FIFA yategetse FERWAFA kwimura amacumbi yikipe y'Isonga
FIFA yandikiye FERWAFA isaba ko ikipe y’isonga igomba kuva muri iriya nyubako umunsi ntarengwa akaba ari taliki 30 Kamena, mw’ibaruwa yandikiwe FERWAFA itangaza ko ikipe y’Isonga igomba kuva aho yari icumbikiwe mu nyubako ya FERWAFA igashakirwa ahandi hantu icumbikirwa.
Isonga FC iterwa inkunga na Minisiteri ishinzwe siporo ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba bagomba kwicara bagashaka ahantu ino kipe yakwimurirwa.
Inshingano z’iyi kipe zikaba ari ugufasha abana b’abanyarwanda bakiri bato kwereka impano zabo bafite mu guconga ruhago.
ISONGA FC ikaba imaze imyaka 2 mu kiciro cya mbere, yazamutse irimo bamwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’isi U-17 muri Mexico.
Kujya mu kiciro cya mbere icyo gihe byavuzweho byinshi kuko yazamutse itabanje gukina mu kiciro cya kabiri, uyu mwaka ikaba irangije shampiona iri ku mwanya wa nyuma. Bityo ikazakina mu kiciro cya kabiri saison itaha.
Source: FERWAFAJD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ikipe zari Rayon sport, Kiyovu,black penther,Mukura.izindi wapi.
Nuko arizo uzi izindi uzizihe se, abantu badakunda change nkawe. Basagihobe se nibyo ukunda uzanavuga ko imihanda yitaka, amazu yibondo nibindi byakera aribyo byari byiza yewe ko na computers ntakigenda ahubwo. Juru uri umuswa pe.
Wowe Juru,ndumva utsindagira cyane Panter na Kiyovu ubwo hari icyo uvugiyemo abafite amatwi bumvise ndumva ushatse wanavuga ko amashyaka yari …urababaje cyane.
Iyi nkuru ntiyuzuye kuko itagaragaza impamvu FIFA itegeka ibi. Mwamara amatsiko abasoma iyi nkuru hagaragazwa impamvu FIFA isaba ibi.
Jurus,reka abadakunda amahinduka bahoze ho na cyera,Juru ameze nka cya kirondwe cyitamenye ko inka yariwe cyera.
Ariko ndumiwe pe!!!!!!!!! sinarinzi ko abantunka JURU bakiriho mumyaka nkiyi!ngo ikipe zari panter na za rayon zakere?ubwo noneho umuntu nabwo uravuga ko ari wowe?!ntakindi wibagiwe gisa nibyo ngo nkwibutse?mukanya uraviga ko iterambere ari kaminuza imwe imwe gusa,amashuri arayigwa nintara imwe cg nubwoko bumwe nibindi bitekerezo nkibyo byabicyo gihe.ukeneye umubnatizo wokuba umunyarwanda usobanutse
ahubwo mukanya aravuga ko president yari ikinani.urababaje cyane
cyakoza nicyo abanyarwanda mwishoboreye!! politike yo mujya kure!! niyo mpamvu foot yabananiye!
ahaaa!!! Naruiwe pe!!! Mwumvise ukuntu juru mwamwihaye? Bamwe bagahinduriramo n’ ibindi? Iby’amashyaka cy kinani bijemo gute? Cyakora imitwe yanyu ikeneye ingando!!gusa politike ndumva muyizk
Kasor nawe rero aravuze!!!utaniye he na Juru?Ubwo se koko nawe uramushigikiye?Ingando zizaguhereho,mbere yokujyanayo Juru hanyuma uzamwigishe ndumva wihaye kumubyara muri batisimu.
Ariko mwabaye gute? Juru afite uburenganzira bwo kubivuga! kuki ibintu byose mubigira politiki?bamwe ngo icyo ashaka kuvuga murakizi! mwe mureba mu mutima we?ninde uyobewe uburyo twaguraga ikiro cyibirayi 15frw,ubu kigura angahe? isukari igura 125fr