Digiqole ad

Nyanza: Kampundu yasanze nyina amuca inyuma aramutema

Kuri uyu wa mbere mu murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, Umugore witwa Kampundu Gerardine w’imyaka 20 y’amavuko yatemye nyina witwa Dusabe Esperance w’imyaka 39 y’amavuko amukomeretsa ku matako no ku maboko amuziza ko yamufashe asambana n’umukwe we ariwe mugabo we.

Aya mahano yabereye mu Karere ka Nyanza
Aya mahano yabereye mu Karere ka Nyanza

Mu ma saa yine (10h00) za mu gitondo nibwo iyi nkuru idasanzwe y’amahano yabereye mu Mudugudu wa Marabage, mu Kagari ka Bugali yatangiye gusakara.

Nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo, Habineza Jean Baptiste abivuga ngo Kampundu Gerardine yaguye gitumo Nyina umubyara asanga aryamanye n’umukwe we mu buriri bumwe.

Kampundu yahise agerageza gutema Nyina akoresheje umupanga amukomeretsa ku matako no ku maboko ariko ku bw’amahirwe ntiyabasha kumwica.

Nyuma Kampundu yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa ku biro bya Polisi biri ku Murenge wa Ntyazo akekwaho ibyaha byo kwihanira, gukubita no gukomeretsa.

Naho Nyina umubyara, Dusabe Esperance we yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Ntyazo.

Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo kandi yongera kwibutsa ko kwihanira bitemewe, Agashishikariza abaturage ko hari inzego zishinzwe gufasha abantu bagiranye ibibazo bityo ko ntawemerewe kwikorera ubutabera.

Agira ati “Ibyo uriya mukobwa yakoreye Nyina umubyara amutema ntawabura gukeka ko yabitewe n’uko yari amusanze mu ngeso mbi z’urukozasoni, ariko ntabwo byamuheshaga uburenganzira bwo kumwihanira.”

Kigalitoday

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yego sogokuru! Inkunguzi ziragwira we! uyu si umubyeyi ni ishyano ku isi dore ko u Rwanda rwo ari ruto. Yaba yashakaga undi yo gatsindwa! Ashebeje abagorebyeyi gusa!

    • undi se wo gukora iki yo gatsindwa.

    • Kampundu yarakwiye kubabarira nyina niba nyina nta mugabo agira, ella eu juste un besoin physiologique normal.Kandi nkekako kampundu akunda maman we aussi fort que akunda son époux? Yes i think,yariguhita yirukana nyina kubulili aho kumutema(ibyo nukubiharira interahamwe) ubundi akajya kugangahura son mari wari wayobye cyangwa wari waganjijwe n’irari!Niki kitakubwirase ko uwo mugabo wa Kampundu atari ku mafunzo?

  • MUZIKO TURI MUBIHE BYANYUMA UMWAMI YEZU NAZE ADUTABARE NAHO ISI IRARANGIYE MBEGA AGAHOMA MUNWA NDUMIWE PE.MANA TABARA ISI IRASHAJE.

  • yemwe iyi nkuru irarenze pe Kampundu ni ukumubabarira kuko nyina yakoze ibidakorwa ,yoooooo,Imana yo mu ijuru imube hafi kuko no kubivuga kuri jye ndumva biteye isoni,ariko ndibaza niba uriya mugore agifite umugabo?Satani yarahagurutse!ariko se uwo mukwe we ra nio kabira gani,puuuu ingo z’iki gihe ni ukuzitura iyo mu ijuru.

  • yebabawe kabaye tu!.

  • MUZIKO TURI MUBIHE BYANYUMA UMWAMI YEZU NAZE ADUTABARE NAHO ISI IRARANGIYE MBEGA AGAHOMA MUNWA NDUMIWE PE.MANA TABARA ISI IRASHAJE.

  • ngewe nateme umugabo wange waba watinyutse kundongorera mama

    • Reka mbasetse muri ibi bintu bibabaje.

