PGGSS3: i Gicumbi uwashimishaga benshi yabibwirwaga n'ivumbi!
Urugamba rwo guhatanira PGGSS3 ruheruka kubera mu karere ka Ngoma, ubu rwaberaga Live mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2013, aho bari bunasoreze ibitaramo bya Play Back . Abantu bakaba bakubise buzuye aho baje kwirebera uko aba bahanzi bahagaze, no kwishimana nabo muri iki gitaramo.
Igitaramo kikaba gitangijwe na Tombola y’uko aba bahanzi bageze kuri 11 bari bukurikirane kuri Stage iyo tombola ikaba igenze itya: 1. Sendeli, 2. Bulldog, 3. Kamichi, 4. Mico, 5. Riderman, 6. Dream Boys, 7. Fireman, 8.Christopher, 9. Danny, 10.Knowless, 11. Urban Boys .
Sendeli International Hit utangiye kuri Stage mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka Abarayons, Ntakabura imvano, Twaribohoye na Urban Boys basoje muri Bibaye, Kelele, n’izindi zabo zigezweho kandi zikunzwe cyane babashije kugaragaza imbaraga nyinshi kuri stage aho bagerageje uko bashoboye gushimisha abari aha.
Mu mafoto uko kino gitaramo kiri kugenda
David Bayingana, Aimable na Landry bari gutegura Tombola y’abahanzi
Abantu bakubise buzuye i Gicumbi
MC Anita na MC Tino kuri Stage batangiye gushyushya abitabiriye
Abahanzi bicaye inyuma ya Stage aho bategereje ko umwanya wabo
Anita yatangajwe n’uburyo ari kubyinishwa n’uyu mufana w’i Gicumbi
Tino nawe ntiyaviriyemo aho
Rwarutabura mu mujyi wa Gicumbi yabasibye
Abantu mu nzira bari benshi imihanda yose ya Gicumbi yari yakubise yuzuye
Muri Stade abadashoboye umuvundo ni aha biyicariye
Aba bitwaje icyo kunywa cyabo kuko abana batemererwa kunywa primus
Sendeli yinjiye kuri stage agira ati : Aba Rayooooon
Sendeli araririrmba imitsi ikarega
Ababyinnyi ba Sendeli bakomeje kugaragaza udushya
ababyinnyi ba Sendeli ni uko barebanaga bacinya umudiho
Sendeli hagati mu bafana
Rwarutabura umufana wa Sendeli aba ari hafi aho acinya umudiho igihe Sendeli aririmba
Bulldog yinjiranye kuri Stage imbaraga zidasanzwe aho afatanyije na Kharfan
Aha yatangiye kubaha imirongo mu ndirimbo ye ya Kaza Roho
Bulldog na Anitha bivuye inyuma barabyina karahava
Bulldog asoje agira ati andika 2 wohereze kuri 4343
Kamichi yinjiranye kuri Stage imbaraga zitangaje mu njyana yakoranye n’umuhanzi The Ben yitwa Zubeda
Kamichi mu bafana be bigaragara ko baryohewe cyane
Kamichi na Gisa cy’inganzo kuri Stage basusurutsa abantu mu majwi yabo aryohera amatwi cyane
Kamichi ari kuri Stage abakunzi be bamugaragarije urukundo rudasanzwe
Kamichi yatunguwe no kubona bamwe mu banyeshuli bigana i Kabgayi baje kumushyigikira i Gicumbi
Mico asesekaye kuri Stage aramutsa abafana be cyane
Yarohereje abantu mu ndirimbo ze , umutaka, akabizu n’izindi zikunzwe bararyoherwa karahava
Mico na Social bafatanya kuri Stage bashyushya abantu mu majwi yabo meza bakaryoherwa byimazeyo
Riderman agihamagarwa kuri stage ni uku ivumbi ryazamuwe n’abafana be
Akigera kuri Stage yatanze ‘imirong’o karahava
