Ibitonyanga by’amazi mu bukorikori!
Mu bikorwa bye by’ubukanishi(œuvres mécaniques et minimalistes ) umunyabugeni Pe Lang yashyize ahagaragara uburyo bushya bwo gukora installation y’ibyuma bitanga ingufu ku mamashine zikoreshwa mu bukanishi hakoreshejwe ibitonyanga by’amazi ( petites gouttes d’eau).
Ku busanzwe Pe Lang w’imyaka 37 ukora mu mujyi wa Zurich n’uwa Berlin mu Budage atemberana ibihangano bye hirya no hino ku isi. Ibi bihangano akaba abikora ahereye kuri installation y’ibyuma bikoreshwa mu bukanishi n’ibyuma bisohora amajwi (installations mécaniques et sonores)
Ibi akaba ari na byo yahereyeho agaragaza ko ibitonyanga by’amazi bishobora gukoreshwa bigatanga ingufu zikoresha mashine mu mwanya wo gukoresha mazutu dore ko iba inahenze. Ibihangano bye bizwiho kuba bikoranye ubuhanga n’ubushishozi ku buryo nta muntu n’umwe ushobora kubyigana.
Mu bihangano aherutse gushyira ahagaraga, akaba yarashyize ahagagagara systeme ikozwe ku buryo bwa robo (système robotisé) ifite tube ifite ubushobozi bwo gutwara ibitonyanga 21ku mirongo 21 bigatanga utubiye duto dufite ishusho y’uruziga. Utu tubiye akaba ari two dutuma habasha kuboneka ingufu zituma mashine ibasha gukora
Gusa kugirango utu tubuye tubashe gukora akazi katwo hagomba iminota 300 ni ukuvuga amasaha atanu yo gutuma amazi akama (evaporation). Nyuma y’iyi evaporation ni bwo noneho mashine ikoresha ingufu zikomotse kuri ibi bitonyanga ishobora gutangira gukora idahagarara.
N’ubwo ibi bihangano bitangaje bikoranye ubuhanga budasanzwe ku buryo nta w’undi muntu wabasha kubyigana ku isi, Pe Lang ubikora ngo yiteguye kugenzura niba izi mbaraga zikomoka ku bitonyanga by’amazi nta kibazo bishobora guteza ku mashini zikoresha izo mbaraga
Solange Umurerwa
Umuseke.com