      Umwana yasanze ise aryamanye na nyina (ababyeyi be = mama na papa we bari kubikora) nawe arajyenda aryamana na nyirakuru (nyina wa se), ise amubonye ati muhungu wanjye ibyo ni ibiki uri gukora ubwo koko ntukoze ishyano?! Nyamuhungu ati nasanze uri kurongora mama nanjye njya kurongora nyoko kugirango nkwishyure 🙂 Umugabo arumirwa ashira uburakari nyuma ajya gusobanurira umwana iby’amabanga y’abashakanye

  • Yego kaka, Imana imubabarire. kandi ubuyobozi bubarire uwo wafunzwe kuko ntiyari kubyihanganira.

  • izi ni ingaruka zo gushyingirwa imburagihe no kubana n’umuntu utujuje imyaka y’ubukure. ni ngombwa ko polisi ikurikiranaho uyu mubyeyi gito n’uyu mugabo gito ibi byaha bose bakazaburanira rimwe n’uyu mugore wagije umujinya w’umuranduranzuzi akihanira.

    • IBI BYAKOZWE BABYITA KUMUSWERERA NYINA (MUGUTUKANA KWA KINYARWANDA)

    • yes wabimenye wewe.

  • Uyu dusabe yarenganye bamufungure kuko yakoze icyaha atagambiriye.Ahubwo bafate nyina n,umugabo we kandi babanze basuzume niba ntandwara yo mumutwe bafite.Ntaho ibi bintu byabaye!!Mana tabara isi n,abayiriho bose.Ariko sinemera ko uwo mugabo ari umunyarda!!Uwavuze imyaka,Kampundu ni mukuru ahubwo nyina niwe uri muri retour d,age imburagihe!!

  • kuvuga ko ari ibihe byanyuma byo biravugwa ariko se dukore iki ko bivugwa gusa.kdi ababyigisha nabo mbona ntangero batanga tujye mubutayu kwiberayo? dukore iki koko?

  • isi irashaje peee!!!

  • Njye nari kubatema bombi yaba mama ndetse n’umugabo kuko bose ni inkoramahano.

    • Ariko BEBE,
      nawe urakabije. Iryotema ni tema ki.
      None ejo n’ejobundi hashize mwari kumwe, jye nkeka ko ntacyo yaramiraga. Gusa yahubutse, arakabya.
      Jye nabareka bombi rwose, ariko nkabagaya cyane, nicyo kinyabupfura nyarwanda.

  • ibi ni akumiro pe!!!!

  • Aba bafashwe, buriya ababikora ntibafatwe nibo benshi. Ubwo amakimbirane azacika gute mubona umubyeyi atera umwana aho yamushyingiye ngo basangire umugabo.

  • Uyu mugabo ni icyuma yasabaganyije nkuwenda umusazi, ariko rero ibi bintu byaryoha pee kurongora umwana na nyina ni nko guha abakobwa bava inda imwe. Muri rusange ntimurenganye umukecuru kuko “intanga iraryoha”

  • ni ngombwa ko polisi ikurikiranaho uyu mubyeyi gito n’uyu mugabo gito ibi byaha bose bakazaburanira rimwe n’uyu mugore wagije umujinya w’umuranduranzuzi akihanira.

    • Kampundu yarakajwe nubusa biryoha bisangiwe cyane cyane iyo aribyo mumuryango uboshye ari indi 2è bureau yaramuzaniye?

  • MUZIKO TURI MUBIHE BYANYUMA UMWAMI YEZU NAZE ADUTABARE NAHO ISI IRARANGIYE MBEGA AGAHOMA MUNWA NDUMIWE PE.MANA TABARA ISI IRASHAJE.

  • Ariko se wa mugani, umugabo ko ntacyo mumuvuzeho? Batemye uwo bari baryamanye yagurutse?Cyangwa azaregwa ko atatabaye uwari mu kaga akaba yararebereye? Nyamara aya mahano asigaye aba iwacu ntimuyakerentse.

