Gasabo-Kunywa ibiyobyabwenge byatumye atakaza ibiro 13
Mu gihe muri iyi minsi havugwa ikibazo gikomeye cy’ibiyobyabewnge mu rubyiruko, Mwizeye Billy umusore wari warasaritswe nabyo, avuga ko akibinywa yatakaje ibiro 13. Mwizerwa yahaye abandi ubuhamya ku bibi by’ibiyobyabwenge mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge hakoreshejwe imyidagaduro mu karere ka Gasabo kuwa 17 Nyakanga 2013.
Ni igikorwa cyabere mu murenge wa Gatsata umwe mu mirenge mu mujyi wa Kigali uvugwamo cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Mwizeye Billy, umusore wanywaga ibiyobyabwenge asaba urubyiruko kubireka akagaragaza ko nta mumaro byamugiriye.
Uyu musore wari ugeze ku rwego rwo kwitera inshinge zirimo ibiyobyabwenge, avuga ko ibiyobyabwenge byamuteye kunanuka agatakaza ibiro 13.
Yagize ati “Nanyoye ibiyobyabwenge ubuzima bumbera bubi kugeza ubwo nasigaye mfite ibiro 49. Ubu mfite ubuzima bwiza kuko mfite ibiro 62.”
Mwizerwa wajyanwe mu kigo gihugura urubyiruko cy’i Wawa yongeraho ko yahinduye imyumvire ndetse akaba asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.
ACP Bosco Rangira ukuriye Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko ibiyobyabwenge bitera urubyiruko kuba imburamumaro.
Rangira ati “Urubyiruko runywa ibiyobyabenge ntacyo rugeraho, abenshi bashaje imburagihe, abandi ntibariho bapfuye bahagaze, ubu dusigaye dufite n’abasazi kubera ibiyobyabwenge.”
Iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Kabuga gifashijwe n’akarere ka Gasabo. Urubyiruko rwaririmbye indirimbo zinyuranye ariko hatangwa n’ubuhamya bw’abigize gukoresha ibiyobyabwenge.
Arongeraho ko urubyiruko rufite uburere bwiza arirwo rukenewe kandi n’abagenderera u Rwanda bakazajya bahasanga urubyiruko rusobanutse mu bikorwa byiza bitangiza ubuzima bwarwo.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kabuga, Mungwarakarama Deo atangaza ko ikigo ayobora kihaye insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, ejo hawe ni heza harinde ibiyobyabwenge n’ibisindisha.”
Nkuko Mungwarere abivuga ngo ikigo ayobora kizakomeza gufasha urubyiruko uko gishoboye.
Ibiyobyabwenge bivugwa hirya no hino mu gihugu, ni urugamba rugomba kurwanwa na buri wese nk’uko ACP Bosco Rangira, umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali abivuga ndetse urubyiruko rukaba rusabwa gufata iyambere mu kugaragaza ababinywa n’ababicuruza.
Ibiyobyebwenge bikoreshwa ahanini mu rubyiruko ni urumogi, mugo, mayirungi, cocaine (bacye cyane) n’ibiyoga bisindisha cyane nka Kanyanga, uru rubyiruko rukaba rwashishikarijwe kwirinda ibi biyobyabwenge kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza mu Rwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
YEGO YE
nibyo koko
Ni ukujya twitondera ubutumwa dutanga! Nk’ubu muzi ko hari ikibazo cy’abana b’abakobwa ndetse n’abakobwa bakuze baba bashaka kugabanya umubyibuho! Iyi nkuru rero ishobora kugira effet inverse ahubwo igatuma abo bari biroha mu biyobyabwenge ngo ngaho barashaka kunanuka!
yamayinka kokose?
YEWE NAWYAHITAMO GUTAKAZA IBIRO UKABA UMUSAZI AGAPFA AHAGAZE KDI HARI UBURYO WATAKAZA IBIRO UTANYOYE IBIYOBYABWENGE UGENDEYE KU MIRIRE NA SPORT
Comments are closed.