Digiqole ad

Rukara: Umukobwa w’imyaka 20 arashinja se kumubyaraho abana batatu

Ubu umugabo utuye mu mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara akekwaho gufata ku ngufu umukobwa we akamubyaraho abana batatu, inda ya mbere akaba yarayimute afite imyaka 12 gusa.

Uyu mugabo afunzwe akekwaho kuba yarabyaranye abana batatu n’umukobwa we. Photo: Kigalitoday
Uyu mugabo afunzwe akekwaho kuba yarabyaranye abana batatu n’umukobwa we. Photo: Kigalitoday

Umukobwa avuga ko ubu afite imyaka 20 y’amavuko, akemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se, kuko ngo yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 gusa.

Mbere y’uko atangira kubana na se uwo mukobwa ngo yarererwaga kwa nyirakuru ubyara nyina kugeza yujuje imyaka 12.

Icyo gihe se yari afunzwe ariko aza gufungurwa ari na bwo nyirakuru w’uwo mukobwa yamugiraga inama yo kujya kwa se kugira ngo ajye amumenyera ibyo akeneye byose.

Akigera kwa se yakiriwe neza akabona ari umuryango mwiza ku buryo nta handi yumvaga yaba hatari kwa se.

Nyuma y’ukwezi uwo mugabo afunguwe, nyina ari na we nyirakuru w’umukobwa we yaje kurwara biba ngombwa ko ajya kwivuza kwa muganga maze umugabo ahita atangira gufata umukobwa we ku ngufu ari na bwo byabaye ku nshuro ya mbere.

Umukobwa abisobanura muri aya magambo “Yaraje aravuga ngo ndashaka ko unkorera iki.- Ndamubwira nti ‘icyo kintu uvuga urakizi?’ Narimfite isafuriya ngiye guteka ahita amfata amaboko isafuriya arayintesha ansunika mu cyumba nikubita hariya ku buriri mbura uko mbigenza amfata amaboko yose, mbura uko mvuza induru yikorera ibye ararangiza aragenda”.

Uyu mukobwa avuga ko yatewe ubwoba na se akamubwira ko umunsi yagize uwo ahingukiriza ibyo yari amaze kumukorera azahita amuniga akisubiza muri gereza.

Yagerageje kubibwira nyirakuru, ariko ntiyabyemera avuga ko umuhungu we atakora amahano nk’ayo. Nyirakuru ngo yahise anamutegeka kujya yumvira se muri byose kandi akamwubaha nk’umubyeyi we.

Nyuma y’ukwezi yamenye ko yatwaye inda kandi ngo iyo yashyiraga se ibiryo yahitaga afunga urugi akamusambanya kandi agakomeza kumutera ubwoba ko umunsi yabivuze ari na wo munsi azasezera isi.

Uyu mukobwa yabyaye umwana we w’imfura abazwe. Nyuma y’amezi arindwi gusa uwo mwana avutse, se aba amuteye indi nda.

Muri iyo minsi nyirakuru ngo yaje kwitaba Imana, noneho umugabo abona uburyo bwo guhohotera umukobwa we ntacyo yikanga nk’uko uwo mukobwa we abyivugira.

Agira ati “Nyogokuru amaze gupfa yarambwiye ati ‘ese ko wajyaga wirirwa uvuga vuga uzongera kuganyira nde?’ Icyo gihe yatangiye kujya ankubita ari nako amfata ku ngufu kenshi.”

Aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara, uyu umugabo ufite hagati y’imyaka 45 na 48 avuga ko abana abemera nk’abuzukuru be atabemera nk’abana yabyaye.

Gusa abamuzi badutangarije ko yajyaga yemera ko ari we wabyaye abana babiri ba mbere, uwa gatatu akamwihakana.

Abaturanyi b’uyu mugabo na bo bavuga ko abo bana bose yababyaranye n’umukobwa we nk’uko na nyir’ubwite yabidutangarije.

Umugabo yajyaga avuga ati “Abana bose turasa nk’aho dusa, bafite isura yanjye rwose tugendanye mu nzira wabona ko ari nk’abana banjye. Abaturanyi bavuga ko ari abana banjye.”

Amakuru yamenyekanye ariko umugabo yazanye undi mugore

Uwo mugabo avuga ko n’ubwo abaturanyi bavuga ko abo bana ari we wababyaye nta kuri bazi, akavuga ko umukobwa we yamuhimbiye icyo kinyoma kubera ko atishimiye umugore we mushya.

Uyu mukobwa yemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se. Photo: Kigalitoday
Uyu mukobwa yemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se. Photo: Kigalitoday

Ati “Nazanye umugore tumaze kubyarana biba ikibazo, uyu mukobwa ntiyashakaga uwo mugore ku buryo yigeze no gufata umwase awunkubita ku jisho anakubita n’uwo mugore.”

Umukobwa we avuga ko impamvu atemeraga uwo mugore ari uko se yari atangiye kumwumvisha ko “agomba gutorongera” akajya gushaka iyo aba agaha se amahoro n’umugore we.

Ikindi ngo ni uko yageragezaga guhinga amasambu ya bo, ibyo yasaruye se akabishyira uwo mugore we, mu gihe we n’abana be babaga bicira isazi mu jisho.

Uyu mukobwa ngo ababazwa n’uko se yamutesheje ishuri kuko yamuteye inda ya mbere afite imyaka 12 gusa, akaba yarigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

By’umwihariko ngo ababazwa n’uko izo nda eshatu zose yazibyaye abazwe ku buryo ubu ngo yabaye ikimuga akiri muto nk’uko abivuga.