    • Na cyera ibyo wita amahano byabagaho nuko cyera byakorwaga mu bwiru kandi nta ni koranabuhanga ryari ryakaje ngo inkuru nkizi zitugereho byihuse.Wajyaga wumva umuntu ngo bamunywesheje amasubyo?
      Ikindi kandi ubu nuko nyuma ya genocide roho z’abantu zahindanye aho kwica umuntu cyangwa kumutema abantu babifata very easy for now.
      By the way Bajya basetsa mu kinyarwanda ngo biryoha bisangiwe.Jye byambabaza kurushaho nsanganye umugabo wanjye n’ihabara kurusha uko namusangana na maman wanyibarutse kuko nakeka ko wenda yaba ari kunyigishiriza umugabo wanjye uko azajya amfata neza cyane cyane ibyerekeranye n’umuco wa gakondo abajeunes benshi ntitubizi…

  • Buriya batangiye gusambana mbere y’uko ashaka uyu mukobwa we. Nyina yatangiye gusambana kera kuko imyaka 39-20 ya Kampundu=19 yabyaye afite, byumvikana ko yamusambanye. Gusa na Kankindi ku myaka 20 ntiyashyingiwe n’uyu yita umugabo we byemewe n’amategeko (keretse yarasabye uburenganzira MINIJUST ariko ndashindikanya), ari nayo mpamvu yaba amufatanya na nyina.

  • toka satani

  • Ariko se koko umwana na nyina basangira umugabo koko?yewe Satani ntagishuka abantu ahubwo yabagejeje ku rwego rwo kwishuka ubwabo.Kuva nava Iburayi ibi sindabyumva uretse abajya barongora abana bibyariye ibi byo birarenze.Uyu mugabo na nyirabukwe ni ukubatwara kwa Pasitoro kuko bafite Munaniza.

  • Ahaaaaa! Imana ifite umugambi wo gushyira kumugaragaro abakora amahano bose nukorero nabasigaye bibemo bihane bataraseba.

  • Erega, nta gitangaza cyakabaye kuko,nibyinshi bibi bisigaye bigaragara hanze aha, tutigeze mu muco nyarwanda.

    Nawe se, hari ukuntu umugore yagahanganye n’umugabo mu urugo, ati ndagutegeke, undi nawe ati ntibishoboka, hanyuma bikabaviramo gusenya vuba cyane.
    Ibyo ntibyabagaho, gusa byatewe no kutavangura ibyo twakira mu muco nyarwanda bivuye hanze ya rwo, ikije cyose tukamiraguza kandi bunguri. Uyu nawe ati nkasangira n’umwana wanjye “ikimasa/impfizi”. N’agahomamunwa mba mbaroga!!!

  • ndumiwe pe ubuse kugirango bagere kuriyo ngingo biba byatangiye bite? konzi ko umukwe nokumuvugisha biteye isoni?uwo mu dame yihangane ariko bamufungure kuko yahohotewe naho uwatemwe iyapfa ntarupfu rurenze urwo yapfuye umutima.

  • Bimwe mu bintu bishobora kudindiza iterambere ry’umuntu ubusmbanyi buza ku mwanya wa mbere hagakuriraho kunywa inzoga.Ndi gukora ubushakashatsi bufite umutwe uvuga ngo”INGARUKA Z’UBUSAMBANYI KW’ITERAMBERE RY’UMURYANGO”(Impact of adultery on the family develpment,case study:xxx).Ubu bushakashatsi nzabubagezaho mu minsi ya vuba.Kandi muzabwitondere kubera ari ubushakashatsi nyine.Ubundi tumenyereye ko saa yine abantu baba bari ku kazi gusambana rero ndumva byarabaye akazi.Mwirinde ubusambanyi kuko ni bubi.

  • UBUNDI SE SINUMVA UMWANA NA NYINA BENDA KUNGANA. IBI NIZO NGARUKA ZO KUBYARA BAKIRI BATO. URUMVA NAWE YABYAYE URIYA MWANA AFITE IMYAKA 20. SO, THAT IS QUESTION!!!

  • Erega abagore b’ubu bakiri bato ntibazi gutanga? birirwa biyemera ngo ibigezweho nyamara ba nyina buriya ni abantu beza cyane. uyu mukwe( mugabo) rero yahuye n’umugore nyamugore(umenyereye umurimo) yibagirwa ko yagombye kumufata nka nyina. Polisi izakore isesengura ry’ibibazo byo mu ngo naho ubundi uburinganire bushobora gutuma zitubakwa neza bitewe n’imyumvire ya bamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish