Digiqole ad

Gutegura neza imishinga ibyara inyungu byabahesheje miliyoni 2

Abanyeshuri 3 Bosco Nyandwi, Elie Nzayisenga na Dieudonné Dusengumukiza bombi batahanye buri umwe amafaranga y’u Rwanda miyoni 2 nyuma y’aho imishinga yabo itsinze mu irushanwa rikangurira urubyiruko guhanga udushya, African Innovation Prize’s “Enterprise Rwanda 2013”, irushanwa ryashojwe mu mpera z’icyumweru dusoje.

Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi wa KIST
Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi wa KIST

Urubyiruko rwahembwe, rwari rumaze icyumweru na bagenzi babo bahugurwa mu bijyanye no guhanga imirimo aho insanganyamatsiko bizeho igira iti “Rwiyemeza mirimo muto uhindura ibintu muri Kaminuza z’u Rwanda”.

Irushanwa Africa Innovation Prize rigamije gushyigikira kwihangira imirimo no guha umusingi ibitekerezo bigamije iterambere bivuka buri mwaka.

Ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu babashije gusangira ubumenyi no kugirana inama ku buryo abanyeshuri n’abahanga umurimo bakoresha mu gihe batangira umushinga ubyara inyungu.

Imishinga 3 yatsinze harimo uwa Bosco Nyandwi ugamije ucanira umudugudu wanjye “My Village Heat”, Elie Nzayisenga ugamije gukusanya amakuru “Data Ltd,” n’uwa Dieudonné Dusengumukiza “Kigali Oil Company.”

Buri wese mu batsinze yahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (frw 2 000 000).

Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakaza bumenyi, n’umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga KIST, Dr Christine Gasingirwa ni bo batanze ibihembo.

Tony Mullen, umwe mu bari bahagariye umushinga De La Rue Solutions ufasha mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda, yashimye intambwe igenda iterwa mu iterambere.

Yagize ati “U Rwanda ruratera intambwe ikomeye binyuze mu butegetsi buhamye no guteza imbere umuco wo guhanga imirimo, gukorana n’abikorera n’ibitekerezo bigamije guhanga udushya. Turizera ko imishinga nka African Innovation Prize bishobora gutangira guhindura byinshi.”

Mullen yongeraho ati “Intego yacu ni ugufasha abanyeshuri gutekereza, bagahanga imirimo ndetse bakiyegurira kugira ibitekerezo bigamije guhanga imirimo ibyara inyungu, binyuze mu guhugura neza abanyeshuri.”

Umushinga De La Rue ufatanyije n’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga KIST nib o bateguye ayo mahugurwa.

Source: New Times
HATANGIMANA Ange Eric

 

en_USEnglish