Hari igihe cyageze yumva kuba yaryamana na se bitakiri ikibazo bitewe n’uko bari bamaze kubyarana abana babiri. Cyakora nyuma yo kubona ko se yasahuraga imitungo akayishyira umugore we mushya, uwo mukobwa ngo yafashe icyemezo cyo kubibwira abayobozi b’umudugudu.

Abo bayobozi ngo bagiriye umugabo inama, yiyemeza kutazongera kuryamana n’umukobwa we ariko ngo umunsi bamugiriye inama nibwo yateye umukobwa we inda yavuyemo umwana w’uruhinja rw’amezi icyenda afite, ari na we mwana wa gatatu.

Isano abo bana bafitanye n’ababyeyi babo ntibaho

Isano abana bafitanye n’ababyeyi babo ntibaho, ndetse bamwe banavuga ko ari amahano akomeye yagwiririye u Rwanda kubera ibibi rwanyuzemo.

Uwo mukobwa abereye abo bana nyina, akanababera mushiki/mukuru wa bo, mu gihe umugabo ababereye se kandi akababera na sekuru.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ibyabaye kuri uwo mukobwa na se birenze ubwenge bw’umuntu.

Umwe yagize ati “Ni uko Leta iri gukuraho ibigo by’imfubyi, abo bana ubundi bakabaye boherezwa mu kigo cy’imfubyi kiri kure ku buryo abantu batazamenya iyo bakomoka.”

Yongeraho ko imikurire ya bo ishobora kuzateza ibibazo, bamwe bakaba babyuririraho bakajya baryamana n’abo bafitanye amasano kandi kizira.

Kanakuze Gildas we yongeraho ko abo bana bishobora kuzabagiraho ingaruka niba koko baravutse ku mukobwa na se, kuko hari igihe baba batuzuye mu mutwe.

Source: Kigalitoday

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Harya ngo kwica uwafashe kungufu ni extremisme?

  • Birandenze!

  • BAZAPIME ISANO HAGATI YABO BAKORESHEJE ADN NIHO UKURI KUZAMENYEKANA. UBUNDI UWO MUGABO ASABE IMBABAZI ZIBYO YAKOZE NIBA NAWE YUZUYE MU MUTWE, UBUNDI BAMUREKE AJYE KURERA ABANA BE KUKO IBYABAYE BYARABAYE, KUMWICA CYANGWA KUMUFUNGA NTA GISUBIZO KIRIMO, ABANA NA NYINA NI UKWIHANGANA KUKO KW’ISI HABAHO UDUSHYA TWINSHI!!!

  • Bene data bene mama, ntitukajye duhubuka ngo dushinje tutari abacamanza! Ese mwibagiwe iby’umubyeyi nako umugore dore ko yanataye agaciro, wishinjije kubyara imbwa? Abagore bubu mujye mubitondera. Ahubwo mbona aribo bataye umuco.
    Ntawe mvugiye, njye mbona ku mpande zose byose bishoboka. Ari umugabo yabikora kd ari n’umukobwa we yamubeshyera. Dutegereze, ibizava muri ADN.
    Murakoze.

  • Yegoko!ariko urumva ko umukobwa yari yararyohewe,yibvse kubibwira abayobozi aruku umugabo we=cheri we=se umubyara azanye undi mutyara!!

  • Uwiba ahetse aba yigisha uwo mumugongo! Kiriya nikinyoma cyambaye ubusa!!,nkuko ubona M23 ivugango nabakongoman,knd numutwe kagame yashyizeho wo kwiba amabuye yagaciro muri cong.nimubona abahasiga ubuzima uko bangana?nuriya mugabo ashobora gukatirwa nku rwa ingabi cg bizimungu.sinzira karerangane?

    • ariko c wowe uba uvuze? cg uba uvugishijwe, njye ndi nkawe navugiriza okugirango mvuge amateshwa nkayo uvuze. nonese ibyo bya m23 na congo bihuriye he nino nkuru? so jya umenya ko ibyo uba wanditse bigera kuri rubanda nyamwinshi ujye umenya ko aha atari muri aho bavugira ibyo wiboneye byose

  • ni ugushishoza mukareba ko uwo mwana atabeshya kuko bibaye impamo isi yaba igeze aharenga kandi bihereye murwa gasabo.
    ADN zirakorwa iyo yaba inzira yo kumenya ukuri

  • Abantu bose bakwiye guhaguruka bakamagana aya mahano asigaye akorwa mu Rwanda. Ariko se kandi ko ntacyo uboyobozi bukora ngo burenganure uriya mwana wakorewe ibya mfura mbi bene kariya kageni?
    Murabona koko ari ibyo gucecekwa. Ubu turagana he banyarwanda?

  • ndumiwe

  • jyewe ndumva uwo mukobwa abeshyera se kuko byaba ari amahano.bazapime ADN

  • uwo mukobwa agomba guhabwa inka na leta agakamira amata abana be naho ibindi ubucamanza bukazakora akazi kabwo bumaze kubonaa ibisubizo bya ADN kuko nuwo mukobwa nawe yagombye guhanwa kuko yemeye /yaryohewe no kuba umugore wase none atanze ikirego aruko aharitswe , bivuze ngo iyo adaharikwa ntacyo byari bimutwaye kurongorwa na se THXXXXXXXXXXXXXX

Comments are closed.

en_USEnglish