Icyumweru gishobora gushira Sudani y’Epfo idafite umuminisitiri n’umwe
Kuwa 24 Nyakanga 2013, Perezida wa Sudani y’Epfo yirukanye abaminisiti bose bari bagize guveninoma. Bikomeje kwibazwaho byinshi ndetse ngo icyumweru gishobora gushyira atarashyiraho umuminisitiri n’umwe.
Uretse kwirukana abagize guverinoma yose yanirukanye na Visi Perezida (uwari umwungirije), ubu akaba ariwe usa n’uyoboye igihugu wenyine afatanyije n’abandi bantu bo mu nzego nkuru za leta.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu kimaze imyaka ibiri kibonye ubwigenge, Mayek Makol yavuze ko Perezida Salva Kiir arimo kugirana ibiganiro n’abajyanama be mu rwego rwo kureba ko hajyaho indi guverinoma nshya, gusa nta wamenya igihe iyi guvenimo izashyirirwaho.
Mayek Makol yagize ati “Bishobora gufata iminsi itatu, ine cyangwa icyumweru.”
Nyuma y’aho Perezida Salva Kiir yirukaniye abaminisitiri bose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’u Burayi basabye uyu mugabo gukoresha ibishoboka byose igihugu kikarangwamo ituze ndetse akarinda ikintu icyo aricyo cyose cyateze imidufararo muri iki gihugu kigifite uduce tumwe na tumwe turangwamo imitwe yitwaje intwaro.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe n’uko iki gihugu gikungaye kuri Peteroli gishobora kuvukamo ibibazo by’umutekano muke.
Itangazo iki gihugu cyashyize ahagaraga rigira riti “Biteye impungenge no kwibazwaho niba Sudani y’Epfo izakomeza kugira icyerekezo mu gihe imaze imyaka ibiri ibonye ubwigenge.”
Kugeza ubu Perezida Kiir ntaratangaza icyatumye yirukana abaminisitiri bose, gusa amakuru amwe n’amwe aravuga ko yari amaze iminsi atumvikana n’abo batavuga rumwe nawe kugeza n’aho atabyumvikanyeho n’uwari Visi Perezida Riek Machar.
©BBC
UM– USEKE.RW
0 Comment
birakwiriye rwose uwo mweyo muzehe wacu nawe awukubuje byaba byiza cyanee dukeneye amaraso mashya
Muzehe wacu nawe nashyiremo umweyo ahereye kuri Gitifu wa ngoma , Akarere ka Huye! aho kurenganura abaturage ari kubavana mubyabo ntanakimwe abaziza
Yes
Haaahaha
wamusaza niseriye bana
MUZEHE WACU NAWE RWOSE NIYIRUKANE AHEREYE KURI MATHIAS HAREBAMUNGU, WIRIRWA AVUGA KU MARADIO NGO IREME RY’UBUREZI, ATAZI ICYARICYO.NI MUSUZUME NEZA NJYE NDAHAMYA NEZA KO ARI MU BYO ATUMVA
keretse ahereye kuri babandi batazi ikinyarwanda ntibashyiremo nubushake bwo kukimenya.bkora nabi pe
Comments are closed.