Digiqole ad

Dream Boys nireke gutera inyoni – Dj Bissosso

Hashije iminsi havugwa ikibazo hagati y’abahanzi bakorera muri Kina Music ndetse n’abadije bapfa indirimbo yitwa “Kanda amazi” yaba isa bidasubirwaho n’indi yitwa “Imitobe”, iki kibazo kikaba cyaravuye kuri producer Mariva ari nawe wanditse iyo ndirimbo akayitanga kuri Sam Ryan wa ‘Beats Records’ ndetse na Clement wa ‘Kina Music’.

DJ Bisoso aranenga Dream Boys
DJ Bisoso aranenga Dream Boys

Ubu nyuma y’aho Dream Boys itangaje ko yamaze gushyikiriza ikirego kuri police ko Dj Bissosso yatanze ubutumwa ku bandi badije abasaba ko batazongera kugira indirimbo ya Dream Boys bakina mu tubyiniro ndetse n’ahandi aho ariho hose, Bissosso asanga Dream Boys barimo guta umwanya.

Mukiganiro na UM– USEKE, Dj Bissosso yagize ati “Dream Boys nibareke gutera inyoni, kuko icyo kibazo ninjye nabo tugomba kukirangiza ndumva nta muntu wantegeka gukina indirimbo ntashaka ngo nyikine. Niba bareze koko ntegereje ko bampamagara ubwo nzitaba”.

Platini wa Dream Boys abajijwe ko bareze Bissosso kuberako atazakina indirimbo zabo yagize ati “Ntabwo gukina indirimbo zacu ari itegeko koko, ariko nanone ni ugusubiza ibihangano byacu inyuma kandi tuziko ntacyo dupfa nawe cyatuma aturwanya bigeze aho”.

Izi mpaka zavuye kuri Dream Boys ubwo baririmbaga indirimbo “Kanda amazi” muri Roadshow ya PGGSS3 yabereye i Musanze mu cyumweru gishize, kandi iyi ndirimbo yarahagaritswe k’ubwumvikane bwa Kina Music ndetse n’abadije bose.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kandi bisoso tuzamuca mugihugu cyacu niba akomeje gutera umwuka mubi no kuvangura!!!iryo kandamiza ryararangiye. abanyarwanda bose bafite uburenganzira kumudendezo no ku iterambere ryabo. niba ushaka kubangamira iterambere ry’umuturage runaka tuzakurwanya twivuye inyuma.

    • ahubwo niwowe uvangura– nakakwise injji ariko ndakwihoreye gusa ujye ukemura ikibazo utitwaje ibiasobanutse- nationalite yumuntu sicyo kibazo

  • we sha wa murundi we witonde,bissosso umenyeko ayo matiku yawe yamaganwe mu Rda,wa muswa we utanga amategeko kama nani,urumogi unywa nirwo rukoshya

    • we wiyita Dj Dizzy ntukajye uzana nationalité mu byo uvuga kuko bigaragaza ivangura cyeretse niba arizo (nationalities)udija!!!ntasoni ushinja umuntu amatiku urumva ayakurusha.Dream boys muzi kuririmba kandi murabizi ko mukunzwe rero inama nabagira nimukomeze inganzo yanyu mureke iyo ndirimbo hato itazatuma abantu bagirango ni aho inganzo yagarukiye.Bisoso niba ari umukuru w’aba Djs hano mu rwanda yakoze akazi ke neza ahubwo nimwiyunge mwese (Dream boys ‘n Bisoso) sinon mwese muza tuma tubanga.thx

  • sha rwose bisoso namukundaga ariko niba azanye amatiku na munyangire rwose abe asubira iwabo kuko inzika n’amatiku nibyo byavuyemo ko abantu bica abandi ..

  • wowe wiyise the only,nonese nationalite bisobanura ivangura? wakabanje kwibaza kubyo wanditse wowe,nta matiku waba umuki watuzanamo ngo tubyemere,tuzarwanya bissosso namatikuye at whatever cost, dream boyz kuki abikoma kandi iriya ndirimbo irimo abantu benshi,ese bariya bahanzi ahubwo bose bamubujije kubacurangira indirimbo zabo,yabeshyeshya izihe? ntiyasubira mu kayanza atumva

    • wowe wiyita dg dizzy ufite ikibazo cyane mu mutwe!! nonese uramushinja amatiku uri umucamanza? yaba ayafite se bihuriyehe nuko yaba ari umurundi??? wowe ko ufite ikiburi se bivuze koabanyarwanda barangwa n;ikiburi?

  • hahhahah utu tujama ibihangano byaradushiranye none dutangie guta ibitabapfu! bissoso we ntuyikine kbsa mpaka bumvikane nuwo bayibye naho polisi yo nta polisi ishyigikira abajura nka dream boyz

  • Kuzana uburundi n’ubunyarwanda mu kibazo nk’iki n’ubuswa kuko ntaho bihuriye abavuga ko bazamwirukana mu rwanda ahubwo uwabirukana aribo kuko bafite ivangura kandi ntaryo dukeneye umuntu wese yemerewe gutura aho ashyaka kw’isi

  • Ahubwo police yagakwiye guhita ibafungira aho utazi droit d’auteur ninde utwo du type iyo duhimba iyatwotukareka gushishura congs bisoso rwanira ukuri ureke abanyamatiku.

  • Mbega babandi!! Mureke ivangura amakosa akurikiramwe ,byababyiza bayiretse kuyikina ho gato byasobanuka .igakome

  • Mwa ba DJs n’abacuranzi mwe , mwagommbye gukemura iki kibazo mu mahoro n’ubwumvikane . Mu byukuri iki ntabwo ari ikibazo mwakagombye kujyana muli Police . Police yacu ifite ibibazo bindi bikomeye by’abanyarwanda igomba gukemura .Muri kwiha rubanda ndetse no kwisebya niba za Associations mwibumbiyemo mudashobora kubikemura . Tks

  • Uwo bissosso, niba akangurira abandi kwanga no kudakina indirimbo za Dream Boys, amategeko y u Rwanda azabimuhanira, nkuko biteganywa mu ngingo zayo. Naho we ku giti cye niba adashaka ku zi kina ni uburenganzira bwe, ariko nabigumane ku giti ke. Kumva ngo DJ runaka arahamagarira abandi bose,guha akato no kudacuranga ibihangano bya Studio runaka cg umuhanzi runaka, ntaho byabaye. azibeshye abikore nk i Bugande arebe bahita bamuha 24h, iyo ufitanye ikibazo n abantu murumvikana, byakwanga mukitabaza amategeko.
    Dream boys, yo mu gihe nyiri indirimbo atarajya kuyandikisha mu mategeko ko igihangano ari icye muri RDB (copywrite), ngo agaragaze uruhare rwa buri wese(writer, producer, artist,… ) ayifiteho. dream boys mbona nta kosa ifite cyane cyane ko bayiririmbyeho.
    Nyiri indirimbo ni ayakeho uburenganzira ku gihangano mu mategeko, then abo bantu bose bayicuranga bajye bamuha amafranga, aho guhora baterana amagambo, bandika n inzandiko zidasobanutse, ngo ziyihagarika.

    • Ngo copywrite? hahaha cyangwa ni Copyright?

      Twakoresheje indimi twiyaminiyamo koko..

Comments are closed.

en_USEnglish