba naratashye mu Rwanda n’uko nabonyeko impamvu zari zarangize impunzi zidafite ishingiro. Nari narahunze nk’abandi kubera ibibazo by’umutekano muke byari bihari mu 1994, ariko uko iminsi yagiye yicuma nagiye mbona amakuru ku Rwanda nisubiraho ndataha.

©RFI

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nyumvira nawe ngo icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kireba impunzi zahungiye mu bihugu by’ Afrika, kubera iki se kitareba impunzi ziri muri Amerika no muri Europe?
    Ese ko numva ngo n’ubu barahunga, bahunga amahoro n’ubumwe nko ku bwa Habyalimana?
    Ngo “u Rwanda rutekanye”!
    Uyu nawe!!! Umwe uherutse gutoragurwa ku Kivu se yishwe n’umutekano n’amahoro twifitiye? Na n’ubu ntawe uzi icyamwishe, ni kimwe na ba bandi biswe indaya. Ivugire, ntacyo rupfana na nyirarwo koko!

    • mubwire utazi ubwenge ashima ubwe,amashagaga ashirira mu…….

      • Ariko se mwabaye mute? Mujye mutandukanya ubugizi bwa nabi n’umutekano muke mu gihugu. None se ni he wabona kuri iyi si hataba ubugizi bwa nabi? Muri USA se, i Burayi se? Mu bushinwa se? … Ntaho, abagizi ba nabi baba hose. Nta n’ubwo bazareka kubaho, keretse mu ijuru.

  • eeeh batahe nibyo I Buganda niyo haba heza hate rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda, ariko n’ubundi hari ababibwiwe ngo baze mu bihe byashize babaisikana n ‘abandi bagenda, urya ibintu byose ni relatif

  • Uyu mudamu ntiyigishaga muri Lycee mbere ya 1994 twamwitaga nyiramaritete ni impamu y’ Imana

  • Yari Prefet des études

  • she is so pretty mwambwira niba afite umugabo cyangwa fiancée
    arasa neza we

Comments are closed.

en_USEnglish