Ridermana na M Izzo bafatanya kuri Stage baba bashyuhije abantu by’intangarugero
Ridermana ati umubare wanjye ni 3
Abafana ba Riderman nabo bati tuzatora 3
Riderrman yegereye abafana buri wese ashaka kumukoraho
uyu ni umufana wa Riderman ukomeye i Gicumbi
Mu njyana za Riderman ivumbi rigeze aho rihisha abantu
Dream boyz ihamagawe Platini yinjiranye ikibando
Dream boys mu ndirimbo zabo zuzuye ubutumwa baryohereje abantu byimazeyo
Dream boyz bahanika amajwi yabo bikanyura benshi
Platini araryoherwa akurira stage agasimbuka
Dream boyz hagati mubafana
Bafite umwihariko wo kujyanisha ku myambaro
Fireman yinjiranye kuri stage imbaraga nyinshi cyane
Imbaga ya Gicumbi yamwakiranye ubwuzu n’urugwiro
Fireman indirimbo ya koranye na King James yitwa Itangishaka nayo yazamuye ivumbi mu bantu
Fireman na Jay C bamanura imirongo
Kamichi aje kumufasha mu ndirimbo Maman Rwanda
Christopher asesekaye kuri Stage mu kajwi ke keza cyane
Imyitwarire igayitse ya bamwe mu bafana kuri Christopher
Aha Christopher aribaza impanvu bari kumutuka
Christopher ntiyabyitayeho cyane, aha arajya ibicu
Birangiye Christopher abemeje, abafana bemeye kuzamutora
Danny Nanone akigera Gicumbi yahawe impano y’umupira n’umufana we
Danny Nanone kuri scene
Danny Nanone agihamagarwa kuri stage ni uku abafana bamwakiriye
iri vumbi ritumuwe n’abafana ba Danny baryohewe na muzika ye
Danny Nanone na Anitha
Danny nanone yararyohewe ajya ibicu
Knowless yinjiye kuri scene asuhuza n’abafana be
Knowless yaryohewe cyane n’abafana be
Ati amaboko hejuruuuuuuuuuuu
Knowless yashimishije abantu cyane mu njyana ye ikunzwe cyane yitwa Wari urihe
Abahanzi bagize Kina Music baje kumufasha mundirimbo bafatanije bose ariyo “Kanda amazi”
Abafana ba Knowless bari bitwaje ifoto ye nini
Urban Boyz binjiranye ishyaka ryinshi kuri Stage
Urban Boyz kuri stage bari kuririmbana imbaraga nyinshi
Urban Boyz nabo bongeye bazamura ivumbi mubafana
Urban boyz mu bafana
Safi ari kuvuza induru mu ndirimbo Kelele
Uncle Austin nawe yagaragaye i Gicumbi yaje gufasha Urban Boyz
Umufana wa Urban boys yari yuriye stade
Umufana wa Urban Boyz nuku yabyinaga ari hejuru ya Stade
Uyu mufana yashwizwe hejuru yabandi
uyu nawe yari yashyizwe ibicu n’abo bari kumwe
Aka kana ni agafana ka Urban Boyz bikomeye
Abaraho batashye uturenge twabo twabaye ivumbi kubera guceka umuziki
Gusohoka mumuryango wa stade igitaramo kirangiye byari bigoye cyane
Mumuhanda abantu bataha byari bikomeye kubona aho uca
Photo: MUZOGEYE Plaisir
RUTINDUKANAMUREGO Roger Marc
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mwabasore mwe murafotora! uziko muzaduca mu birori!
euh ko ndeba i Gicumbi byari ibicika
gicumbi yari yahiye wallah ariko umuseke.com muri fort kabisa its like ndi live kabisa mu gitaramo.big up peppepepepe
ewana RIDERZO 4rever kandi alah azamube hafi duselebre
ko amafoto yanze gufunguka?
Comments are closed.