Amag The Black agiye kugabanya ‘featurings’ yite cyane kuze wenyine
Harerimana Amani uzwi nka Amag The Black usibye kuba umuhanzi ku giti cye, agaragara cyane mu ndirimbo nyinshi yafatanyije n’abandi bahanzi. yatangarije Umuseke ko agiye kwita cyane ku ndirimbo ze nawe wenyine.
Amag The Black ati “Kugeza ubu sinzongera gukorana n’abandi bahanzi kugeza igihe nzabanza nkagira indirimbo zanjye bwite zihagije.
Naje gusanga bimvuna cyane mu bitaramo ntumirwamo, iyo ngiye kuririmba njyenyine kandi abantu basanzwe bazi iyo ndirimbo ko nayikoranye n’undi muhanzi usanga bingoye kuririmbira abantu izo ndirimbo kuko abo bahanzi ntitujyana hose”.
Kubera izi mpamvu uyu muhanzi avuga ko agiye gufata umwanya uhagije kugirango nawe ahimbe indirimbo ze bwite.
Amag The Black ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Uruhinja” yakoranye na Gisa Cy’Inganzo. Izindi ndirimbo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi zigakundwa cyane harimo: Uruhinja, Ibitenge, Bagupfusha ubusa n’izindi.
Uyu musore w’imyaka 23 ariko indirimbo ze wenyine nazo zirakundwa, aha twavuga nk’indirimbo “Ikariso y’icyuma”, “Kazi ni Kazi” na “Care” ikunzwe cyane ubu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
reka reka ama g ntacyo abashije.ubuse se yaririmba wenyine bikagira isura.niyo ari kumwe n,abandi iyo avuze wagirango ni ikimasa cyabiye.ashobora gupfa kuvuga inyana zigaca ibiziriko kubera kwikanga kuko wumva ari nka nyiramubande.
Ama G arabyumva kdi avuga ukuri. we like him!
Amag kwikorana sibyiza fatanya nabandi umusic wawe utere imbere
Comments are closed.